Amajyepfo: Abayobozi b’utugari biyemeje gukira indwara z’imikorere mibi
Nyuma y’aho abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugari bagiriye mu itorero bagashishikarizwa kurushaho kuba umusemburo w’iterambere ry’aho bayobora, abo mu Ntara y’Amajyepfo biyemeje gukira indwara z’imikorere mibi bari barwaye.
Mu nama bagiranye ku wa 21 Gicurasi 2015, abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugari babwiye Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Munyantwali Alphonse, ko mu ndwara bari barwaye harimo ruswa, gusiragiza abo bayobora, kudakora ubukangurambaga buhagije mu gushishikariza abaturage kugira isuku ndetse no kwitabira ubwisungane mu kwivuza, n’ibindi.
Epimaque Rwandenzi, umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akagari ka Ruyenzi ho mu Murenge wa Runda, Akarere ka Kamonyi, mu izina rya bagenzi be, yagize ati “Zimwe mu ndwara twibonyemo harimo kuba abaturage bubaka mu buryo butemewe kandi tubibona cyangwa tubyumvikanyeho bikavamo akajagari mu miturire, ndetse hakaba hari n’aho abaturage basenyerwa bikaba igihombo kuri bo biturutse ku mikorere yacu mibi”.
Yunzemo ati “Twasanze kandi iwacu mu tugari hari komite za Twigire Muhinzi zidakora neza ku rwego rw’utugari. Hari n’abangiza amashyamba, ibirombe, ku nyungu zacu bwite.”

Mu bindi bigaye, harimo no kwigwizaho akazi ntibafatanye n’izindi nzego zatowe mu tugari bayobora, ari na yo mpamvu akenshi batagera neza ku byo biyemeje.
Mu ngamba bafashe harimo kurushaho kwegera umuturage. Rwandenzi ati “Ngiye gutega amatwi umuturage, mwegere. Ngiye no gukorana na komite z’utugari mu bikorwa bigenewe abaturage nko guca umwanda, kuko ni twebwe turi ku murongo w’imbere mu iterambere ry’iki gihugu”.
Na none ariko, abanyamabanga nshingwabikorwa bifuza ko ubuyobozi bubakuriye bwajya bubatabara igihe cyose babutabaje, naho ubundi ngo abaturage bajya babafata nk’ababeshyi.
Elevaniya Mukakazigaba uyobora Akagari ka Kivumu ho mu Murenge wa Musambira, Akarere ka Kamonyi, ati “Niba ntanze raporo, isubirizwe igihe”.
Atanga urugero rw’uko hari ubwo bubakira umuturage utishoboye kandi ubikeneye cyane, nyamara bakabura amabati. Ngo iyo bitabaje ubuyobozi bubakuriye ntibukemurire ikibazo ku gihe, bituma imbaraga bakoresheje zipfa ubusa.
Guverineri Munyantwari, avuga ko kugira ngo barusheho kunoza imikorere yabo, abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugari bazahabwa ingengo y’imari mu ngengo y’imari y’umwaka utaha. Icyo abifuzaho ni uko ngo ibyo biyemeje bazabikora, bakaba inyangamugayo, kandi bakaba intangarugero mu byo batoza abo bayobora.
Marie Claire Joyeuse
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
imikorere mibi, kutita kubabagana, kutanoza akazi kabo byari byarabamunze babihanagure bityo bakosore byinshi dore igihugu cyacu kirabasaba amaboko