Amajyaruguru: Imisozi miremire ntikwiye kuba intandaro yo kudatura mu midugudu
Abayobozi bo mu Ntara y’Amajyaruguru barasabwa gukora neza igenamigambi rijyanye na gahunda yo gutura mu midugudu kugira ngo hatazabaho urwitwazo ko kuba iyo ntara igizwe n’imisozi miremire byatumye abaturage badatura mu midugudu uko bikwiye.
Ubwo yagiranaga Inama n’abayobozi b’uturere, inzego z’umutekano ndetse n’abandi bafatanya bikorwa bose bo mu ntara y’amajyaruguru, tariki 02/08/2012, Kampayana Augustin, umukozi ushinzwe imiturire muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu (MINALOC) yavuze ko imisozi miremire itagomba kubuza iterambere.
Yagize ati “…ntabwo kuba imisozi ihari ari cyo gikwiriye kuba ikibazo cyo gutura nabi cyangwa kudahuza ubutaka cyangwa kudatera imbere”. Yongeyeho ko imisozi yo mu ntara y’amajyaruguru yose atari mibi kuko no ku misozi barahatura.
Akomeza avuga ko abayobozi bagomba kwicara hasi bakareba uko abantu bakwiye gutura. Bakareba ahakwiye guturwa, ahakwiye guhingwa, ahakwiye guterwa amashyamba, ndetse n’ahagomba kujya umuhanda nk’uko akomeza abisobanura.
Ntabwo abayobozi bagomba kureka umuturage ngo akore ibyo yishakiye; bagomba gukora igena migambi rihamye kuko ariryo rizatuma abantu badatura mu kajagari nk’uko Kampayana abihamya.
Agira ati “…urabanza ugategura uwo mosozi bagiye gutura ho, ufite ubuhaname bungana iki? Wasanga hagenewe guturwa mugatunganya neza aho guturwa noneho mukagena n’ahandi ho gukorerwa ibindi”.
Intara y’amajyaruguru igeze kuri 68,1% mu gutura mu midugudu. Nubwo ariko igeze aho mu turere tumwe na tumwe two muri iyo ntara haracyagaragara umubare mwinshi w’abaturage batuye mu kajagari kandi batuye ahantu habi hakwibasirwa n’ibiza.
Mu turere twa Musanze na Burera, mu duce twegereye ibirunga, hari ikibazo cyo kubura itaka ryo guhoma amazu kubera ko ubutaka bwaho bwose bugizwe n’amakoro gusa. Ibyo bikaba biri mu bituma gahunda yo gutura mu midugudu itagenda neza.
Abayobozi b’uturere barasabwa kubwira abaturage ibyiza byo gutura mu midugudu, kugira ngo babigire ibyabo maze igihe kigera ku mwaka (Nyakanga 2012 - Kamena 2013) Leta y’u Rwanda yashyizeho cy’uko gutura mu midugudu bizaba byarangiye, kizagerweho uko bikwiye.
Abayobozi b’uturere basabwe kandi gushyira amafaranga afatika mu ngengo y’imari z’uturere twabo kugira ngo iyo gahunda izagerweho byihuse bafashijwe na MINALOC.
Gutura mu midugudu bifite akamaro kanini
Mu ntara y’amajyaruguru hakunze kugaragara ibiza mu gihe cy’imvura kubera imisozi ihanamye. Ibyo biza bihitana abantu ndetse bikangiza ibintu bitandukanye kubera gutura nabi no kutarwanya isuri hamwe na hamwe.
Muri iyo nama hagaragajwe ko Leta y’u Rwanda itanga amafaranga menshi yo gufasha abahuye n’ibiza. Abaturage nibatura mu midugudu ntibazongera kwibasirwa n’ibiza. Aho abaturage bari batuye batatanye, ubutaka bwaho buzahuzwa, bucibweho amaterasi y’indinganire, bubyazwe umusaruro; nk’uko Kampayana abisobanura.
Abaturage batuye mu midugudu byoroshye kubagezaho amashanyarazi, amazi, ibigonderabuzima, imihanda n’ibindi kurusha uko byabageraho batatanye, umwe atuye mu kabande undi atuye ku musozi.
Abayobozi b’uturere bakaba basabwa gushyira mu bikora gahunda yo gutura mu midugudu badahutaje abaturage, ahubwo abaturage bakabikora babyiyumvamo.
Norbert Niyizurugero
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|