Amajyepfo: Jabo Paul yahagaritswe ku mirimo

Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente yamenyesheje Bwana Jabo Paul ko ahagaritswe ku mwanya w’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Amajyepfo.

Jabo Paul
Jabo Paul

Inyandiko imenyesha Jabo Paul iki cyemezo, ivuga ko ahagaritswe guhera none ku wa 26/05/2020 kubera ibyo agomba kubazwa akurikiranweho.

Minisitiri w’Intebe, Dr. Edouard Ngirente, yanamenyesheje bwana Gakire Bob ko asimbuye by’agateganyo Jabo Paul wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Amajyepfo.

Ni inshingano yahise atangira guhera none tariki 26/05/2020, Minisitiri w’Intebe amwifuriza imirimo myiza.

Gakire Bob
Gakire Bob

Gakire Bob yari asanzwe ari Umuyobozi ushinzwe imitegekere y’inzego z’ibanze muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu(MINALOC). Intara y’Amajyepfo arayizi, dore ko yize ibijyanye na Politiki (Political Science) i Huye mu yahoze ari Kaminuza nkuru y’u Rwanda, aba n’imboni y’Intara y’Amajyepfo ubwo yari muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu (MINALOC).

Jabo Paul ahagaritswe akurikira Bwana Gasana Emmanuel wari Guverineri w’Intara y’Amajyepfo na Bwana Gatabazi Jean Marie Vianney wari Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, bahagaritswe ku wa Mbere tariki 25 Gicurasi 2020 kubera ibyo bagomba kubazwa bakurikiranyweho.

Jabo Paul yahoze ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Iburengerazuba, nyuma yerekeza mu Majyaruguru ku mwanya nk’uwo, ariko naho ahava yerekeza mu Ntara y’Amajyepfo n’ubundi kuri uwo mwanya tariki ya 06 Ugushyingo 2019.

Icyo gihe yasimburanye na Mushaija Geoffrey wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Amajyepfo, agirwa Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Amajyaruguru, Jabo Paul wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Amajyaruguru agirwa Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Amajyepfo.

Icyo gihe kandi nibwo Dr. Nyirahabimana Jeanne wari Umuyobozi w’Akarere ka Kicukiro yagizwe Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Iburasirazuba.

Uwambajemariya Florence wari Umuyobozi w’Akarere ka Burera we yagizwe Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Iburengerazuba.

Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente ni we washyizeho abo Banyamabanga Nshingwabikorwa b’Intara, ashingiye ku itegeko No14/2013 ryo kuwa 25/03/2013 rigena imitunganyirize n’imikorere by’Intara cyane cyane mu ngingo yaryo ya 12.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ubuyobozi bwiza nubureberera igihungu cyane kunyugu zabenegihungu kuruta umuntu kugitike bityorero abayobozi bacu bakuru turabashimira ikintu kiza cya Accountability kumuntu wese cyaneko Abayobozi bacu tubizeraho ubuhanga nubushishozi bwinshi bagira.Hanyuma uyumuyobozi mushya nawe ugiriwe ikizere azakorane umuramva ibyashinzwe.

PATRICK yanditse ku itariki ya: 29-05-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka