Amajyaruguru: Kanyanga iza imbere mu bitera amakimbirane mu miryango

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Nyirarugero Dancille, yasabye abaturiye umupaka wa Uganda mu mirenge y’Akarere ka Burera na Gicumbi, kwirinda ikiyobyabwenge cya Kanyanga, kuko iza imbere mu bitera amakimbirane mu miryango, ikanangiza ubuzima bw’uwayinyoye.

Guverineri Nyirarugero aganira n'abaturage
Guverineri Nyirarugero aganira n’abaturage

Guverineri Nyirarugero yabisabiye mu biganiro yagiranye n’abaturage bo mu mirenge ihana imbibi na Uganda, ikunze kuvugwamo urugomo rutewe n’ibyo biyobyabwenge, kubera abaturage baba bambutse bakajya kunywayo kanyanga, igatuma bakora ibyaha bitandukanye.

Guverineri Nyirarugero yasabye abaturiye umupaka wa Uganda kwirinda kunywa kanyanga kuko iri mu bihungabanya umutekano ndetse ikangiza ubuzima bw’abaturage.

Ati “Ibi biganiro bigamije gufatira hamwe ingamba zo gukumira, kurwanya no kurandura burundu ibiyobyabwenge, cyane cyane kanyanga, yinjirira muri iyi Mirenge iherereye mu gice gituriye umupaka, ahakunze no kuvugwa urugomo rutewe n’ibyo biyobyabwenge”.

Avuga ko ibi biganiro bigamije gushishikariza abatuye muri iyi mirene, gucika ku kunywa kanyanga kuko ari ikiyobyabwenge giteye inkeke muri aka gace kegereye umupaka.

Tumwine Deogratias, umwe mu batuye mu Murenge wa Rubaya, avuga ko yafatiwe mu bikorwa byo gutunda kanyanga akabifungirwa inshuro zirenze 3, ndetse imwe muri izo nshuro yarakatiwe afungwa imyaka igera muri ibiri.

Ikibazo cya kanyanga muri iyi ntara gikunze kugarukwaho kenshi kubera ko hari umutwe wiremye witwa Abarembetsi, bajya kuyizana muri Uganda bakayinjiza mu Rwanda.

Guverineri Nyirarugero asaba abaturage kwirinda kanyanga
Guverineri Nyirarugero asaba abaturage kwirinda kanyanga

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gicumbi buvuga ko ingo nyinshi zirangwamo amakimbirane, usanga umwe mu bashakanye yarishoye mu bikorwa byo kunywa cyangwa gucuruza Kanyanga.

Ku rutonde rw’ibiyobyabwenge ruteganywa n’amategeko Igihugu cy’u Rwanda kigenderaho, kanyanga nayo ifatwa nk’ikiyobyabwenge gikomeye cyangiza ubuzima bw’abantu kandi umubare w’abayikoresha ugenda wiyongera.

Ibijyanye no gusaba abaturage kwirinda kunywa kanyanga, byagarutsweho ku itariki ya 16 Nzeri 2022, mu biganiro Guverineri Nyirarugero yagiranye n’abaturage.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka