Amajyepfo: Abagore bo muri RPF Inkotanyi bubakiye inzu abatishoboye

Abagore bagize urugaga rushamikiye ku muryango RPF Inkotanyi mu Ntara y’Amajyepfo baremeye inzu imiryango icyenda y’abagore bakennye mu rwego rwo kubafasha kwiteza imbere.

Usibye inzu, babahaye ibiribwa ndetse n'ibiryamirwa
Usibye inzu, babahaye ibiribwa ndetse n’ibiryamirwa

Izo nzu zubatswe mu mirenge icyenda igize Akarere ka Ruhango aho buri murenge wubatswemo inzu imwe, bakaba bazishyikirije abo bagore batishoboye kuri uyu wa Kane tariki 15 Ukwakira 2020 ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga w’umugore wo mu cyaro.

Abakene bahawe inzu bagaragaza ko bari babayeho mu buzima bubi ku buryo byabagoraga kwisanzura no gukora ngo biteze imbere kuko iyo umuntu ataryama neza ngo adatekereza neza ngo ateganye n’imishinga yamuteza imbere.

Musabimana Beata umwe mu bubakiwe inzu n’urugaga rw’abagore bashamikiye kuri RPF Inkotanyi mu karere ka Ruhango avuga ko yabaga mu nzu akingisha inzitiramibu yacitse akarara arwana n’imbwa zishaka kumurya, akaba ashimira umuryango RPF Inkotanyi ku bwo gutekereza abagore bakennye ngo nabo bature neza.

Musabimana yabaga mu kazu afungisha inzitiramibu
Musabimana yabaga mu kazu afungisha inzitiramibu

Agira ati, “Nabaga mu nzu nkingisha supaneti yacitse mbindana n’imbwa zishaka kundya, ndashimira Perezida wa Repuburuki Paul Kamgame uyobora RPF Inkotanyi kuba yarahaye abagore ijambo bakabasha gukora ku buryo bazamura bagenzi babo”.

Musabimana w’imyaka 65 y’amavuko avuga ko inzu ye bamuhaye ifite n’umuriro w’amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba ku buryo ubwo abonye aho atura noneho agiye gukora akiteza imbere.

Umyobozi wa RPF Inkotanyi mu Ntara y’amajyepfo, Vuganeza Aaron, avuga ko gufasha umugore ari ugufasha umuryango wose, kuko abagore bazi gucunga neza umutungo w’umuryango.

Vuganeza asaba abagore gukora cyane bakiteza imbere kugira ngo barusheho guhangana n'ingaruka za Covid-19
Vuganeza asaba abagore gukora cyane bakiteza imbere kugira ngo barusheho guhangana n’ingaruka za Covid-19

Avuga ko muri iki gihe Abanyarwanda n’Isi muri rusange bugarijwe n’icyorezo cya COVID-19 abagore bakwiye gukomeza guhangana n’ingaruka zayo zirimo n’ubukene kugira ngo wa muryango udahungabana.

Agira ati, “Turakangurira abagore kwitabira umurimo bahaguruke bakore abaguza mu bimina n’amabanki babigane, abahinga abahinge kugira ngo turusheho guhangana n’ingaruka za COVID-19”.

Vuganeza ashimira ba mutimawurugo babashije kubakira imiryango itishoboye kuko bigaragaza ko umugore wakoze neza akiteza imbere ashobora no gufasha mugenzi we aho guhora ateze amaboko.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka