Amajyepfo: Kiliziya Gatolika yatangije Komisiyo y’Ubudaheza Abafite Ubumuga
Kiliziya Gatolika Diyosezi ya Kabgayi, yatangije Komisiyo y’Ubudaheza abafite ubumuga, mu rwego rwo gukomeza kubahiriza uburenganzira bwabo, no kubafasha kugira uruhare mu bibakorerwa.
Ni Komisiyo ivutse mu gihe abafite ubumuga bakigaragaza imbogamizi ku gukoresha ibikorwa remezo bihari ku bafite ubumuga bw’ingingo, cyangwa abafite ubumuga bakaba bafite ibibazo byo gutura mu manegeka, ntiboroherwe no kugera ku bikorwa by’iterambere.
Hari kandi ikibazo cyo kugenda mu modoka rusange kibangamiye abafite ubumuga bw’ingingo, igisubizo gikwiriye kikaba ari uguhindura imyumvire, abagenzi bagaha agaciro abafite ubumuga bakabanza kwicara.
Hagaragara kandi imbogamizi ku bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga, mu mashuri batabasha gukurikira hamwe n’abandi cyangwa kubona abasemuzi, hakaba hakwiye kwigishwa ururimi rw’amarenga, no gukora ubuvugizi inkoni yera ikaboneka idahenze, no kwigisha inyandiko y’abatabona.
Mu biganiro bigamije gusuzuma uko iyi Komisiyo yazakora neza, hagaragajwe ko hakwitabwa no ku bibazo by’ubuvuzi bw’abafite ubumuga bwo mu mutwe, kuko kugera ku buvuzi biragoye, kandi bakomeje guhabwa akato.
Padiri Jean Claude Niyonzima, Umuyobozi wa Komisiyo y’Uhudaheza abafite ubumuga muri Diyosezi ya Kabgayi, avuga ko imwe mu nzitizi Kiliziya igaragaza ari icyaha cyonona umuntu akamugara Roho no ku mubiri, abapadiri bakaba bafite inshingano zo gufasha ufite ubwo bumuga kwegera abandi, cyane cyane ko ubumuga budakira, kandi ubufite akwiye kugira uburenganzira nk’abandi.
Umwepisikopi wa Diyosezi ya Kabgayi yifuje ko abafite ubumuga bisanzura mu bandi nta pfunwe.
Agira ati "Icyifuzo ni uko Komisiyo itajyaho ngo ejo bucye yazimye, turifuza ko abafite ubumuga batwiyumvamo nk’abantu nkatwe, iyi Komisiyo ije ije kunganira izindi serivisi zatangwaga n’ibitaro bya Gatagara, Serivisi za Caritas zifasha abafite ubumuga n’ibyakorwaga mu miryango remezo".
Agaragaza ko mu mirongo ya Komisiyo harimo gufasha abafite ubumuga kugira uruhare mu iterambere, kabone n’ubwo na bo bakeneye ubufasha, ariko ubwaboneka bukaba bukwiye kubafasha gufasha na bagenzi babo.
Umukozi wa Caritas Diyosezi ya Kabgayi ushinzwe abafite ubumuga, Munyangeyo François d’Asise, agaragaza ko ufite ubumuga yitabwagaho kubera ikibonetse aho gushingira ku kiboneye, agafatwa nk’ukeneye ubufasha bw’uwo munsi gusa birimo n’ibyo kurya, aho kumuha ibyo akeneye ari naho kuva muri 2016 hatangiye gutekerezwa uko abafite ubumuga bafashwa ku bintu biboneye bijyanye n’ubushobozi buhari.
Umukozi w’Ihuriro ry’Imiryango itari iya Leta y’Abantu bafite Ubumuga mu Rwanda (NUDOR), Sekarema Jean Paul, avuga ko n’ubwo afite ubumuga ariko atari ikimuga, kuko ubu yisanzurana n’abandi kandi agakora akazi gahwanye n’ubunuga afite, kuko byaba ari ikibazo ufite ubumuga ari n’ikimuga.
Agira ati "Iyo Komisiyo icyo nayivugaho, ibyo mushaka kudukorera tugomba kuba tubifitemo uruhare kugira ngo serivisi ziteganyijwe zibe zinogeye abafite ubumuga. Diyosezi ya Kabgayi ifite umukoro w’ubuvugizi mu zindi Diyosezi, kugira ngo hatagira abasigara inyuma kandi bari muri Kiliziya imwe".
Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Kamonyi, Marie Josée Uwiringira, asaba ko binyuze mu miyoboro itandukanye ya Kiliziya Gatolika, hakwiye gukorwa ubukangurambaga Komisiyo n’imirimo yayo bikagera kuri benshi.
Agira ati "Haracyari ikibazo cyo guheza abafite ubumuga kubera ko bigoye kumvikana nabo kubera ubumuga bafite, nyamara nabo bazi uburenganzira bwabo kandi kwemera ufite ubumuga agahabwa umwanya muri sosiyete, ari ukumutera imbaraga zo kugira icyo ageraho kandi nabo bifuza kugira uruhare mu bibakorerwa".
Hari n’abasanga Kiliziya Gatolika ikwiye gushyiriraho abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga, uburyo bwo gusenga no gusesengura ururimi rw’amarenga kuko hari abavukira mu miryango y’abakirisitu Gatolika ariko ntibabone uko bakurikira amasengesho, kubera ko nta buryo bwashyizweho muri Kiliziya bwo gusemurira bene abo.
Komisiyo izakorera mu Turere twa Muhanga, Kamonyi, Ruhango n’igice cy’Akarere ka Nyanza, aho utwo Turere tumaze gukorwamo ibarura ry’abasaga ibihumbi 53 bafite ubumuga, barimo n’abana bato kandi ngo bakurikiranywe hakiri kare bavurwa bagakira.
VIDEO - Mu muhango wo gutangiza Ihuriro ry'Ubudaheza Abafite ubumuga muri Diyosezi ya Kabgayi, abafite ubumuga bwo kutabona bari mu basusurukije abitabiriye icyo gikorwa.
Kuba babasha gucuranga ibikoresho bitandukanye bya muzika (Guitar na Piano) bifatwa nk'ikimenyetso cy'uko… pic.twitter.com/1XbRCiZWTb
— Kigali Today (@kigalitoday) December 31, 2024
Ohereza igitekerezo
|