Amajyepfo: Abaturage barasabwa kudaterwa impungenge n’abayobozi begura n’abirukanwa

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Amajyepfo Nshimiyimana Vedaste arasaba abaturage kutagira impungenge, cyangwa ngo bumve ko hari ibyacitse kubera iyegura cyangwa kwirukanwa kw’abayobozi b’inzego z’ibanze.

Abayobozi b'Uturere tw'Intara y'Amajyepfo bahagaze neza mu gihe mu Ntara y'Iburengerazuba humvikana kwegura no kwirukanwa
Abayobozi b’Uturere tw’Intara y’Amajyepfo bahagaze neza mu gihe mu Ntara y’Iburengerazuba humvikana kwegura no kwirukanwa

Yabitangarije mu Karere ka Muhanga ahabereye inama nsuzumamigendekere y’amatora y’Umukuru w’Igihugu, Abadepite n’ay’Abasenateri aherutse kuba, mu rwego rwo kwitegura andi matora ateganyijwe mu mwaka wa 2026, ubwo hazaba hongera gutorwa abayobozi b’inzego z’ibanze.

Abari muri iyo nama bagaragaje muri rusange ko amatora aheruka yitabiriwe ku kigero cyo hejuru ya 99% mu gutora Umukuru w’Igihugu, kandi ko nta bibazo bikomeye byagaragaye usibye nk’ibijyanye n’irangamimerere byahitaga bikemukira ku site z’itora, no kuba hari abagejeje igihe cyo gutora barwaye.

Mu gusubiza ibyo bibazo hirya no hino ku bitaro hari hashyizwe ibiro by’itora ku buryo, n’abarwaye bagendaraga mu tugare babashije kwitabira amatora, naho abari badafite indangamuntu bari ku malisiti y’itora na bo bememererwa gutorera ku mugereka.

Komiseri Umwari carine hagati mu bayoboye inama nsuzumamigendekere y'amatora mu Ntara y'Amajyepfo avuga ko nta bibazo bidasanzwe byagaragaye
Komiseri Umwari carine hagati mu bayoboye inama nsuzumamigendekere y’amatora mu Ntara y’Amajyepfo avuga ko nta bibazo bidasanzwe byagaragaye

Nshimiyimana avuga ko mu bibazo byabagaragaye harimo kuba amatora y’abafite ubumuga yarakozwe ku rwego rw’Intara, bikaba byaragaragaye ko byagoye abo bafite ubumuga kujya gutorera ahantu hamwe maze hifuzwa ko mu matora ataha byazakosorwa.

Mu bindi byagaragajwe ni ingengo y’imari igenerwa amatora idahagije, aho wasangaga hari Uturere twibazaga aho amafaranga ari buturuke, hasabwa ko Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yajya itangaza kare ingengo yayo y’imari kugira ngo ahashwakishwa andi mafaranga bikorwe kare.

Agira ati, “Amatora yagenze neza n’indorerezi zayitabiriye zarabyishimiye, naho ku bafite ubumuga hemejwe ko hazashyirwaho site zirenze imwe mu Ntara mu rwego rwo kuborohereza, mu gihe ibijyanye n’ingengo y’imari nabyo izakomeza kongerwa kugira ngo amatora akomeze kugenda neza."

Abayobozi batorwa bakaza kwegura cyangwa kwirukanwa ntibyaca intege ababatoye?

Bikunze kugaragara ko hirya no hino mu Turere abayobozi b’inzego z’ibanze birukanwa binyuze mu byitwa kwegura, cyangwa kweguzwa iyo nta makosa asanzwe cyangwa ibyaha abantu bigeze bamenya ku muyobozi runaka.

Komiseri wa Komisiyo y'Amatora mu Ntara y'Amajyepfo avuga ko ubuyobozi bw'ibanze butakivanga mu migendekere y'amatora
Komiseri wa Komisiyo y’Amatora mu Ntara y’Amajyepfo avuga ko ubuyobozi bw’ibanze butakivanga mu migendekere y’amatora

Hari n’aho inama ziterana abayobozi bakagirwa inama zo kwegura ku mpamvu bwite zabo nyamara hari amakosa akomeye bakoze y’akazi, bigatuma abaturage bibazo ibiba biri kuba ntibamenye amakuru cyane ko amabaruwa yabo aba arimo ibyitwa impamvu zabo bwite.

Mu gihe hatangiye ibikorwa byo kwitegura amatora y’abayobozi b’inzego z’ibanze mu mwaka wa 2026, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Amajyepfo, Nshimiyimana Vedatse avuga ko amategeko ateganya ko iyo umuyobozi mu nzego z’ibanze yeguye, ku mpamvu ze bwite abimenyesha abaturage binyuze mu Nama Njyanama dore ko ari nazo ziba zihagarariye abaturage.

Nshimiyimana avuga ko umuyobozi ashobora kwegura cyangwa kwirukanwa ku mpamvu ze bwite cyangwa adashoboye kubangikanya ibyo asanzwe akora n’ubuyobozi, cyangwa atujuje inshingano, bityo ko ataguma mu nshingano igihe bigaragara ko hari ibimubangamiye.

Komiseri Umwari Carine avuga ko nta mbogamizi zikomeye zagaragaye mu matora aheruka kandi indorerezi zayashimye
Komiseri Umwari Carine avuga ko nta mbogamizi zikomeye zagaragaye mu matora aheruka kandi indorerezi zayashimye

Agira ati, “Nta muturage ukwiye kugira impungenge n’uko umuyobozi yeguye cyangwa yirukanywe nyuma y’igihe runaka atowe, kuko ntiyaguma mu nshingano igihe bigaragara ko hari ibyo atuzuza, akazi karamutse kakuziritse ntabwo wakwizirika ngo byanze bikunze nzarangiza manda”.

Hashize iminsi humvikana ukwegura no kwirukanwa kw’abayobozi b’inzego z’ibanze mu Ntara y’Iburengerazuba, mu Ntara y’Amajyepfo byaranugwanuzwe ariko nta kirajya ahagaragara, ariko naho birashoboka ko hari abazagenda batarangije manda zabo, bikaba bituma abantu bakunze kwibaza kuri iyo myegurire ikunze kuba uruhererekane no kubera igihe kimwe.

Abayobozi basabye Komisiyo y'amatora kujya igaragaza kare ingengo y'imari y'amatora
Abayobozi basabye Komisiyo y’amatora kujya igaragaza kare ingengo y’imari y’amatora
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ariko se abo mu Majy’Epfo Impungenge bafite ziraturuka kuki? Icyo nabasaba n’Ugukora Ibyo basabwa, bagatanga Service Nziza, bagatega Amatwi Abaturage, bakirinda Ruswa na Cyene wabo,None se barashaka kwigira babwira Abaturage ngo Uzi Icondico? Muzehe abimenye se byakugwa Neza? Ese Ukoze Akazi kawe Neza byagutwar’Iki? None se Igishimishije n’ibibera mu Karere ka Rubavu umurenge wa Rugerero, mu Mudugudu w’icyitegererezo wa Muhira, Aho Abahatujwe basa nabari mu bucakara n’Abitwaza Icyene wabo, babuze ibyo Umubyeyi Kagame Yabahaye, Ahubwo bashirwa ku Kiboko, n’Uwitwa Mbarushimana Joseph Didier wigize mutekano ku ngufu, yitwaje Umugore Nyina Wabo wa ex Gouverner Lambert ubyitwaza cyane, uwo Didier binavugwa ko ankwa urumogi, Akubitira Abaho ubusa ntatinya Gukubita n’Abakecuru, Ni Kenshyi Abaturage bamuhagaritse kubyo Thereza yamugize NGO Ni secretare we, bucya Thereza akamusubizaho ngo ntawufite ububasha bwo gukuraho uwo yashizeho, Gusa Mubo Akubita niharamuka hsgize upfa cg avunika, BIZABAZWE Thereza, nUnuhungu Wabo yitwaza, bibazwe n’Umurenge wa Rugerero, N’’AKARERE ka RUBAVU,

Ngenzi yanditse ku itariki ya: 28-11-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka