Amajyepfo: Abayobozi b’utugari basabye imbabazi aho bahutaje abo bayobora

Mu nama yahuje abayobozi b’inzego z’ibanze bo mu ntara y’amajyepfo kuva ku rwego rw’umudugudu, Abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugari two muri iyo ntara basabye imbabazi ku bw’aho bahutaje abo bayobora.

Kubwimana Jean de Dieu, umunyambanga nshingwabikorwa w’akagari ka Karengera, umurenge wa Musambira ho mu karere ka Kamonyi, mu izina rya bagenzi be yateruye agira ati “Twitwa intore z’intatezuka ku rugamba rw’iterambere. Dusabye imbabazi aho twahutaje abaturage.
Tubijeje ko ibyo byatugaragayeho bitazasubira ukundi.”

Avuga atya, yabwiraga Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, James Musoni, ndetse na Guverineri w’Intara y’amajyepfo, Alphonse Munyantwari; ubwo bari mu nama yabahurije muri Grand auditorium ya Kaminuza y’u Rwanda, ishami rya Huye tariki 20/2/2014.

Inama yabereye muri Grand auditorium ku itariki ya 20 Gashyantare 2014 yari iteraniyemo abayobozi bo guhera ku rwego rw'umudugudu mu Ntara y'amajyepfo.
Inama yabereye muri Grand auditorium ku itariki ya 20 Gashyantare 2014 yari iteraniyemo abayobozi bo guhera ku rwego rw’umudugudu mu Ntara y’amajyepfo.

Ibi yabivuze nyuma y’uko bari bagaragarijwe icyegeranyo cy’igenzura ryakozwe na Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu ifatanyije n’ubuyobozi bw’Intara y’amajyepfo ndetse n’ubw’uturere: hari hagaragajwe ko hari aho ubuyobozi bw’utugari butanga serivisi itari nziza ku baturage buyobora.

Kubwimana yakomeje agira ati “Hari umugani ugezweho muri iyi minsi ugira uti ‘ukurusha ubuyobozi bw’akagari agutwara ibikombe by’itembere. Ni yo mpamvu twiyemeje kubumbatira umutekano w’Abanyarwanda dushinzwe kuyobora kandi tubari hafi ... Twiyemeje gukomeza guhanga udushya dushingiye ku iterambere ry’umuturage ... twiyemeje gutanga serivisi nziza ...”.

Uku kwiyemeza kurushaho gutanga serivisi nziza ku banyamabanga nshingwabikorwa b’utugari two mu Ntara y’Amajyepfo, bihuje nuko guhera mu ngengo y’imari y’umwaka utaha wa 2014-2015, utugari tuzatangira guhabwa ingengo y’imari kugira ngo turusheho kuba imbarutso y’iterambere kuko ari two twegereye abaturage kurusha.

Marie Claire Joyeuse

Ibitekerezo   ( 3 )

nukuri aba bayobozi bakwiye gusa imbabazi kandi babikuye kumutima kuko hari iigh rwose bahohotera abaturage babo, kandi nukuri kintu kiba kibabaje aba bayobozi nabantu bize bagahhotera cg bagaha service mbi abantu batize, urumvako ari ikibazo gikomeye kandi cyane, bakarindira prsident ko ariwe uza kubarenganura, ibi ntibyakabaye bisubireho

cyuzuzo yanditse ku itariki ya: 23-02-2014  →  Musubize

N’abandi B’utugali Rero Nibigire Aha!

Alias yanditse ku itariki ya: 22-02-2014  →  Musubize

niba abasabye imbabazi ariko ntizibe iz’urwiyerurutso ku buryo batazongera kubisubira kuko nubwo bazisaba ibyo bishe ntibigaruzwa. bikosore mu mikorere

zambi yanditse ku itariki ya: 21-02-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka