Amajyepfo: Abikorera barasabwa gushyiraho ikigega cy’imyidagaduro

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Amajyepfo Busabizwa Parfait arasaba abikorera muri iyo Ntara, gushyiraho ikigega cy’imyidagaduro mu rwego rwo gukurura abagana imijyi yaho.

Abayobozi batandukanye
Abayobozi batandukanye

Busabizwa avuga ko icyo kigega cyajya gicungwa na komite z’abikorera, kigashyirwamo amafaranga yajya akoreshwa mu gutumira abahanzi cyangwa imikino mpuzamahanga, kuko ari bimwe mu bikurura abantu bacyungura.

Avuga ko nk’igihe hakozwe igitaramo umujyi ukararamo abantu 300, amahoteri n’amaresitora abona abantu benshi yakira, kandi abo bantu basiga amafaranga aho baraye haba ku gucumbika, kugura ibihakorerwa, ibyo kurya n’ibyo kunywa bigatuma umujyi utera imbere.

Atanga urugero ubwo Akarere ka Huye katangiragamo imikino yo guhatanira igikombe cya Afurika cy’Ibihugu (CAF) muri Sitade Huye, aho abantu bavuye hirya no hino mu Gihugu babuze aho barara mu Mujyi wa Huye kuko bari benshi.

Busabizwa asaba abikorera gushyiraho ikigega cy'imyidagaduro
Busabizwa asaba abikorera gushyiraho ikigega cy’imyidagaduro

Agira ati "Nikoreye ubugenzuzi nsanga mu mahoteri n’amaresitora, abantu buzuye bateye imirongo bashaka ibyo kunywa no kurya, iyo mikino yari yahuruje abantu kandi bafite amafaranga".

Atanga urundi rugero ku isiganwa ry’amagare ryabereye Nyaruguru naryo ryari ryahuruje abatari bake, kubera ko umuhanda wa kaburimbo woroheje imigenderanire, ayo yose akaba ari amahirwe yo kugaragaza umwimerere wa buri Mujyi mu Ntara y’Amajyepfo no gukurura abawugezemo bakawusigamo amafaranga.

Uyu muyobozi avuga ko nka Muhanga igiye kubakwamo sitade mpuzamahanga kandi hakenewe ko abantu bitegura kare, ikazuzura hari aho bageze bashyiraho uburyo bazajya bakira abaje mu mikino n’indi myidagaduro kuko ari hamwe mu habinjiriza amafaranga.

Umuyobozi w’Urugaga rw’Abikorera (PSF) mu Karere ka Muhanga, Kimonyo Juvenal, avuga ko bagiye kuganira uko icyo kigega cyashyirwaho n’uko cyacungwa, hakanakorwa ibishoboka ibikorwaremezo byo kwakira abantu bikiyongera kuko Muhanga ifite hoteri ebyiri gusa.

Ibyo binagarukwaho n’Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline, uvuga ko mu rwego rwo kwakira abantu neza, hari kuganirwa uko hoteri y’inyenyeri eshanu iteganywa kubakwa yakwihutishwa kuko umujyi ujemo abantu benshi ukenera n’aho kubakirira.

Agira ati "Hoteri ihuriweho n’uturere twa Muhanga, Kamonyi na Ruhango igiye gutangira kubakwa ariko ubushobozi bw’uturere ni bucyeya, turimo gushaka abafatanyabikorwa ngo tubone gutangira, ariko ibindi byose byamaze gukorwa kugira ngo ize yunganira izindi ebyiri dusanganywe kuko ni nkeya".

Meya Kayitare acinya akadiho mu njyana y'Impala
Meya Kayitare acinya akadiho mu njyana y’Impala

Si ubwa mbere Umunyamabanga uhoraho w’Intara y’Amajyepfo asaba abikorera gutekereza ku kigega cy’imyidagaduro, nk’imwe mu nzira yo kureshya abagana imijyi y’iyo Ntara hagamijwe gucuruza byinshi, akaba abasaba ko muri uyu mwaka wa 2023 byazatangira gushyirwa mu bikorwa.

Impaka zisusurutsa abikorera ba Muhanga
Impaka zisusurutsa abikorera ba Muhanga
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka