Amajyaruguru: Muri 2022 abangavu 1,056 batewe inda, benshi bahishira abazibateye

Intara y’Amajyaruguru ikomeje kuza imbere mu kugira mubare munini w’abafite ibibazo byo mu miryango muri uyu mwaka wa 2022, byiganjemo amakimbirane mu miryango n’abangavu baterwa inda.

Muri Raporo y’iyo ntara, bagaragaza ko abangavu 1056 bamaze guterwa inda muri 2022, aho 307 bonyine aribo bagejeje ibirego mu butabera.

Mu bindi bibazo byagaragajwe muri raporo byugarije umuryango muri iyo ntara, hari ingo 5,219 zibana mu makimbirane, izibana zitarasezeranye 17,523 n’abana 647 baba mu bigo binyuranye by’inzererezi.

Ni muri urwo rwego Impuzamiryango Pro-Femmes Twese hamwe, yahagurukiye ibyo bibazo isura iyi ntara, aho yakoranye inama n’ubuyobozi bwayo n’abafatanyabikorwa batandukanye b’uturere tugize iyo ntara, ku wa Kabiri tariki 18 Ukwakira 2022 mu Karere ka Gakenke, mu rwego rwo gushakira hamwe uko ibyo kibazo byashakirwa umuti.

Dr. Gahongayire Liberatha, Umuyobozi w’Impuzamiryango Pro-Femmes Twese hamwe, yavuze ko bari mu cyumweru cya Pro-Femmes (Pro-Femmes Week), aho barimo kwizihiza n’isabukuru y’imyaka 30 Uwo muryango umaze, mu rugendo rwo gukora ubukangurambaga bwo kwimakaza ihame ry’ubwuzuzanye n’uburinganire mu muryango ufite iterambere rirambye.

Dr. Gahongayire Liberatha, Umuyobozi wa Pro-Femmes Twese Hamwe
Dr. Gahongayire Liberatha, Umuyobozi wa Pro-Femmes Twese Hamwe

Uwo muyobozi yavuze ko umusanzu wabo ujyanye n’intego yo kurandura ihohoterwa rishingiye ku gitsina, ari muri urwo rwego basuye Intara y’Amajyaruguru, ifite imibare iri hejuru y’ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Ati “N’ubwo ihohoterwa rishingiye ku gitsina ryagabanutse, imibare iracyari hejuru aho ubu muri rusange mu gihugu hose riri kuri 21%. Muri iyo mibare Intara y’amajyaruguru niyo ifite imibare iri hejuru, ariyo mpamvu turi mu bukangurambaga, tubiganiriyeho n’abari mu nzego z’ubuyobozi zitandukanye mu rwego rwo kugabanya za mpamvu zituma haba ihohorerwa, ari nayo ntandaro ivamo iyo mibare minini y’abana bari munsi y’imyaka 18 baterwa inda”.

Karake Ferdinand, Umujyanama wa Guverineri w’Amajyaruguru, aremera ko ikibazo cy’abangavu baterwa inda kimaze gufata indi ntera, avuga ko hakiri ikibazo cyo guhishira uwahohoteye umwana, ugasanga bigize ingaruka ku muryango nyarwanda.

Avuga ko ingamba zifatiwe muri iyo nama, zigiye gukurikizwa ahagiye gukorwa ubukangurambaga bwimbitse, mu kwigisha abaturage kurwanya ihohoterwa cyane irishingiye ku gitsina ryibasiye iyo ntara.

Abitabiriye ibyo biganiro basabwe kwegera imiryango igaragaramo amakimbirane
Abitabiriye ibyo biganiro basabwe kwegera imiryango igaragaramo amakimbirane

Abitabiriye iyo nama, nabo baremeza ko batahanye ingamba zo kugira uruhare mu gukumira ibibazo byugarije umuryango, barushaho kwegera abaturage.

Pasiteri Murindwa Mark ati “Amakimbirane mu muryango, ni ikibazo cyugarije Abanyarwanda, byose bituruka mu burere buke, ubusinzi n’ingenso mbi zikomoka mu mico y’uburyo abantu barezwe. Ingamba ni ukwigisha abanyamadini n’amatorero, bakarushaho kwigisha abayoboke mu matsinda mato y’abakirisitu, ingo zibanye nabi tukazegera tukazigira inama”.

Nyiransanzamahoro Rachel, uhagarariye Inama y’Igihugu y’abagore mu Ntara y’Amajyaruguru, ati “Ibi biganiro byaduhaye imbaraga zo kwibuka ishusho muri rusange y’uko intara yacu ihagaze, umukoro dutahanye ni ukwibukiranya inshingano twatorewe ku bufatanye n’inzego dukorana, tukabasha gukumira no kurandura ibibazo twagaragarijwe, kandi natwe dusanzwe tubona”.

Ni ibiganiro byabereye ku biro by'Akarere ka Gakenke
Ni ibiganiro byabereye ku biro by’Akarere ka Gakenke

Arongera ati “Nka ba mutima w’urugo biratubabaza cyane iyo tubonye hari umubyeyi uhohoterwa, cyangwa umwana wabaye umubyeyi akirerwa, gusa kwigisha ni uguhozaho”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka