Amajyaruguru: Ibikorwa remezo byubakwa ntibirangire bidindiza iterambere

Mu gihe guhera ku wa Kabiri tariki 23 Mutarama 2024, hatangiye Inama y’Igihugu y’Umushyikirano, ibaye ku nshuro ya 19, abaturage bo mu Karere ka Burera bumvaga iyi Nama yasuzuma ikanavugutira umuti urambye, harimo n’ikibazo cy’ibikorwa remezo bishyirwa hirya no hino bigasubikwa bitarangiye gukorwa ngo babone uko babibyaza umusaruro, ibintu basanga bikoma mu nkokora iterambere ryabo.

Abaturage bari bitabiriye Umushyikirano bifashishije iyakure
Abaturage bari bitabiriye Umushyikirano bifashishije iyakure

Abagarutse kuri ibi bo mu Karere ka Burera, bahera ku ngero z’imishinga y’imihanda harimo uwa Base-Kirambo-Butaro-Kidaho ureshya na Kilometero zisaga 60, wagiye usubikwa kenshi kuva aho imirimo yo kuwutunganya itangiriye, bakavuga ko nubwo umaze amezi macye imirimo yo kuwutunganya isubukuwe, batizeye ijana ku ijana ko itazongera gusubikwa nk’uko byakunze kugenda mu myaka itambutse.

Hakizimana Bosco wo mu Murenge wa Rugarama, agira ati "Uyu muhanda mu by’ukuri ukoreshwa n’abagenzi benshi bava mu Mirenge itandukanye bajya kwaka serivisi ku biro by’Akarere ka Burera, abava imihanda yose yo mu gihugu no hanze yacyo bajya kwivuza ku bitaro bivura kanseri bya Butaro, cyangwa abiga n’abigisha muri Kaminuza mpuzamahanga y’Ubuzima iri i Butaro. Ibyo byiciro byose byiyongera ku baturage bakora ubuhahirane no kugeza umusaruro ku masoko yo hirya no hino, ndetse na ba mukerarugendo bahagenderera bagamije gusura ibiyaga bya Burera na Ruhondo ndetse n’igishanga cy’Urugezi".

Ati "Kuva watangira gukorwa bwa mbere imyaka isaga 10 irinze, irangira ukorwa hashira kabiri abakozi bakazinga utwabo hamwe n’imashini ziwutunganya bakagenda iyo mirimo ikongera guhagarara utarangiye. Ntitujya tumenya mu by’ukuri ikibazo kiba cyabayeho ngo ni ikihe. Ibyo byagiye bidindiza iterambere ryacu ku buryo n’ubu nubwo bongeye gusubukura bakaba barimo kuwutunganya, icyizere cy’uko noneho bazawurangiza ntitugifite mu buryo bwuzuye. Dusanga iyi Nama yavuguta umuti urambye w’iki kibazo, uyu muhanda bakomeze bawukore bawusoze dutangire tuwubyaze umusaruro".

Ubwo yasobanuraga ibimaze kugerwaho muri iyi Manda y’imyaka 7 ishize, mu rwego rw’ubukungu bushingiye ku ikwirakwizwa ry’ibikorwa remezo by’imihanda, Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente, yagize ati:

"Ni byinshi byakozwe ndetse tubasha kubigeraho ku kigero gishimishije, kuko nko mu bikorwa remezo byorohereza ubuhahirane, muri iki gihe cya Manda y’imyaka 7, hubatswe imihanda ya kaburimbo ihuza Uturere ireshya na Kilometero 1600. Muri yo twavugamo nk’umuhanda Base-Rukomo-Nyagatare, umuhanda Kagitumba-Kayonza-Rusumo, uwa Ngoma-Bugesera-Nyanza n’indi inyuranye, yiyongeraho indi ireshya na Kilometero 237, na yo ya kaburimbo yubatswe mu Mujyi wa Kigali".

Arongera ati "Ni imihanda yunganirwa n’indi y’imigenderano (feeder loads) harimo iyubatswe ndetse n’iyagiye isanwa, hagamijwe kunganira abahinzi n’aborozi kugeza umusaruro ku masoko, no gukura abaturage mu bwigunge, ireshya na kilometero 3700".

Abaturage bavuga ko hari imihanda ikorwa hanyuma igahagarara ntibamenye icyabaye bikabadindiza mu iterambere
Abaturage bavuga ko hari imihanda ikorwa hanyuma igahagarara ntibamenye icyabaye bikabadindiza mu iterambere

Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente, agaragaza ko mu mbogamizi zimwe na zimwe zatumye bimwe mu byari byitezwe bitagerwaho mu rwego rw’ubukungu, harimo nk’icyorezo cya Covid-19 cyibasiye Isi n’u Rwanda rudasigaye, ndetse binajyanye n’ikibazo cy’imihindagurikire y’ibihe cyagiye kibaho bikadindiza bimwe mu bikorwa byari byarateganyijwe. Icyakora ngo hakomeje gukorwa ibishoboka inzego zose zifatanyije mu kurushaho kubinoza.

Uretse imihanda, abaturage basanga n’ibindi bikorwa remezo nk’imiyoboro y’amashanyarazi, iyubakwa ry’amasoko, ikwirakwizwa ry’amazi meza, n’ubwo bakomeje kubyegerezwa ku bwinshi, kugeza ubu hakigaragara aho bigenda gacye gacye ku buryo hari n’abamara imyaka imirimo yo kubibegereza yaratangiye ariko ntiyihutishwe. Bagasanga ibi bibonewe igisubizo kirambye, iterambere ry’ubukungu n’imibereho myiza byabo bizarushaho kwihuta.

Inkuru zijyanye na: Umushyikirano 2024

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka