Amajyepfo: Baragaya Abanyarwanda basebya igihugu cyabo bakurikiranye indonke
Mu gikorwa cya gahunda ya “Ndi Umunyarwanda” ndetse no kwizihiza umunsi wo gukunda igihugu ku rwego rw’intara y’Amajyeofo cyabereye mu karere ka Muhanga ku 01/10/2013, bagaye Abanyarwabda bajya hanze basebya igihugu cyabo kugirango babone indoke.
Muri iki gikorwa urubyiruko rwatanze ubuhamya butandukanye buvuga ahanini ku Banyarwanda bava mu gihugu bagiye mu bihugu by’umwihariko byateye imbere, bagasebya igihugu cyabo kugirango babone uburyo babaho muri ibyo bihugu.
Jean de Dieu Musabyimana ni umwe muri uru rubyiruko, yagize amahirwe yo gutemberera mu bihugu bikomeye birimo na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, atangaza ko ubwo yajyaga muri iki gihugu yahuye n’abantu bamubaza ku Rwanda ariko ugasanga barufiteho isura mbi.

Ati: “icya mbere bambajije bumvise ndi Umunyarwanda, barambajije niba ndi Umututsi cyangwa ndi Umuhutu ndabatsembera ndababwira nti ndi Umunyarwanda! Icyo uwo twaganiraga we yahise ambwira yarambwiye ngo nakumvise wowe uri umufana wa Kagame kuba wanze kumbwira ubwoko bwawe, ndamubwira nti sindi umufana we ahubwo ndi umufatanyabikorwa we”.
Ibi byagarutsweho n’umusaza w’inararibonye mu mateka ndetse akaba n’umuhanzi, Kalisa Rugano aho agaya Abanyarwanda bajya hanze bashaka amaramuko gusa bagasebya igihugu.
Ati: “ariko umuntu ajya hanze aho akihandagaza agasebya igihugu cyamubyaye kugirango bamuhe gusa ikarita yo kurya muri alimentation, ubu ni ubugwari!”

Rugano nawe avuga ko ubwo yajyaga mu Bufaransa yahuye n’abazungu bamubaza niba ari Umuhutu cyangwa Umututsi, nawe ngo ababwira ko ari Umunyarwanda ariko ngo icyamutangaje ni uko nawe yahise abaza Umufaransa wamubazaga ubwoko bwe na we amubwira ko ari Umufaransa gusa kuko aba yanga kuvuga ubwoko bwe.
Umuyobozi w’intara y’Amajyepfo, Alphonse Munyentwali, arasaba urubyiruko rwo muri iyi ntara gukunda igihugu cyababyaye babana mu bumwe bakanga inyigisho mbi bamwe bagiye bahabwa mu bihe bishize bibatanya nk’Abanyarwanda.
Munyentwali avuga ko kimwe mu bituma mu bihugu by’Afurika ndetse n’ahandi hagaragara intambara z’urudaca ngo nta kindi bazira kitari ukutagira ubumwe no kudakunda ibihugu byabo.
Ati: “ibihugu uyu munsi byabaye ibishwange, ntibizira ko bifite peteroli nke, ntibizira zahabu ntibizira imirima itera. Buriya abenegihugu bafite ubumwe bakaba basangiye gupfa no gukira nta bwo bapfa guhura n’intambara nk’izo twumva kuko n’icyabarwanya bakirwaniriza hamwe”.

Akaba asaba Abanyarwanda by’umwihariko abo mu ntara ayoboye ko basenyera umugozi umwe bakarwanya buri wese wifuza kubacamo ibice kuko ngo baba bashaka ko u Rwanda rwasubira inyuma y’aho rwavuye.
Muri iyi gahunda ya “Ndi Umunyarwanda” mu karere ka Muhanga, urubyiruko rwagiye rugaragaza ingaruka mbi Jenoside yakorewe Abatutsi haba ku ruhande rw’abafite ababo bakoze Jenoside ndetse n’abayikorewe.
Aha uru rubyiruko rwagize n’umwanya wo gutanga ibitekerezo by’uko bakubaka igihugu cyiza kitagira amacakubiri ashobora kubaganisha no ku makimbirane.
Gerard GITOLI Mbabazi
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Abanyarwanda basebya igihugu cyabo, cyane cyane usanga ari abagiye bava mu Rwanda bakoze amakosa atandukanye, bityo bagerayo bakavuga ko baje ari impunzi! Hariya rero kubera ko kugira ngo bakwemerere kuhaba nk’impunzi, ugomba gusobanura icyatumye uhunga! Niyo mpanvu rero bashakisha ibinyoma byose bishoboka, hakagera naho bihakana igihugu cyabo ngo babeho!! Mu kinyarwanda cyiza babita ba .