Amajyaruguru: Urubyiruko ruri mu bukangurambaga budasanzwe bwo gukumira Covid-19

Urubyiruko rw’Abakorerabushake (Youth Volunteers) rwo mu turere dutandukanye two mu Ntara y’Amajyaruguru, ruratangaza ko rwahagurukiye gushyira ingufu mu bukangurambaga budasanzwe, bwitezweho kugabanya ubwiyongere bwa Covid-19, bumaze iminsi bugaragara hirya no hino muri iyo Ntara.

Inyubako zikoreramo ubuyobozi bw'inzego z'ibanze ni hamwe mu haganwa n'abantu benshi hakenewe ko bafashwa mu bwirinzi bwa Covid-19
Inyubako zikoreramo ubuyobozi bw’inzego z’ibanze ni hamwe mu haganwa n’abantu benshi hakenewe ko bafashwa mu bwirinzi bwa Covid-19

Urwo rubyiruko rugizwe n’abasore n’inkumi rutangaza ko mu bukangurambaga rumaze iminsi rukora, bugamije kugenzura uko amabwiriza yo kwirinda Covid-19 ashyirwa mu bikorwa, badasiba kubona abanyuranya n’ayo mabwiriza.

Byiringiro Robert, ukuriye urubyiruko rw’Abakorerabushake mu Karere ka Musanze, yagize ati “Mu bukangurambaga dukora, ntidusiba kubona abanyuranya n’amabwiriza yo kwirinda icyorezo Covid-19. Hari abagaragara bagendagenda mu mihanda batambaye neza udupfukamunwa, abandi batahurwa mu tubari bahanywera inzoga, bamwe muri bo banasinze kandi tuzi neza ko bitemewe”.

Ati “Ikibabaje kurushaho ni uko hari abanga gutanga amakuru y’aho ibyo bikorwa bibera nyamara babizi neza. Bakabiharira inzego zishinzwe gukurikirana abayarengaho, bo ntibabigire ibyabo. Urebye ntabwo dutuje mu gihe hakigaragara ibikorwa nk’ibi bikomeje gutuma habaho ubwiyongere bw’icyorezo Covid-19, ari yo mpamvu ubukangurambaga twabwongeyemo imbaraga, tukaba twashyizeho na gahunda yo gukora amagenzura mu masaha ya nijoro, kuko ari na bwo ibyo bikorwa byinshi bigaragara”.

Kigali Today yifashishije imibare Minisiteri y’Ubuzima ishyira ahagaragara buri munsi, y’uko ubwandu bwa Covid-19 buhagaze mu gihe cy’iminsi itanu ishize mu Ntara y’Amajyaruguru, ni ukuvuga guhera tariki 16 kugeza tariki 20 Kamena 2021, igaragaza ko Akarere ka Musanze ari ko kari ku isonga mu tugize Intara y’Amajyaruguru mu kugira umubare munini w’abanduye Covid-19, kuko abayanduye muri icyo gihe bagera ku 154.

Ubukangurambaga ngo bararushaho kubukora no mu masaha ya nijoro kuko nabwo batahura abantu benshi baba barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19
Ubukangurambaga ngo bararushaho kubukora no mu masaha ya nijoro kuko nabwo batahura abantu benshi baba barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19

Gakurikirwa n’Akarere ka Burera gafite abantu 116, Akarere ka Rulindo hagaragara abanduye 64, Gicumbi 67 mu gihe Akarere ka Gakenke ariko kaza inyuma gafite 36.

Igiteranyo cy’iyi mibare kigaragaza ko mu turere uko ari dutanu tugize intara y’Amajyaruguru, mu gihe cy’iminsi itanu ishize, hagaragaye abantu banduye Covid-19 bagera kuri 437 hagati y’ayo matariki.

Urubyiruko rwemeza ko ubu bwiyongere buhangayikishije, ibituma bakangurira buri wese kutagoheka mu gihe bikimeze gutya.

Uwitonze Patricie, umwe mu bagize urubyiruko rw’Abakorerabushake mu Karere ka Gakenke na we avuga biyemeje gukora na nijoro.

Ati “N’ubwo twari dusanzwe dukora ubukangurambaga mu baturage, dusanga igihe kigeze ngo turusheho kubwongeramo imbaraga, cyane cyane mu bugenzuzi dukora mu gihe cy’amasaha y’ijoro; kuko byagaragaye ko hari abantu bari bamaze kwirara, bitwikira ijoro, bakaduca mu rihumye, bakarenga ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19. Aho usanga bamwe bahuriye nko mu tubari, ibirori bitemewe cyangwa andi mahuriro bakora mu buryo bunyuranyije n’amabwiriza yo kwirinda iki cyorezo”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Urubyiruko nimbaraga zubaka igihugu Kandi vuba.musanze turangajwe imbere no gufasha umuturage Kandi tukamurinda nicyorezo kitwugarije covid-19

Ndagijimana Olivier yanditse ku itariki ya: 22-06-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka