Amajyaruguru : Urubyiruko rurasabwa kutijandika mu bikorwa binyuranyije n’amabwiriza yo kwirinda Covid-19

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyaruguru, irakangurira urubyiruko kutijandika mu bikorwa binyuranyije n’amabwiriza yo kwirinda Covid-19, kuko bidindiza intego zo guhashya burundu icyo cyorezo cyugarije isi.

Mu bafatwa barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19 baba biganjemo urubyiruko
Mu bafatwa barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19 baba biganjemo urubyiruko

Polisi iratangaza ibi mu gihe hakomeje kugaragara abafatwa bacyuje ibirori bitandukanye, bitubahirije amabwiriza yo kwirinda iki cyorezo, harimo nk’amasabukuru, ubukwe, abagaragara mu tubari banywa inzoga n’ibindi bikorwa bitemewe, muri iki gihe amabwiriza yo kwirinda icyorezo Covid-19 abibuza, umubare munini w’ababifatirwamo akaba ari urubyiruko.

Umuhuzabikorwa w’ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu Ntara y’Amajyaruguru, CIP Alex Ndayisenga, yagize ati “Usanga umubare munini w’abagaragara muri barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19 ari urubyiruko. Mu by’ukuri, atari uko batayasobanukiwe, ahubwo bayarengaho nkana. Ahanini biterwa na ya myumvire ya bamwe muri bo ikiri hasi, y’abibwira ko Covid-19 yibasira abantu bakuze gusa”.

CIP Ndayisenga avuga ko uku ari ukwibeshya, kandi bishyira ubuzima bwa benshi mu kaga. Yagize ati “Hari urubyiruko rwinshi yewe n’abana bato bagiye bandura Covid-19, irabazahaza, abandi ihitana ubuzima bwabo. Uwaba atekereza ibinyuranye n’ibi rero, kwaba ari ukwibeshya. Umuntu nk’uwo akwiye guhindura imyumvire”.

Ati “Urubyiruko rwacu turwitezeho kumva ubu butumwa, bubashishikariza kugendera ku mabwiriza yo kwirinda iki cyorezo uko ari, kugeza igihe umubare uhagije uteganywa n’inzego z’ubuzima, uzaba waramaze gukingirwa, bikazorohereza n’indi bikorwa gukomorerwa mu buryo busesuye”.

Ikindi yongeraho ni uko abakingiwe badakwiye kwibeshya ko badashobora kwandura cyangwa kwanduza Covid-19, ari na yo mpamvu mu mirimo yabo ya buri munsi, bagomba gushyira imbere ubwirinzi.

Ku ruhande rw’urubyiruko, rwo rusanga hari abanyuranya n’amabwiriza yo kwirinda Covid-19, ku bwo kugira icyo bise amaraso ashyushye.

Umwe mu baheruka gufatirwa mu kabari ahanywera inzoga kandi bitemewe, yagize ati “Bigaragara ko hari urubyiruko rusa n’aho rufite amaraso ashyushye, ari na yo ntandaro yo kuba benshi muri twe, tugwa mu makosa, tukica amabwiriza. Urugero nk’ubu hari nk’igihe wumva nka bagenzi bawe baguhamagaye kuri telefoni bati ngwino dusangire agacupa kamwe. Wahagera iryari icupa rimwe, rikaba rihindutse atatu kuzamura. Wajya kubona inzego zishinzwe umutekano, zikaba zibaguyeho Mukisanga mu ikosa rimwe bitewe no kuba utabanje gutekereza ingaruka biri bukugireho”.

Yunganirwa n’undi ugira ati “Turinenga rwose kubona ari twe tuza imbere mu kugwa mu byaha n’andi makosa ya hato na hato. Ubundi twakabaye ari twe twumvira bidasabye kwinginga cyangwa kwemezwa n’ibihano gahunda Leta yacu idusaba kubahiriza zose uko zakabaye, tuka ab’imbere kuziyoboka. Ndaburira urubyiruko rwiyiziho imyitwarire mibi, igayitse, kuzibukira tukitandukanya na yo mu rwego rwo kwirinda ibyasubiza inyuma igihugu”.

Imibare ya Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyaruguru, igaragaza ko mu gihe cy’amezi atatu ashize, ni ukuvuga ko guhera muri Nyakanga kugeza muri Nzeri uyu mwaka, abantu bakabakaba 2.500 muri iyo Ntara, ari bo bamaze gufatirwa mu bikorwa binyuranye barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19, muri bo abarenga 60% ni urubyiruko.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka