Amajyepfo: 2022 uzashira hari abagabo b’imboni z’uburinganire basaga ibihumbi 20

Umuyobozi w’umuryango urwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina abagabo babigizemo uruhare (RWAMREC) mu Ntara y’Amajyepfo, Jean Bosco Rudasingwa, avuga ko uyu mwaka wa 2022 uzashira mu Ntara y’Amajyepfo bahafite abagabo b’imboni z’uburinganire basaga ibihumbi 20.

Imboni z'uburinganire n'ubwuzuzanye zihagarariye izindi zitangira ubukangurambaga
Imboni z’uburinganire n’ubwuzuzanye zihagarariye izindi zitangira ubukangurambaga

Ibi bazabigeraho ku bufatanye n’umuryango Care, babikesha ubukangurambaga bw’amezi atandatu batangije ku wa Gatatu tariki 22 Kamena 2022, hanyuma bakazareba ibyagezweho tariki 10 Ukuboza 2022, hasozwa iminsi 16 yo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Muri ubu bukangurambaga hazibandwa ku bagabo bafite abagore bari mu matsinda yo kubitsa no kugurizanya, kuko ngo umuryango Care wagiye utangiza ayo matsinda hirya no hino mu Ntara y’Amajyepfo ,wasanze hari abagore bahohoterwa n’abagabo babo biturutse ku mafaranga bakuye mu matsinda.

Bivugwa ko hari umugore wigeze kugabana mu ntambwe agatahana ibihumbi 99, yayageza mu rugo umugabo akayacagagura yose, amubwira ko atigeze amusaba guhahira urugo.

Ngo hari n’abagore bagiye batanga ubuhamya ko baguzaga amafaranga bagira ngo bakenure ingo zabo, abagabo bakayabambura bakajya kuyanywera.

Rudasingwa ati "Kuko usanga mu matsinda yo kwizigamira no kugurizanya abagore ari bo benshi, twashatse uko twagera ku bagabo babo, kuko niba bo ubutumwa bwo kurwanya ihohoterwa butabagezeho, n’ubundi ya mafaranga ntacyo azageza kuri wa mugore
igihe umugabo we atabyumva."

Akomeza agira ati "Tugamije kugira ngo ubwo butumwa bugere kuri abo bagabo b’abagore bari mu matsinda, ariko tuzagera no ku bandi bagabo."

Ubundi mu Ntara y’Amajyepfo hari hasanzwe imboni z’uburinganire zikorana na RWAMREC 2910. Abo ni bo bazegera bagenzi babo bagera ku 17460, nuko na bo ubwabo bakazavamo imboni z’uburinganire.

Jean Bosco Rudasingwa, Umuyobozi wa RWAMREC mu Ntara y'Amajyepfo
Jean Bosco Rudasingwa, Umuyobozi wa RWAMREC mu Ntara y’Amajyepfo

Uretse kandi gutanga ubutumwa bwo kurwanya ihohoterwa, imboni z’uburinganire bazanafasha ba mutimawurugo kwesa imihigo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka