Amajyaruguru: Urugaga rw’Abagore rushamikiye kuri FPR-Inkotanyi rwiyemeje gukumira ubusinzi mu miryango

Abagore bo mu muryango FPR-Inkotanyi mu Ntara y’Amajyaruguru, bavuga ko bagiye gushyiraho akabo mu gukumira ubusinzi bukigaragara kuri bamwe mu bagize imiryango, kuko bukomeje kubabera inzitizi mu kuzuza inshingano z’ibiteza imbere imiryango.

Bavuga ko bagiye kwegera imiryango no kugaragaza ingaruka z'ikibazo cy'ubusinzi
Bavuga ko bagiye kwegera imiryango no kugaragaza ingaruka z’ikibazo cy’ubusinzi

Ibi babigarutseho mu Nteko Rusange y’Urugaga rw’Abagore rushamikiye ku muryango FPR-Inkotanyi ku rwego rw’Intara y’Amajyaruguru, yateraniye mu Karere ka Musanze ku wa Gatandatu tariki 11 Werurwe 2023.

Muri iyi Nteko, hagaragajwe uburyo iterambere ry’umuryango, rishingira ku kuba umugabo n’umugore, bahuza neza inshingano z’ibituma urugo rwabo rutera imbere ku buryo bungana. Ibi ariko hakaba hari abatabasha kubigeraho, biturutse ku kuba umwe muri bo cyangwa bombi, bashishikazwa n’ubusinzi.

Uwanyirigira Marie Chantal agira ati “Kugera ku iterambere ry’urugo bisaba kwitabira umurimo no kuwunoza kugira ngo uzanire umuryango inyungu. Dusanga rero ibyo bitashoboka mu gihe tugifite abantu babyukira mu kabari, bakirirwa bakicayemo banywa inzoga, intumbero yabo ari ugusinda gusa nta kindi bakora cyinjiriza urugo. Twe nk’abagore rero, dusanga hari icyo tugiye gukora dufatanyirije hamwe, twegere iyo miryango cyane ko aho iherereye mu Midugudu tuba tuyizi, tuyereke ubureme bw’iki kibazo, tubereke n’ibyo bahindura kandi ntekereza ko bizatanga umusaruro”.

Ubukangurambaga nk’ubu kandi ngo bazabugeza no kuri ba nyiri utubari, turimo n’utwo mu bice by’icyaro by’umwihariko ducuruza inzagwa n’ibigage, kuko ahanini ari natwo duha urwaho ubwo businzi.

Ikibazo cy’ubusinzi gikomeje gufatwa nk’intandaro y’ibibazo byinshi byugarije imwe mu miryango birimo amakimbirane, ihohoterwa, urugomo, ubukene n’ibindi. Ba mutima w’urugo bagize Urugaga rushamikiye kuri FPR-Inkotanyi, bagaragarijwe ko ubushobozi mu guhangana n’iki kibazo babufite, kandi ko bakwiye kubukoresha mu gutabara aho bikigaragara.

Nyirarugero yibukije abagore kuba urugero rw'ibyiza no kubisangiza abandi
Nyirarugero yibukije abagore kuba urugero rw’ibyiza no kubisangiza abandi

Chairperson FPR-Inkotanyi, Dancille Nyirarugero yagize ati “Mwe nk’Abagore babarizwa mu Rugaga rushamikiye kuri FPR-Inkotanyi, tubafata nk’itabaza rikwiye kumurikira bariya bugarijwe n’ubusinzi, kugira ngo bahinduke kuko ari bwo bazabasha gutekereza neza icyabateza imbere, bagashishikarira gukora, bityo akaba ari nabwo iterambere ry’Intara rizashoboka. Mu cyerekezo cy’Igihugu tuyoborwamo na Chairman wa FPR Inkotanyi, Nyakubahwa Paul Kagame, ashyize imbere intego yo kubakira ku muryango ushoboye kandi utekanye. Abagore nitubyumve mu b’imbere kandi tugire uruhare mu bituma iyo ntego ishoboka”.

Ku bufatanye bw’abagize urugaga rw’Abagore rushamikiye kuri FPR-Inkotanyi, abagore basaga ibihumbi 86 bo mu Ntara y’Amajyaruguru, bahuguwe ku birebana n’uruhare rw’umugabo n’umugore mu kwita ku iterambere ry’urugo mu kwimakaza uruhare rwabo mu iterambere igihugu kiganamo bihereyeho.

Mu bindi byakozwe n’abagize uru rugaga, birimo kubakira abatishoboye inzu n’ubwiherero, gutanga amatungo hagamijwe kuyifasha kuva mu bukene, gukumira imirire mibi, kubaka uturima tw’igikoni n’ibindi.

Aba bagore banaremeye ab’amikoro macye igishoro giciriritse, mu kubafasha gukora imishinga mito mito. Byiyongeraho ubukangurambaga bwimakaza isuku n’isukura, umuganda hagamijwe kurengera ibidukikije n’ibindi.

Iyi Nteko rusange aba ari umwanya wo gusuzuma ibyo bagezeho no kugaragaza ibyo bateganya
Iyi Nteko rusange aba ari umwanya wo gusuzuma ibyo bagezeho no kugaragaza ibyo bateganya

Mu butumwa bwagiye bugarukwaho muri iyi Nteko Rusange, bwabahamagariye kuticara ngo bibwire ko bageze iyo bajya, kuko bagifite urugendo rukomeza, binyuze muri manifesto y’Umuryango FPR-Inkotanyi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka