Amajyepfo: Batashye ikiraro cyo mu kirere cyatwaye miliyoni 204Frw

Kuri uyu wa Gatatu tariki 18 Mutarama 2023, hatashywe ikiraro cyo mu Kirere gihuza uturere twa Nyanza na Nyamagabe, cyubatswe ku mugezi wa Mwogo, kikaba cyaratwaye miliyoni 204 z’Amafaranga y’u Rwanda.

Ku ruhande rwa Nyanza, giherereye mu Murenge wa Cyabakamyi, Akagari ka Karama, Umudugudu wa Cyerere, naho ku ruhande rwa Nyamagabe, ni mu Murenge wa Musange, icyo kikaba kiri ku burebure bwa metero 150.

Ni ikiraro cyitezweho gufasha abaturage bo muri utwo turere cyane cyane abahinzi bambuka uwo mugezi, kuko ngo iyo wuzuraga baburaga uko bambuka ngo bajye mu bikorwa byabo cyangwa se no kugurisha umusaruro wabo. Muri rusange icyo kiraro bivugwa ko kizorohereza ubuhahirane hagati ya Nyanza na Nyamagabe, bigire uruhare mu kuzamura iterambere ry’utwo turere.

Abandi bishimira icyo kiraro cyubatswe ku mugezi wa Mwogo ni ababyeyi bafite abana biga ku mashuri bisaba ko bambuka uwo mugezi, kuko iyo imvura yagwaga ukuzura byabaga ikibazo gikomeye.

Ni ikiraro cyubatswe biturutse ku masezerano y’ubufatanye hagati y’Umushinga wa ‘Bridges to Prosperity’ na Guverinoma y’u Rwanda, ayo masezerano akaba yarasinywe mu 2019.

Bahamya ko iki kiraro kizorohereza ubuhahirane abaturage b'impande zombi
Bahamya ko iki kiraro kizorohereza ubuhahirane abaturage b’impande zombi

Ni ikiraro kigenewe gukoreshwa n’abanyamaguru gusa, nta kinyabiziga cyemerewe kuhaca kubera imiterere yacyo, kikazafasha abaturage bagituriye (ku mpande zombi) bagera ku 1967 guhahirana.

Mu ijambo Minisitiri w’uburezi, Dr.Valentine Uwamariya, witabiriye umuhango wo gutaha icyo kiraro yageje ku baturage bari aho, yavuze ko cyubatswe mu rwego rwo gukura abaturage mu bwigunge.

Dr.Uwamariya avuga ko ubuyobozi bw’u Rwanda bwiyemeje gucunga neza umutungo wa rubanda, hagamijwe ko nta n’umwe usigara inyuma.

Yagize ati “Kubaka ibikorwaremezo ni imwe mu nkingi z’iterambere, kuko byagize uruhare runini mu kuzamura ubukungu nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.”

Yavuze ko Guverinoma y’u Rwanda yiyemeje ko mu myaka mikeya iri imbere, izaba yamaze kubaka ibiraro 355, icyo cyubatswe ku mugezi wa Mwogo kikaba ari icy’ijana (100) cyuzuye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka