Amajyepfo: Guverineri Mureshyankwano arabizeza kutabasubiza inyuma

Guverineri mushya w’Intara y’Amajyepfo, Mureshyankwano Marie Rose arizeza abatuye iyo ntara ko azakorana umurava bagakomeza gutera imbere.

Guverineri Mureshyankwano yakiriye ibitabo bikubiyemo ibyagezweho n'ibiteganya gukorwa mu Ntara y'amajyepfo
Guverineri Mureshyankwano yakiriye ibitabo bikubiyemo ibyagezweho n’ibiteganya gukorwa mu Ntara y’amajyepfo

Yabitangaje mu muhango w’ihererekanyabubasha hagati ye n’uwo asimbuye ku buyobozi bw’iyo ntara, Guverineri Munyantwari Alphonse, tariki ya 25 Ukwakira 2016.

Guverineri Munyantwari, usigaye ayobora intara y’Iburengerazuba, yeretse umusimbuye ko mu myaka itanu yari amaze ayobora intara y’amajyepfo, hubatswe gare y’imodoka igezweho n’amasoko yubatswe n’abikorera.

Iki kandi ngo assize abaturage bafite amazi meza babarirwa muri 77% naho abafite amashanyarazi ari 20,3%.

Yabwiye Guverineri Mureshyankwano ko ibyo byagezweho kubera ubufatanye bw’abayobozi n’abaturage bwatumye bakora nk’ikipe imwe. Ngo ni ngombwa ku bukomeza.

Mureshyankwano abaye guverineri wa kane w'Intara y'amajyepfo
Mureshyankwano abaye guverineri wa kane w’Intara y’amajyepfo

Guverineri Mureshyankwano avuga ko yishimiye kuyobora ikipe itsinda. Imyaka 10 yamaze ari intumwa ya rubanda ngo ni umusingi ukomeye uzamufasha mu gukomeza guteza imbere Intara y’Amajyepfo.

Agira ati “Ndabizeza ubwitange. Imbaraga ndazifite, n’ubushake ndabufite. Niteguye kuzakira inama n’ibitekerezo byanyu.”

Nubwo hari byinshi byagezweho mu ntara y’amajyepfo, haracyari abaturage bakennye babarirwa muri 38,4% n’abandi bakennye cyane babarirwa muri 12,9%.

Ikindi kandi hari ibikorwa remezo bitakozwe birimo imihanda nka Huye-Kibeho, Gasoro-Nyamata na Huye Kitabi, batekerezaga gushyiramo kaburimbo.

Guverineri Munyantwari yahawe impano y'umupira izajya imwibutsa ko yabaye guverineri wa gatatu w'Intara y'Amajyepfo
Guverineri Munyantwari yahawe impano y’umupira izajya imwibutsa ko yabaye guverineri wa gatatu w’Intara y’Amajyepfo

Ibi byose Guverineri Mureshyankwano yabwiwe ko agomba kuzabyitaho.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu, Vincent Munyeshyaka yavuze ko mu bikorwa by’imihigo uturere two mu ntara y’amajyepfo twakunze kuza mu myanya ya mbere.

Yabwiye Guverineri Mureshyankwano, ko afite umusingi mwiza wo gukoreraho, ko ahasigaye ari ahe.

Agira ati “Aho utangirira haragaragara. Intambwe yari imaze guterwa uzakore ku buryo mukuba kabiri izatewe.”

Umunyamabanga wa Leta muri Minaloc, yavuze ko Intara y' amajyepfo yakunze kuza mu myanya y'imbere mu mihigo, Mureshyankwano na we afite aho gutangirira
Umunyamabanga wa Leta muri Minaloc, yavuze ko Intara y’ amajyepfo yakunze kuza mu myanya y’imbere mu mihigo, Mureshyankwano na we afite aho gutangirira

Mureshyankwano abaye umuyobozi wa kane w’Intara y’Amajyepfo, nyuma ya Alphonse Munyantwari, Fidèle Ndayisaba na Eraste Kabera.

Uretse kuba yari amaze imyaka 10 ari intumwa ya rubanda, mu mirimo yakoze harimo no kwigisha no kuba umujyanama w’inama y’igihugu y’abagore mu Karere ka Rutsiro.

Abayobozi batandukanye bari bitabiriye uwo muhango
Abayobozi batandukanye bari bitabiriye uwo muhango
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Arashoboye kd tumwizeyeho imbaraga nubushobozi Imana izamufashe natwe twiteguye gufatanya nawe

Ahishakiye Aimable yanditse ku itariki ya: 27-10-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka