Amajyepfo: Biyemeje gukomeza kurwanya imirire mibi no kunoza isuku

Abayobozi b’Intara y’Amajyepfo baravuga ko bazakomeza kurwanya imirire mibi n’igwingira mu bana, kandi bazagera ku ntego bifashishije ubukangurambaga bwatangijwe na Polisi y’Igihugu.

CP Rumanzi hamwe n'abayobozi banyuranye bari bitabiriye uyu muhango
CP Rumanzi hamwe n’abayobozi banyuranye bari bitabiriye uyu muhango

Ibi ni ibyatatangarijwe mu birori byo kwakira ibihembo byahataniwe muri gahunda y’ubukangurambaga ku isuku n’isukura no kubumbatira umutekano, aho Imirenge yahise iyindi muri ayo marushanwa y’ubukangurambaga bwa polisi yahembwe imodoka, moto, amafaranga n’ibikombe.

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga kahize utundi mu kugaragaza ibikorwa byo kurwanya imirire mibi, Kayitare Jacqueline avuga ko kuba bahawe igikombe bigaragaza ko bakoze byinshi mu kurwanya igwingira ry’abana, dore ko Akarere ka Muhanga kavuye ku bana 35% bafite imirire mibi ubu kakaba kageze kuri 19%.

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Kayitare Jacqueline avuga ko batazasubira inyuma, kuko kuyobora neza bivuze gukemura ibibazo by’abaturage, Kandi ko ibikorwa byatumye bagera kuri uwo mwanya batazabitezukaho.

Akarere ka Muhanga kahize utundi kahembwe igikombe
Akarere ka Muhanga kahize utundi kahembwe igikombe

Agira ati, "Ntwabo tuzasubira inyuma, icyatumye tuba aba mbere ni ukugira uburyo bwiza bwo kugira uturima tw’igikoni twera imboga tugaburira abana, twiyemeje ko umwaka utaha ahubwo tuzahembwa imodoka, kuko twakoze ibishoboka utasanga ahandi mu Mujyi no cyari kandi bigaragazwa no kugabanya cyane umubare w’abana bagwingira".

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo SP Emmanuel Habiyaremye, avuga ko gutanga ibihembo ku Mirenge yahize iyindi mu kunoza isuku n’isukura, umutekano no kurwanya igwingira ry’abana, hitawe ku kureba ibikorwa byakozwe kandi bikorwa mu mucyo ku buryo Imirenge yahembwe yari ibikwiriye.

Avuga ko nyuma yo kubona ko ayo marushanwa yafashije Umujyi wa Kigali kugera ku ntego zo kurwanya igwingira ry’abana no kunoza isuku n’isukura, bahisemo no kurijyana mu Ntara zose, agahamya ko naho bizabafasha kurwanya imirire mibi.

Agira ati, "Umutekano ntiwabaho abantu baragwingiye, nta terambere ryagerwaho nta suku n’isukura, Imirire mibi kandi ibangamira ibyo byose, niyo mpamvu twashyizeho amarushanwa, kugira ngo dufashe inzego z’ibanze gukora ibishoboka ngo zigere ku ntego zazo, aho bitakozwe neza barebere ku babishoboye, bityo mu myaka iri imbere tuzabe dufite Imirenge itarangwamo igwingira, imirire mibi n’ibyaha".

Imirenge ya mbere yahembwe moto
Imirenge ya mbere yahembwe moto

Komiseri wa Polisi ushinzwe ibikorwa bya Polisi y’u Rwanda C P Jeorge Rumanzi, asaba abahawe ibihembo kudaterera iyo ahubwo bakarushaho kuba intangarugero, no kwigisha abaturage uko bakomeza kwiteza imbere mu kwirindira umutekano, no kurwanya imirire mibi.

Minisitiri w’Ibidukikije Dr. Jeanne d’Arc Mujawamariya, avuga ko bafatanyije na Polisi y’Igihugu gutegura no gusuzuma ayo marushanwa, kuko ibikorwa biteza imbere isuku n’isukura bijyane neza no kubungabunga ibidukikije.

Agira ati, "Kubungabunga imbuga zitoshye biri mu isukuru n’isukura, kandi ni ukubungabunga ibidukikije, kuko gukora ubusitani bisaba kubwitaho bugatanga ubuhehere, kurwanya ubutayu no ubusitani bukaragara neza niyo mpamvu dushimira ibi bikorwa bya Polisi y’Igihugu".

Mu Ntara y’Amajyepfo, Imirenge irindwi yahise iyindi yahawe moto, utugari twahize utundi duhembwa amafaranga miliyoni, naho Umurenge wa Runda uba uwa mbere mu Ntara ukaba wahembwe imodoka y’agaciro gasagailiyoni 20frw, mu gihe Akarere ka Muhanga kahize utundi kahawe igikombe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka