Amajyepfo: Guverineri CG Gasana yashyizeho ibintu bitandatu byo kwitwararika
Guverineri w’Intara y’Amajyepfo CG Gasana Emmanuel yavuze ko kugira ngo iyo ntara ishobore gutera imbere, hari ibyo abayikoramo bakwiye kugenderaho kandi bakabyubahiriza.

Yabitangaje kuri uyu wa Kane tariki 25 Ukwakira 2018, ubwo yagezaga ijambo ku bayobozi muri iyo ntara barimo ab’uturere n’abandi batandukanye.
Yagize ati “Reka mfate umwanya nibutsa amahitamo igihugu cyacu cyihaye nk’uko Perezida wa Repubulika yabivuze agira ati ‘Abanyarwanda twahisemo kuba umwe, twahisemo kandi kubazwa ibyo dukora, kandi twahisemo gutekereza byagutse tureba kure.’”
Kubera ayo mahitamo, Intara y’Amajyepfo ngo ikeneye umuvuduko udasanzwe no gukora ibidasanzwe kugira ngo iterambere ryifuzwa ryo kuzamura imibereho myiza y’abaturage ryihute.

Kugira ngo ibyo bizagerweho rero, hari ibyo yasanze abayobozi bo mu Ntara y’Amajyepfo bakwiye kwirinda.
Ati “Icya mbere mugomba kwirinda ubunebwe. Icya kabiri ni ukwirinda uburangare. Icya gatatu kwirinda kutavugisha ukuri. Icya kane ni ukwirinda kwirara. Icya gatanu ni ukwirinda kutumvikana mu kazi. Icya gatandatu ni ukwirinda kudakemura ibibazo by’abaturage mu gihe cya ngombwa.”
Ibi byose ngo aho byaba biri bikwiye gukosorwa, kandi na none abayobozi bakirinda ruswa, bakaboneka mu kazi bagakora umurimo unoze kandi vuba.
Ohereza igitekerezo
|
CG GASANA arashoboye. Gusa abaturage b’Amajyepfo nkuko yabibibukije nabo bamufashe, birinde ubunebwe nko muri za Butare haba abanebwe cyane bagashimishwa no gusaba ku mihanda, ...
Bakore nawe bizamutera imbaraga abona ko afite abo bafatanyije.
Ubundi we ni Umukozi w’umuhanga n ’ubushishozi bwinshi.
Imana imujye imbere- muzabona impinduka mu majyepfo.
CG azabikora kd arashoboye
Welcome CG GASANA, yes we need the change! Nk’uko nyakubahwa ahora abidushishikariza. Ikaze n’ihirwe mu mirimo mishya kandi tukwizeyeho ubushobozi.
mberenambere banza wirukane nkabayobozi buturere nkababiri abandi barahita bagira ubwoba bakore bavanye amaboko mumifuka
Haha abifitiye ububasha se?
yageze nyamagabe c akinjira mumizi neza ibibazo ifite nigute umurenge uba hagati y’ imirenge Ntazi umubare igira Umuriro wamashanyarazi ark WO ntubone amashanyarazi uwo murenge in musange