Amajyaruguru: Ni iki Umunsi mpuzamahanga w’Umugore usigiye abaturage?

Nk’uko bisanzwe tariki 08 Werurwe buri mwaka, mu Rwanda no ku Isi yose hizihizwa umunsi mpuzamahanga wahariwe umugore.

I Musanze baremeye abatishoboye
I Musanze baremeye abatishoboye

Ni muri urwo rwego kuri uyu wa Kabiri tariki 08 Werurwe 2022, uwo munsi wizihirijwe mu turere twose tw’u Rwanda, ndetse biba n’akarusho ku Ntara y’Amajyaruguru, kuko ku rwego rw’igihugu wizihirijwe muri iyo Ntara, mu Murenge wa Nemba mu Karere ka Gakenke.

Mu kwizihiza uwo munsi muri iyo ntara, byari ibirori bigizwe n’indirimbo n’imbyino, binaberamo n’ibikorwa bifasha abaturage b’ingeri zinyuranye, aho abenshi mu babyitabiriye batahanye akanyamuneza.

Bamwe bahawe inka n’andi matungo magufi, abandi bahabwa ibigega byo gutega amazi mu kurwanya ibiza biterwa n’imvura mu kurengera ibidukikije, nk’uko biri mu nsanganyamatsiko y’uyu mwaka, hamurikwa n’inyubako zitangirwamo serivisi zinyuranye, hatangwa ibiryamirwa, ibikoresho by’isuku n’ibindi.

Rulindo

Abana bafite ubumuga muri GS Rukingu mu karere ka Rulindo bishimiye ibikoresho by'isuku bahawe
Abana bafite ubumuga muri GS Rukingu mu karere ka Rulindo bishimiye ibikoresho by’isuku bahawe

Ibyo birori byitabiriwe n’ubuyobizi bw’akarere, intumwa za Rubanda zirimo Depite Uwingabe Solange na Depite Habiyaremye Pierre Céléstin n’abagize Inama njyanama y’Akarere ka Rulindo, bikaba byabereye mu Kigo Ndangamuco “Ikirenga”, nyuma y’ibikorwa bitatu bikomeye byamurikiwe abaturage, birimo kuremera imiryango iyobowe n’abagore, ahatanzwe inka esheshatu n’ihene 12, mu karere kose hakaba hatanzwe inka 50 n’amatungo magufi arimo n’ihene intama n’ingurube.

Iyo miryango ifite amikoro make kandi, yahawe ibiribwa n’ibikoresho binyuranye byo mu rugo n’ibigega bifata amazi y’imvura, mu kwirinda ibiza.

Kuri uwo munsi kandi, ku bufatanye n’umuryango Nyarwanda w’abagore bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga, RNADW, (Rwanda National Association of Deaf Women), hasuwe abana biga muri GS Rukingu, barimo abakobwa bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga, bashyikirizwa ibikoresho by’isuku (Cotex) amapaki 250 mu rwego rwo kubafasha kunoza isuku.

Mu Karere ka Rulindo kandi hatashywe icyumba cy’umukobwa cyubatswe kuri GS Shyorongi, ku nkunga ya Euro Trade International Nyakabingo, cyuzura gitwaye miliyoni 75 z’Amafaranga y’u Rwanda, igikorwa cyashimishije abana b’abakobwa benshi biga kuri icyo kigo, aho bavuze ko baciye ukubiri no gusiba ishuri mu gihe bari mu mihango.

Bavuga ko bajyaga bakoresha icyumba kirimo igitanda kimwe, ugasanga bamwe muri bo basibye amasomo kubera kujya mu mihango, babura ubufasha bakoherezwa iwabo.

Akarere ka Rulindo kashyikirije abaturage ibigega bibafasha gufata amazi y'imvura
Akarere ka Rulindo kashyikirije abaturage ibigega bibafasha gufata amazi y’imvura

Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo, Mukanyirigira Judith, yishimiye uburyo umunsi mpuzamahanga w’umugore wagenze, avuga ko uwo munsi washyizweho nk’umwanya abagore baboneraho kwerekana ko bashoboye, barebera hamwe ibyo batarabasha kugeraho no guharanira kubigeraho bateza abaturage imbere.

Meya Mukanyirigira, yavuze ku bikorwa by’abagore mu iterambere ry’abaturage, ati “Byakunze kugaragara ko hari abana basiba amasomo mu gihe bagiye mu mihango, inzu yabonetse nta mwana uzongera kugira ikibazo ngo bimusibye amasomo. Twafashije n’abana ku ishuri bigana barimo abafite ubumuga bunyuranye n’abatabufite, barigana ntabwo twigeze tubatandukanya kandi barishimye, bariyumva mu bandi”.

Arongera ati “Byari n’umwanya wo kubasura dore ko njye, Umuyobozi w’akarere ndi umutegarugori, Depite Uwingabe waje ayoboye delegation ni umutegarugori, wari umwanya wo kubakumbuza kwigirira icyizere nk’abakobwa”.

Meya Mukanyirigira yatanze n’ubutumwa ku nsanganyamatsiko igira iti “Ubwuzuzanye n’uburinganire mu guhangana n’imihindagurikire y’ibihe”, yibutsa abaturage ko akarere ari ak’imisozi miremire, bagomba guca imirwanyasuri mu kwirinda ko amazi y’imvura abasenyera.

Yabasabye no gufata amazi aturuka ku nzu zabo, batera ibyatsi n’ibiti bifata ubutaka, birinda no kubaka ahatemewe, dore ko muri iyi minsi ngo inkangu zafunze imihanda, itwara ubuzima bw’umuturage, haba n’ikibazo cy’inkuba zakubise bamwe mu banyeshuri.

Gakenke

Abagore mu karere ka Gakenke baremeye bagenzi babo
Abagore mu karere ka Gakenke baremeye bagenzi babo

Mu Karere ka Gakenke ibirori byitabiriwe n’Abaminisitiri bane barimo Minisitiri w’ibidukikije, Dr Mujawamariya Jeanne D’Arc, Minisitiri w’Uburinganire n’iterambere ry’umuryango, Prof Jeannette Bayisenge, Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Innovation, Ingabire Paula n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, Twagirayezu Gaspard, Guverineri Nyirarugero Dancille, Abasenateri n’Abadepite.

Mu butumwa bwatanzwe, abayobozi banyuranye bagarutse ku gushima uruhare rw’umugore mu iterambere ry’umuryango n’iry’igihugu, banagaruka ku ruhare rw’umugore mu guhangana n’imihindagurikire y’ibihe.

Abagore bo mu Karere ka Gakenke bamuritse ibyo bagezeho
Abagore bo mu Karere ka Gakenke bamuritse ibyo bagezeho

Muri ibyo birori imiryango itishoboye yashyikirijwe ibigega bifata amazi mu rwego rwo kubungabunga ibidukikije no kumurika ibikorwa by’indashyikirwa byagezweho n’abagore bo mu karere ka Gakenke.

Hanatangwa telefone 298 ku bahuzabikorwa b’inama y’igihugu y’abagore ku rwego rw’umurenge no kubajyanama b’ubuzima, imiryango itishoboye iyobowe n’abagore kandi iremerwa inka 22, inkoko 843, ihene 100, rondereza 100 n’ibigega bifata amazi 41.

Musanze

Mu Karere ka Musanze abaturage bagaragaje ibyishimo bibari ku mutima
Mu Karere ka Musanze abaturage bagaragaje ibyishimo bibari ku mutima

Mu Karere ka Musanze ibirori byabereye mu Murenge wa Kinigi, aho abagore baremeye bagenzi babo amatungo, mu rwego rwo kubafasha kugendana n’abandi mu rugamba rw’iterambere n’imibereho myiza, binyuze mu kwishakamo ibisubizo hagamijwe inyungu rusange.

Ni ibirori byitabiriwe n’intumwa za rubanda zirimo Senateri Nyinawamwiza Laetitia, umuyobozi w’akarere Ramuli Janvier, aho mu mpanuro zatanzwe zahurizaga ku gushimira Ubuyobozi bukuru bw’Igihugu ku ruhare rw’umugore mu iterambere, inyunganizi y’abaturage mu guhashya Covid-19 no kubahamagarira kubungabunga ibidukikije na Mutimawurugo akabigira ibye, mu gusigasira agaciro yasubijwe n’Intore izirusha intambwe, Perezida Paul Kagame.

Ingabo n'abapolisi kazi mu Karere ka Musanze basusurukije abitabiriye umunsi wahariwe umugore
Ingabo n’abapolisi kazi mu Karere ka Musanze basusurukije abitabiriye umunsi wahariwe umugore

Gicumbi

Ni ibirori ba DASSO b’igitsina gore bo mu Karere ka Gicumbi, batanzemo ibikoresho by’agaciro k’Amafaranga y’u Rwanda 150,000Frw, aho bishyuriye abana bo mu miryango ine iyobowe n’abagore amafaranga y’ifunguro ku ishuri, banabaha iniforume n’ibikoresho by’ishuri, umwana umwe watewe inda bamuha ibikoresho banamusubiza mu ishuri.

Baremeye n’umugore wo mu Murenge wa Shangasha, bamwongerera igishoro cya 40,000 Frw, ahabwa n’ibikoresho bimufasha mu bucuruzi bwe bwo kwinika amasaka.

Abayobozi banyuranye bitabiriye umunsi w'abagore mu Karere ka Gicumbi
Abayobozi banyuranye bitabiriye umunsi w’abagore mu Karere ka Gicumbi

Mu ijambo rye, Depite Basigayabo witabiriye ibyo birori, yashimiye abagore intambwe bateye mu bikorwa by’iterambere abasezeranya ko Ihuriro ry’Abanyarwandakazi bari mu Nteko Ishinga Amategeko, bazakomeza ubuvugizi mu gushyiraho amategeko yimakaza uburinganire.

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Gicumbi ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Parfaite Uwera, yashimiye Leta y’u Rwanda by’umwihariko Perezida wa Repubulika Paul Kagame wahaye umugore ijambo.

Abagore batishoboye mu Karere ka Gicumbi bahawe ibikoresho binyuranye
Abagore batishoboye mu Karere ka Gicumbi bahawe ibikoresho binyuranye

Ni ibirori byaranzwe n’igikorwa cyo kugaburira abana indyo yuzuye, banabaha n’amata, mu kwibutsa ababyeyi kujya bahora bayitegurira abana babo buri munsi, kuko ibiyigize byose babifite iwabo.

Mu rwego rwo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe, ku bufatanye n’umushinga Green Gicumbi, hatanzwe imbabura 850 zirondereza ibicanwa zidahumanya ikirere ku miryango itishoboye, ndetse n’abaturage baremera iyo miryango ibiribwa n’ibikoresho binyuranye byo mu rugo.

Burera

Abasenateri bacinya akadiho ubwo bitabiraga umunsi w'umugore mu Karere ka Burera
Abasenateri bacinya akadiho ubwo bitabiraga umunsi w’umugore mu Karere ka Burera

Umunsi mpuzamahanga w’umugore mu Karere ka Burera, wizihirijwe mu Murenge wa Bungwe, witabirwa n’abayobozi banyuranye barimo Senateri Habineza Faustin na Depite Nirere Marie Thérèse, bifatanyije n’Umuyobozi w’akarere, Uwanyirigira Marie Chantal.

Mu butumwa bwatanzwe n’abayobozi banyuranye, ni ugushimira abagore ku ruhare bakomeje kugira mu iterambere, banasaba abaturage gukomeza kurinda no kurengera ibidukikije mu guhangana n’imihindagurikire y’ibihe, nyuma haba igikorwa cyo kuremera abatishiboye amatungo n’ibikoresho binyuranye.

Abatuye akarere ka Burera bahawe impanuro zinyuranye
Abatuye akarere ka Burera bahawe impanuro zinyuranye
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka