Amajyepfo: Abafatanyabikorwa badahindura ubuzima bw’umuturage banenzwe

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice, aranenga abafatanyabikorwa b’Uturere (JADF) bashora amafaranga mu baturage, ariko wagenzura ugasanga bakomeza gukena kandi bagafashijwe kwikura mu bukene.

Guverineri Kayitesi anenga abafatanyabikorwa badahindura imibereho y'abaturage
Guverineri Kayitesi anenga abafatanyabikorwa badahindura imibereho y’abaturage

Guverineri Kayitesi avuga ko abafatanyabikorwa bashoye amafaranga mu baturage, ariko ntihagire icyo bitanga, bakwiye kwigaya kuba ntacyo byabamariye, ahubwo bakarebera hamwe uko bafasha umuturage kwivana mu bukene.

Agira ati “Hari igihe usanga umuturage yarasimburanyweho n’abamuha ibintu byinshi, ariko ntagire icyo ageraho. Ufatanyabikorwa wakoze ariko ntahindure ubuzima bw’umuturage, yari akwiye gusubiza amaso inyuma akigaya”.

Yongeraho ati “Ni ukugerageza rero guhuriza hamwe imbaraga umuturage agahindura imyumvire. Abafatanyabikorwa turabasaba ijisho rireba kure, niba ufashije umuntu umuhaye itungo, reba niba ashobora no kubyaza ubutaka bwe umusaruro, reba niba abana be biga kuko ntabwo wahashya ubukene abana batiga”.

Avuga ko umuntu ufasha umuturage agomba kuba afite intego yo gutuma agira imibereho myiza, wamuha amatungo ukamukemurira n’ikibazo cyo kubona aho yororera, ukarera umuntu ukura.

Agira ati “Niba ukorera mu Murenge hagashira imyaka itanu ugasoza ibikorwa, ni iki bazakwibukiraho, ni iyihe sura izaba yahindutse ku buryo wa muturage koko aba yageze ku byo yifuza? Ni ibyo bizaduha umusaruro kurushaho”.

Nyuma y’ibiganiro byahuje Guverineri Kayitesi n’abafatanyabikorwa bo mu Karere ka Ruhango, umuyobozi wa JADF muri ako Karere, Daniel Linziziki, yavuze ko bumvikanye ko hagiye kunozwa ibitagendaga neza, by’umwihariko hitabwa ku bakeneye ubufasha bw’umwihariko.

Avuga ko guhuza ibikorwa bizatuma abafatanyabikorwa babasha guhangana n’ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage birimo ubukene, amakimbirane mu miryango no kubaka imiryango itekanye.

Agira ati “Tugiye gufatanya n’Akarere kureba uko twagabanya ibibazo birimo ubukene, guta amashauri kw’abana, aho tugiye kwita ku miryango isanzwe ifite ibibazo bikomeye kurusha iyindi”.

Agira ati “Uyu munsi twasanze ari ngombwa kuzana ubushobozi bwose noneho tukazamura umuturage. Niba ntanga amatungo, harazamo n’uruhare rw’uwigisha iby’imibanire, hazemo n’uwishyura mituweli, hazemo n’uwubakira umuturage, bizatuma rero ubwo bushobozi buhurira hamwe umuturage dusige ibibazo yari afite bikemuka”.

Abagize JADF ya Ruhango biyemeje guhuriza hamwe imbaraga kugira ngo bakure abaturage mu bukene
Abagize JADF ya Ruhango biyemeje guhuriza hamwe imbaraga kugira ngo bakure abaturage mu bukene

Gahunda y’Intara y’Amajyepfo mu gukura abaturage mu bukene ku buryo burambye, iteganya ko nyuma yo kugaragaza umuturage ukennye cyane hazajya higwa ibyatumye akena, ubushobozi afite bwo kwifasha no kureba uko yahabwa ubufasha bukomatanyije, butuma koko atandukana burundu n’ubukene.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka