Amajyaruguru: Menya ibintu byagoye abayobozi mu gukumira icyorezo cya Covid-19

Mu kiganiro Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Gatabazi JMV aherutse kugirana na Kigali Today, yagarutse ku bintu byatumye inzego zitandukanye zihura n’akazi katoroshye, mu kumvisha abaturage no gukurikirana uko bashyira mu bikorwa amabwiriza yo kwirinda ikwirakwizwa ry’icyorezo cya Covid-19.

Hari amasoko yagiye agaragaramo ubucucike bukabije bitandukanye n'ibindi bihe
Hari amasoko yagiye agaragaramo ubucucike bukabije bitandukanye n’ibindi bihe

Inzego z’ibanze, izishinzwe ubuzima, iz’umutekano zirimo Igisirikari, Polisi n’abafatanyabikorwa batandukanye, zikomeje gufatanya umunsi ku wundi muri gahunda yo gukurikirana uko abaturage bashyira mu bikorwa ayo mabwiriza.

Guverineri Gatabazi yagarutse ku bintu birindwi bikubiyemo imyitwarire yagiye iranga abaturage, yatumye inzego zihura n’akazi katoroshye ko kubumvisha ko bafite inyungu zo kurengera ubuzima bwabo n’Abanyarwanda bose, mu gihe baba bubahirije amabwiriza yo kwirinda iki cyorezo.

Kumvisha abaturage ko kuguma mu rugo byari ngombwa

Guverineri Gatabazi avuga ko kumvisha abaturage ko bafite inshingano zo kuguma mu rugo byasabye imbaraga zikomeye, kuko iyi gahunda igitangira gushyirwa mu bikorwa abantu benshi bari barishyizemo ko iyi ndwara ya Covid-19 ari iya kure nko mu Bushinwa, abandi bagatekereza ko ari indwara y’abazungu; hari n’abibwiraga ko iyi ndwara idashobora gufata abirabura.

Yagize ati “Iki cyorezo tukimara kubona ko cyugarije isi, na mbere y’uko Leta yacu ishyiraho ingamba zo gufunga ibikorwa bimwe na bimwe, twabanje gukangurira abaturage bacu kwirinda gukoranaho, guhoberana no gusuhuzanya abantu bahana ibiganza n’ibindi bishobora kubakururira akaga ko kwanduzanya twihutiye kubibabuza.

Icyorezo aho kigaragariye mu gihugu cyacu ibintu byinshi yaba insengero, imisigiti n’amashuri byarafunzwe, ingendo mu mihanda n’ikirere n’amasoko menshi birafungwa; bituma abaturage batangira kubona ko ibintu bikomeye”.

Ati “Ikintu cyaduhaye akazi katoroshye kwari ukumvisha cyane cyane abo mu bice by’icyaro ko kubahiriza izi gahunda mbere na mbere babifitemo uruhare, kuko bari bagikomeye ku muco wo gusurana, gucyuza ibirori, kwegerana n’ibindi. Ibyakorwaga tubibabuza kwari ukugira ngo tugabanye ibyago byo kuba bakwanduzwa n’abantu banduye icyorezo cya Covid-19, bishoboka ko bari kuba bavuye mu mahanga cyangwa i Kigali aho yari yamaze kugaragara”.

Abantu bakoraga ingendo zitari ngombwa

Mu bindi byagoye inzego zishinzwe gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’amabwiriza, harimo kuba hari ahagendaga hagaragara abantu bakoraga ingendo zidafite ishingiro, haba mu mihanda minini, imito n’izindi nzira bashoboraga kumeneramo bashaka kugera iyo bajya.

Guverineri Gatabazi avuga ko hari nk’aho umuntu yasabwaga gusobanura impamvu y’urugendo rwe, akitwaza zimwe mu mpamvu zashingirwagaho ngo umuntu abe yakwemererwa gukora urugendo.

Hari ahagiye hagaragara abantu benshi bakora ingendo zidafite ishingiro
Hari ahagiye hagaragara abantu benshi bakora ingendo zidafite ishingiro

Yagize ati “Hari nk’aho wabonaga umuntu agenda wamuhagarika akakubeshya ko agiye kwa muganga, hakaba abitwazaga ibikapu cyangwa imifuka ngo bagiye guhaha, abatwaraga amajerekani ngo bagiye kuvoma, nyamara wajya kugenzura neza ugasanga hari abatanze izi mpamvu mu by’ukuri atari zo zibajyanye.

Hari n’abo washoboraga kubona bigendera gusa wababaza aho bagiye bakakuburira igisubizo; ibyo twagiye tubibona henshi”.

Guhagarika utubari, amaresitora n’ibikorwa byo gukwirakwizwa inzoga n’ibigage hirya no hino

Guhagarika utubari biri mu byo uyu muyobozi ashimangira ko byasabye imbaraga zitoroshye kugira ngo abantu babyumve, cyane ko amabwiriza ya Guverinoma yo guhagarika ibikorwa bifite aho bihuriye na two akimara gushyirwa ahagaragara, hari abantu batwimuriye mu ngo zabo, bakajya bazicururizamo rwihishwa.

Byasabye ko hashyirwa imbaraga zitoroshye mu kugenzura abantu bafite iyi myumvire, ndetse bamwe barafatwa barigishwa hageretseho no kubaca amande. Hari n’abagiye bafatwa bagafungwa ku bwo kurenga ku mabwiriza nk’aya abibuza.

Ni na ko kandi abakwirakwiza inzoga zirimo n’iz’inkorano na bo batacogoye, bisaba ko hongerwa imbaraga mu kuburizamo imigambi yabo, dore ko byashoboraga guteza ingaruka zo kuba iki cyorezo gishobora gukwirakwira byihuse muri uko guhura cyangwa uwashoboraga kunywa inzoga akarenza urugero, ntabe agifite imbaraga n’ubushobozi bihagije byo kwirinda icyago icyo ari cyo cyose.

Ubucucike mu masoko

Intara y’Amajyaruguru ifatwa nk’ikigega cy’igihugu kuko igizwe n’igice kinini gihingwaho imyaka ifasha abaturage mu kwihaza mu biribwa no gusagurira amasoko.

Mu gihe amabwiriza yavugaga ko ubucuruzi bwemewe ari ubw’ibiribwa n’ibindi bikoresho by’ibanze birimo iby’isuku, hirya no hino mu masoko ahacururizwaga ibyari byemewe, hagiye hagaraga ubwinshi bw’abantu mu buryo budasanzwe, baba abayahuriragamo bakumburanye, abaciririkanya ibiciro, abahererekanya ibicuruzwa cyangwa amafaranga n’ibindi byinshi.

Guverineri Gatabazi ati “Habayeho guhangana n’ikibazo gikomeye cy’ubucucike bw’abo bantu bose bagiye bagaragara biyongereye mu masoko, ku buryo hari n’aho byasabye ko twagura aho ubwo bucuruzi bwakorerwaga tubashyira mu bibuga bigari cyangwa ahandi hantu hatari hasanzwe hacururizwa kugira ngo nibura abantu batatane”.

Kwishyura amafaranga abantu bakoresheje ikoranabuhanga

Iki kintu kiri mu bintu byagoranye na n’ubu kikaba kitaragirwa umuco muri bamwe mu baturage b’Intara y’Amajyaruguru.

Guverineri Gatabazi avuga ko nubwo hari abantu batagira za telefoni, cyangwa na bamwe mu bazifite batazi gusoma, hari n’abajijukiye uburyo bw’ikoranabuhanga batahise babigira ibyabo.

Ati “Aho kugeza n’ubu hari abagishyize imbere wa muco wo kugendana amafaranga no kuyahererekanya mu ntoki, nyamara ikoranabuhanga ari bumwe mu buryo bushobora kwihutisha ihererekanya ryayo abantu batayakozeho.

Ni ibintu na nubu tukigisha abaturage bacu, kandi twizeye ko bizagera igihe bakabigira umuco”.

Hari abakekwagaho guhura n’abanduye Covid-19 babanje kujya bihisha, abandi bakanga gutanga amakuru

Gushakisha abantu babaga bakekwaho guhura n’abagaragayeho ubwandu bwa Covid-19 byaragoranye, kuko bamwe babanzaga kwihisha abari mu nshingano zo gushakisha abantu babaga bafite aho bahuriye n’abagaragayeho icyorezo cya Covid-19.

Hari n’abajyaga babanza kwanga kujyanwa aho bagomba gusuzumirwa harebwa niba nta bwandu bafite, bigasaba kubanza kubinginga no kubumvisha ko mu gihe batemeye kubikora ku neza byagombaga gukorwa ku ngufu mu nyungu z’Abanyarwanda.

Ariko ibyo byose nubwo byagoranye, byarakozwe kandi bigenda neza nk’uko uyu muyobozi akomeza abivuga.

Imyitwarire mibi yagaragaye kuri rumwe mu rubyiruko

Guverineri Gatabazi avuga ko imyitwarire mibi yagaragaye kuri rumwe mu rubyiruko, cyane cyane rwo mu Turere twa Musanze, Burera na Gicumbi, bagiye bafatirwa mu bikorwa byo gutunda ibiyobyabwenge no kwishora mu burembetsi. Ni ibintu avuga ko byabavunnye cyane.

Agira ati “Mu gihe twari mu rugamba rwo kurwanya iki cyorezo, hari urubyiruko rwanze kuva ku izima rwishora muri ibyo bikorwa bigayitse.

Kubona abo bantu bakiri bato bajya kwikorera ibiyobyabwenge na magendu babikuye muri Uganda byaratuvunnye cyane. Abafashwe muri iki gihe bajya kugera ku 1000; byasabaga ko tubanza kubashyira mu kato buri wese yagombaga kumaramo iminsi 14 agaburirwa, asuzumwa umunsi ku wundi kandi na n’ubu hari abagifatwa.

Twifuza ko dufatanyije twese hamwe n’inzego z’umutekano, izishinzwe umupaka n’abaturage muri rusange, iki kintu cyo kurwanya ibiyobyabwenge tukakirwanya duhuje imbaraga kugira ngo bicike; ababicuruza ni abagome, ababyikorera ni abagizi ba nabi, byagera ku babikora bo tubagereranya n’abarozi bangiza ubuzima bwa benshi; ibyo rero ntituzigera tubyihanganira na rimwe”.

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru avuga ko nubwo amabwiriza mashya aheruka gushyirwaho na Guverinoma yakomoreye imirimo imwe n’imwe ikongera gusubukurwa, bitavuze ko abantu birara, ahubwo ari umwanya mwiza wo gukora ariko birinda, kuko n’ubundi icyorezo cya Covid-19 kigihari.

Yashimiye abaturage bafashe iya mbere bakumvira inzego z’ubuyobozi bubahiriza amabwiriza vuba, ariko anagaya abagiye bayarengaho nkana.

Asaba kandi gukomeza kwitwararika amabwiriza ya Minisiteri y’Ubuzima yo kugira isuku abantu bakaraba intoki bakoresheje amazi meza n’isabuni kenshi, kubahiriza intera hagati y’umuntu n’undi, kwambara udupfukamunwa twabugenewe mu gihe umuntu avuye iwe, kudasuhuzanya no kwihutira kumenyesha inzego z’ubuvuzi mu gihe hari ugaragaje ibimyetso by’icyorezo cya Covid-19.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka