Amajyaruguru: Minisitiri Musabyimana yifatanyije n’abaturage mu muganda wibanze ku gusana ibikorwa remezo

Umuganda rusange usoza ukwazi kwa Mata 2024 mu Turere tugize Intara y’Amajyaruguru, wibanze ku gusana ibikorwa remezo birimo n’imihanda, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Musabyimana Jean Claude, hamwe n’abandi bayobozi mu nzego zinyuranye zirimo n’izishinzwe umutekano, bakaba bifatanyije n’abaturage muri icyo gikorwa.

Minisitiri Musabyimana yijeje abaturage ko ikibazo cy'ibiraro byo muri Bwisige kitazatinda kubonerwa igisubizo
Minisitiri Musabyimana yijeje abaturage ko ikibazo cy’ibiraro byo muri Bwisige kitazatinda kubonerwa igisubizo

Mu Karere ka Gicumbi aho umuganda wabereye ku rwego rw’Intara y’Amajyaruguru, abawitabiriye bafatanyije gusana ibiraro by’umuhanda uhuza Imirenge ya Byumba, Rukomo, Bwisige na Rushaki y’ako Karere ka Gicumbi, ukaba ukomereza mu Karere ka Gatsibo.

Abaturage bo mu Kagari ka Nyabushingi mu Murenge wa Bwisige, barimo Nizeyimana uvuga ko imihahirane hagati yabo n’abandi ibagora kubera imiterere y’ibiraro byari byarangiritse.

Ati “Ino aha imvura iyo iguye kubera imisozi miremire yaho, imanukana ibitengu n’amazi menshi bikangiza ibiti byubakishije ibiraro, bigahirima kubyambukiranya ntibibe bigishoboka.

Ati “Nk’ahantu hagendwa na benshi, barimo n’imodoka ziza gutunda amakara, ibiti n’imbaho kuko ino aha hari amashyamba menshi, moto n’imodoka ntoya hari aho zigera ntizibashe kuharenga kubera ayo mateme yangiritse. Mu by’ukuri nta muntu utugenderera, abana bacu bajya ku ishuri bakabigwamo; inzego z’ubuvuzi cyangwa ubuyobozi iyo tuzitabaje ntizitugereraho ku gihe kubera ibi biraro bidafututse. N’ubwo dukoze umuganda tukaba tuhashyize ibindi biti bishya, bigiye kuduhuhiramo ariko nanone hakenewe igisubizo kirambye”.

Abaturage bo mu Murenge wa Bwisige bari babangamiwe n'ibiraro byagiye bisaza
Abaturage bo mu Murenge wa Bwisige bari babangamiwe n’ibiraro byagiye bisaza

Minisitiri Musabyimana mu butumwa bwe yagaragaje akamaro k’ubufatanye binyuze mu bikorwa nk’ibi by’umuganda, abizeza ko igisubizo kirambye kizaboneka.

Ati “Ubuyobozi bubatekerezaho umunsi ku munsi, kandi ntabwo bwicaye kuko bukomeje gukorana bya hafi n’abafatanyabikorwa b’Igihugu mu kubaka amateme agezweho. Na hano rero bizahagera”.

Yanakanguriye abaturage kurangwa n’imyitwarire igendera kure ibiyobyabwenge n’ubusinzi, kuko kenshi ababyishoramo aribo bahindukira bakangiza ibyagezweho.

Mu Karere ka Gakenke, abaturage bitabiriye umuganda bifatanyije mu gutunganya imigende iyobora amazi mu gishanga cya Gashenyi, kiri ku buso bwa Ha 65. Iki gishanga giherereye mu Mudugudu wa Busaro Akagari ka Taba mu Murenge wa Gashenyi, ubuso bunini bw’ubutaka bwaho muri kino gihembwe cy’ihinga, bwahujwe ku gihingwa cy’ibishyimbo bigufi, kikaba kimwe mu byihanganira ikirere n’ubutaka byo muri kano gace, n’ubwo rimwe na rimwe haba ubwo imvura igwa ari nyinshi ikangiza imyaka iba igihinzemo.

Kuzibura imigende y'amazi y'igishanga cya Gashenyi bizafasha mu gukumira ibiza
Kuzibura imigende y’amazi y’igishanga cya Gashenyi bizafasha mu gukumira ibiza

Manirakiza Elisa agira ati “Mu mwaka ushize mu gihe cy’imvura yo mu kwa cyenda iki gishanga cyibasiwe n’ibiza, bishegesha imyaka yari ihinzemo dusigara tutagifite icyizere kweza. Dushimira ingamba zafashwe mu gukumira ibyo biza none ziyongereyeho no gutunganya iyi migende y’amazi akinyuramo. Izi mbaraga zihashowe natwe tugiye gushyiraho akacu tuhabungabunge kugira ngo bizadufashe kweza umusaruro ufatika”.

Brig. Gen Nelson Rwigema ukuriye Ingabo mu Ntara y’Amajyaruguru, wari hamwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke, Mukandayisenga Vestine, mu butumwa aba bombi bagarutseho bwibanze ku kwibutsa abaturage uruhare rwabo mu gushyigikira iterambere, by’umwihariko barushaho kubungabunga umutekano no kwirinda amakimbirane.

Mu Karere ka Burera ho abaturage n’abayobozi bafatanyije gutunganya umuhanda ugana muri Site y’imiturire ya Rutuku, iri mu Kagari ka Kabona mu Murenge wa Rusarabuye. Ni site nshya yahanzwe mu rwego rwo kunoza igishushanyo mbonera ikaba yegereye ahari ibiro bishya by’Akarere ka Burera.

Uwo muhanda ureshya na Kilometero ebyiri, abaturage bawufata nk’igisubizo kizorohereza abagomba kuyituramo.

Mu Karere ka Burera abaturage n'abayobozi batunganyije umuhanda ujya muri site y'imiturire ya Rutuku
Mu Karere ka Burera abaturage n’abayobozi batunganyije umuhanda ujya muri site y’imiturire ya Rutuku

Muri utu turere twose, mu biganiro byagarutsweho nyuma y’umuganda, byibanze ku gushishikariza abaturage kwimakaza umuco w’isuku, kurangwa n’umurimo unoze no kwitegura neza amatora y’Umukuru w’Igihugu n’ay’Abadepite ateganyijwe muri Nyakanga 2024.

Minisitiri Musabyimana aganiriza abaturage
Minisitiri Musabyimana aganiriza abaturage
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka