Amajyepfo: Abayobozi bashya ba FPR biteguye gukorera ku ntego

Abayobozi baherutse gutorwa bahagarariye abandi mu muryango FPR Inkotanyi mu Ntara y’Amajyepfo no mu turere tuyigize biteguye gukorera ku ntego no kubazwa ibyo batagezeho, mu guharanira ubuzima bwiza bw’Abanyarwanda.

Abayobozi bashya biyemeje kunoza imikorere
Abayobozi bashya biyemeje kunoza imikorere

Babyiyemeje nyuma y’amahugurwa bahawe tariki 22 Kamena 2019, abategurira gutangira inshingano nshya baherutse gutorerwa.

Nk’uko bivugwa na Aaron Vuganeza, umuyobozi wa FPR mu Ntara y’Amajyepfo, ngo bahuguwe ku matwara y’Umuryango, imyitwarire ikwiye y’abanyamuryango, gutegura, gukurikirana no gusuzuma ibikorwa, ndetse no ku gukora ubukangurambaga bushingiye ku bikorwa abanyamuryango bagizemo uruhare.

Agira ati “Urebye ibi byose abanyamuryango bari basanzwe babizi. Habayeho ko tubyibukiranya kugira ngo tuzarusheho gukora neza.”

Nk’ibijyanye no gutegura, gukurikirana no gusuzuma ibikorwa, ngo bari basanzwe babikora, ariko noneho bazashyiramo imbaraga zirenze izo bari basanzwe bashyiramo.

Ati “Igenamigambi ryakorwaga ariko tuzarushaho kurinoza kuko rizaba rigizwe n’ibikorwa bifatika, habeho no kureba ibitaragezweho ndetse n’impamvu yo kutagerwaho. Na mbere byaribazwagwa, ariko ntibikurikiranwe neza. Ubu turashaka kurushaho kubishyiramo imbaraga.”

Akomeza agira ati “Twiyemeje gukora ingenamigambi ryumvikanyweho kandi buri munyamuryango akarigiramo uruhare hashingiwe kuri ‘Manifesto’ y’Umuryango FPR Inkotanyi no ku bibazo Abanyarwanda bafite kandi twiha intego zikwiye.”

Ibi ngo bizababashisha gufasha umuyobozi mukuru w’Umuryango FPR Inkotanyi, Perezida Kagame, kugeza Abanyarwanda ku bikorwa biteza imbere imibereho yabo, yabemereye.

Abayobozi baherutse gutorwa bavuga ko ibyo bigishijwe na bo bazabyigisha abo bayobora.

Bahawe amahugurwa abategurira kunoza inshingano baherutse gutorerwa
Bahawe amahugurwa abategurira kunoza inshingano baherutse gutorerwa

Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, François Habitegeko ati “Tuzagenda tunahanga udushya tuzadufasha kugera kuri izi ntego twihaye. Nka gahunda y’ibitabo 1000 bisomwa na bose twatangiye izadufasha guhindura imyumvire y’abaturage kuko abayobozi bazaba ba bandebereho.”

Iyi gahunda y’ibitabo 1000 bisomwa na bose ijyanye no kureba uko abayobozi (ari bo bitabo bisomwa na bose urebye baba barenga 1000 muri buri murenge) bashyira mu bikorwa gahunda za Leta, bakabiherwa amanota kandi bakazabihemberwa.

Abayobozi nibitwara neza, bazabona uko bemeza n’abaturage guharanira ibyo basabwa harimo kugira inzu zikurungiye, kugira ubwiherero, kugira umurima w’igikoni, kutararana n’amatungo, kutagira abangavu batwaye inda, n’ibindi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka