Amajyepfo: Batangije Igitondo cy’isuku mu turere twose

Kuri uyu wa Kabiri tariki 22 Gashyantare 2022, mu turere tugize Intara y’Amajyepfo, hose hatangijwe gahunda ‘Igitondo cy’isuku’, izajya ikorwa buri wa kabiri.

Nyanza

Abaturage bazindukiye mu Gitondo cy'isuku
Abaturage bazindukiye mu Gitondo cy’isuku
Guverineri Kayitesi asobsnurs iby'Igitondo cy'isuku
Guverineri Kayitesi asobsnurs iby’Igitondo cy’isuku

Iyi gahunda yatangijwe abaturage bamwe bakora isuku mu dusantere baturiye, aho bakubuye bakanaharura ibyatsi, abandi bagatera indabo ku mihanda.

Atangiriza iyo gahunda i Mugandamure mu Karere ka Nyanza, Umurenge wa Busasamana, Akagari ka Kavumu, Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Alice Kayitesi, yavuze ko impamvu yawo ari ukugira ngo umuturage wese arangwe n’isuku, kandi mu buryo bwose haba ku mubiri, mu rugo, ahamukikije n’aho akorera.

Muhanga

Yagize ati "Ni gahunda dufatanyamo n’abafatanyabikorwa batandukanye harimo amadini n’amatorero, ibigo bya Leta n’iby’abikorera. Ibi bizatuma umuco w’isuku ukwira mu batuye Intara y’Amajyepfo."

Ubu butumwa bwanatanzwe n’abayobozi bo ku nzego zose, aho bifatanyije n’abaturage mu Gitondo cy’isuku.

Nk’umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, Emmanuel Murwanashyaka, yabwiye abacyitabiriye mu isantere ya Ndago ati "Iyi gahunda ni iyo kutwibutsa ngo dusukure aho dutuye n’aho dukorera, n’abana tubasukure, kugira ngo twimakaze umuco w’isuku."

Gisagara

Abitabiriye icyo gikorwa i Ndago na bo bavuze ko n’ubundi bari basanzwe bagirira isuku aho batuye ndetse n’aho bakorera, ariko ko ubu bukangurambaga bw’Igitondo cy’isuku bwaje gutuma barushaho.

Uwitwa Marie Goretti Muhimpundu ukunze gucururiza imbuto mu isoko rya Ndago, yagize ati "Muri iyi santere hari hasanzwe abakozi bakora isuku, ariko burya igikorwa cy’abantu benshi kiruta icy’umuntu umwe."

Kamonyi

Biteganyijwe ko gahunda Igitondo cy’isuku, izajya ikorwa buri wa kabiri guhera saa kumi n’ebyiri n’igice kugeza saa moya n’igice za mu gitondo, mbere y’uko abantu bajya mu yindi mirimo, kandi ko yahereye mu dusantere, ariko ko izakomereza no mu ngo, kandi ngo nta gihe biteganyijwe izarangirira kuko isuku ikenewe igihe cyose.

Huye

Nyaruguru

Ruhango

Nyamagabe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka