Amajyaruguru: Menya Ibishushanyo Mbonera by’Uturere byemejwe

Nyuma y’uko igishushanyo mbonera cy’imikoreshereze y’ubutaka cyo ku rwego rw’Igihugu cyemejwe mu Nama y’Abaminisitiri yo muri Nyakanga 2020, hakozwe ibishushanyo mbonera by’Uturere bishyira mu bikorwa icyo gishushanyo mbonera mu byiciro bito bito.

Ibyo bishushanyo mbonera bigena imikoreshereze y’ubutaka ku buso bwose bw’Akarere, haba mu mijyi ndetse no mu byaro.

Igishushanyo mbonera cy’imikoreshereze y’ubutaka cyo ku rwego rw’Igihugu, cyemerejwe rimwe n’icy’Umujyi wa Kigali, muri Nyakanga 2020.

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubutaka (NLA) kivuga ko ibishushanyo mbonera by’Uturere 13 byamaze kwemezwa n’Inama y’Abaminisitiri.

Muri iyi nkuru, tugiye kugaruka ku bishushanyo mbonera by’Uturere two mu Ntara y’Amajyaruguru byemejwe n’Inama y’Abaminisitiri, ari two Musanze, Rulindo, Gakenke na Gicumbi.

Akarere ka Musanze:

Akarere ka Musanze kihaye intego yo kuba ‘Igicumbi cy’Ubukerarugendo’.

I Musanze bazateza imbere ubukerarugendo bwo mu Birunga
I Musanze bazateza imbere ubukerarugendo bwo mu Birunga

Ibarura rusange ry’abaturage n’imiturire ryo muri 2022, ryagaragaje ko aka Karere kari gatuwe n’abaturage 476,522. Byitezwe ko muri 2035 kazaba gatuwe n’abaturage 607,163, naho muri 2050 kakazaba gatuwe n’abaturage 803,000. Aka Karere kazaba gafite site zo guturaho 81.

Umujyi w’Akarere ka Musanze ubarizwa mu Mirenge ya Muhoza, Cyuve na Gacaca. Imijyi mito yunganira uyu mujyi ni Byangabo na Kampala-Kinkware.

Igice kinini cy’ubutaka bw’Akarere ka Musanze cyagenewe ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi, kuko byagenewe 36% by’ubuso bwose bw’Akarere.

Igishushanyo mbonera cy'Akarere ka Musanze
Igishushanyo mbonera cy’Akarere ka Musanze

Amashyamba n’ubukerarugendo byahariwe 35%, iterambere ry’imijyi, imiturire n’ibikorwa remezo bigenerwa 19%, naho ibyanya by’amazi n’ibishanga bikaba byaragenewe 10%.

Imwe mu mishinga minini iteganyijwe mu Karere ka Musanze kuva mu mwaka wa 2035 kugera muri 2050, harimo kwagura Pariki y’Igihugu y’Ibirunga, guteza imbere Icyanya cy’Inganda, guteza imbere ubukerarugendo bukorerwa muri Pariki y’Igihugu y’Ibirunga, guteza imbere ubukerarugendo ku Biyaga bya Burera na Rugondo, n’indi.

Mu Majyaruguru bazateza imbere ubukerarugendo muri Burera na Ruhondo
Mu Majyaruguru bazateza imbere ubukerarugendo muri Burera na Ruhondo

Akarere ka Rulindo:

Akarere ka Rulindo kahisemo intego yo kuba ‘Igicumbi cy’iterambere ry’ubuhinzi, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro n’ubucuruzi bushingiye ku ngendo’.

Ibarura rusange ry’abaturage n’imiturire ryo muri 2022, ryagaragaje ko aka Karere kari gatuwe n’abaturage 360,144. Byitezwe ko muri 2035 kazaba gatuwe n’abaturage 419,211, naho muri 2050 kakazaba gatuwe n’abaturage 499,500. Aka Karere kazaba gafite site zo guturaho 93.

Igishushanyo mbonera cy'Akarere ka Rulindo
Igishushanyo mbonera cy’Akarere ka Rulindo

Umujyi w’Akarere ka Rulindo ubarizwa mu Mirenge ya Cyinzuzi na Ngoma. Imijyi mito yunganira uyu mujyi ni Shyorongi, Kinini, Bubangu na Kinihira.

Igice kinini cy’ubuso bw’ubutaka bw’aka Karere bwahariwe ubuhinzi n’ubworozi, kuko bufite 55.5% by’ubuso bwose, amashyamba n’ubukerarugendo bikagira 19.9%, iterambere ry’imijyi, imiturire n’ibikorwa remezo bikagira 16.3%, naho ibyanya by’amazi n’ibishanga bikagira 7.6% by’ubuso bwose.

Mu bizitabwaho muri Rulindo harimo no guteza imbere ubuhinzi. Aha ni hamwe mu hakorerwa ubuhinzi muri Kisaro
Mu bizitabwaho muri Rulindo harimo no guteza imbere ubuhinzi. Aha ni hamwe mu hakorerwa ubuhinzi muri Kisaro

Imwe mu mishinga minini iteganyijwe mu Karere ka Rulindo mu mwaka wa 2035 kugera mu 2050, harimo kubaka umuhanda Nyacyonga-Mukoto, kubaka ibikorwa byo kuhira ‘Muyanza irrigation scheme’, kubaka udukiriro n’amasoko agezweho (Modern Markets), kubaka ibiro bikuru by’Akarere mu Murenge wa Ngoma, kuvugurura umuhanda Rwintare-Gitanda-Muvumo ufite ibirometero 17 n’indi.

Akarere ka Gakenke:

Akarere ka Gakenke kahisemo kuba ‘Igicumbi cy’iterambere ry’ubuhinzi, amashyamba n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro’.

Umujyi w’Akarere ka Gakenke ubarizwa mu Mirenge ya Gakenke na Nemba. Imijyi mito yunganira uyu mujyi ni Ruli na Rushashi.

Mu mishinga iteganyijwe muri Gakenke harimo guteza imbere ubuhinzi bwa Kawa
Mu mishinga iteganyijwe muri Gakenke harimo guteza imbere ubuhinzi bwa Kawa

Muri iki gice cy’umujyi wa Gakenke, mu mwaka wa 2023 habarurwaga ko hatuye abaturage 6,374 bikaba byitezwe ko muri ako gace, muri 2050 hazaba hatuye abaturage 150,000.

Mu gice cy’imijyi mito yunganira umujyi w’aka karere, muri 2023 habarurwaga abaturage 8,414, bikaba byitezwe ko muri 2050 hazaba hatuye 53,000.

Akarere ka Gakenke karimo site zo guturaho 142. Kugeza mu mwaka wa 2023, izi site zari zituweho n’abaturage 350,504. Byitezwe ko mu mwaka wa 2050, izi site zizaba zituweho n’abaturage 170,000.

Igice kinini cy’ubutaka bw’Akarere ka Gakenke cyahariwe ubuhinzi n’ubworozi, bwahariwe 56.3% by’ubuso bwose bw’Akarere.

Amashyamba n’ubukerarugendo byahariwe 21.5%, iterambere ry’imijyi, imiturire n’ibikorwa remezo bihabwa 16.6%, naho ibyanya by’amazi n’ibishanga biharirwa 5.6%.

Ibiro by'Akarere ka Gakenke
Ibiro by’Akarere ka Gakenke

Imwe mu mishinga minini iteganyijwe mu Karere ka Gakenke, harimo guteza imbere ubuhinzi bwa Kawa ndetse no kubaka imihanda. Mu iteganyijwe kubakwa harimo uhuza Akarere ka Gakenke n’aka Musanze unyuze mu Mirenge ya Gakenke, Mataba, Muzo, Mugunga, Rusasa, Busengo na Cyabingo, hakabamo n’umuhanda (Kirenge-Rushashi), uhuza isantere ya Rushashi n’Akarere ka Rulindo, unyuze mu Murenge wa Muyongwe, hamwe n’umuhanda uhuza isantere ya Ruli n’Akarere ka Muhanga.

Harimo kandi kubaka ikimoteri cy’akarere, kubaka imiyoboro y’amazi n’iy’amashanyarazi, kubaka imihanda y’imigenderano, kubaka no gusana ibiraro, n’indi.

Akarere ka Gicumbi:

Icyerekezo cy’ Akarere ka Gicumbi muri 2050

Bitewe cyane cyane n’aho Akarere ka Gicumbi gaherereye hagati y’Umujyi wa Kigali ndetse n’Igihugu cya Uganda, iterambere ryako rizashingira ku “Ubucuruzi bwambukiranya imipaka, ubukerarugendo, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ubuhinzi n’ubworozi”.

Iterambere ry’imijyi n’ibyaro

Umujyi w’Akarere ka Gicumbi ukora mu Mirenge itatu ari yo Byumba, Kageyo na Rukomo, hakaba n’imijyi mito yunganira uyu mujyi, ari yo Rutare na Gaseke. Hari kandi na site z’Imidugudu 131 ziri mu mirenge yose y’Akarere uko ari 21.

Ibarura rusange ryo muri 2022 ry’Abaturage n’Imiturire mu Rwanda, ryerekanye ko ikigereranyo cy’imiturire mu mijyi cyari 6.3% mu gihe mu cyaro cyari 93.7%.

Bimwe mu bikubiye mu gishushanyo mbonera cy'Akarere ka Gicumbi
Bimwe mu bikubiye mu gishushanyo mbonera cy’Akarere ka Gicumbi

Igishushanyo mbonera cy’Akarere ka Gicumbi giteganya ko byibura mu mwaka wa 2050 abatuye mu mijyi bazaba bageze kuri 51.7 % naho 48.3% bakazaba batuye mu byaro.

Abaturage

Ibarura rusange ryo muri 2022 ry’Abaturage n’Imiturire mu Rwanda, ryagaragaje ko Akarere ka Gicumbikari gatuwe n’Abaturage 448,824. Biteganyijwe ko mu mwaka wa 2035 bazaba bangana na 486,413 ndetse bakazanagera ku 533,714 mu mwaka wa 2050.

Muri bo, 151,626 bazaba batuye mu mijyi mu mwaka wa 2035 bakaziyongera bakagera kuri 275,684 mu mwaka wa 2050.

Igishushanyombonera cy’Akarere ka Gicumbi giteganya ko umujyi mukuru wa Gicumbi uzaba utuwe n’abaturage 82,000 mu mwaka wa 2035, ndetse na 150,000 mu mwaka wa 2050.

Imijyi mito yunganira umujyi wa Gicumbi ari yo Gaseke na Rutare, izaba ituwe n’abaturage 23,150 mu mwaka 2035 ndetse na 53,000 mu mwaka wa 2050.

Amasite y’imidugudu yo gutuza abaturage mu byaro angana na 131, azatuza abaturage 190,000 mu mwaka wa 2050.

Imikoreshereze y’Ubutaka

Ubuhinzi n’ubworozi bwagenewe 53.8%, amashyamba n’ubukerarugendo 26%, iterambere ry’Imijyi, imiturire n’ibikorwa remezo 13.2%, ibyanya by’amazi n’ibishanga, ibyanya byo gusohokeramo no kwidagadura bigenerwa 7%.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka