Amajyaruguru: Ibikorwa bya Croix-Rouge byahinduriye abaturage imibereho

Bamwe mu batuye Intara y’Amajyaruguru, bakomeje kwishimira iterambere bamaze kugezwaho n’inkunga baterwa n’Umuryango wa Croix-Rouge y’u Rwanda, aho bemeza ko ubuzima bwabo bwahindutse bava mu bukene bagana iterambere.

Uyu muryango wari warasenyewe n'ibiza, urashimira Croix Ruge ubufasha yawugeneye
Uyu muryango wari warasenyewe n’ibiza, urashimira Croix Ruge ubufasha yawugeneye

Babitangarije mu ruzinduko rw’iminsi itatu kuva tariki 15 kugeza tariki 17 Ukuboza 2021, abakozi ba Croix-Rouge y’u Rwanda ku rwego rw’igihugu n’ubuyobozi bwayo mu Ntara y’Amajyaruguru, bakomeje kugirira mu turere twa Musanze, Burera na Gicumbi.

Ni muri gahunda yo gusura abaturage batewe inkunga n’uwo muryango, hanatangwa ubundi bufasha bunyuranye mu bitaro no mu bigo nderabuzima bugizwe na matola 300 n’amacupa 720 y’isabune y’amazi.

Mu bikorwa binyuranye basuye, birimo imwe mu miryango 360 yo mu turere twa Burera na Gicumbi yahuye n’ibiza, Croix-Rouge ibatera nkunga y’amafaranga yo kubaka ubwiherero, n’ubukode bw’inzu n’ibikoresho byo mu nzu, ndetse bahabwa n’imyambaro, hasurwa n’ubukarabiro butandatu ku bigo by’amashuri.

Hatanzwe matola n'isabune z'amazi bikenerwa kwa muganga
Hatanzwe matola n’isabune z’amazi bikenerwa kwa muganga

Ubwo basuraga imwe mu miryango bafashije, mu mbamutima zabo bashimira Croix-Rouge yabakuye ahakomeye, ubu bakaba babayeho mu buzima bwiza.

Muri abo biganjemo imiryango y’abasigajwe inyuma n’amateka bo mu Murenge wa Nyange mu Karere ka Musanze, yari itunzwe no kuba mu mashyamba bahiga inyamaswa, ubu bakaba bahinga banorora bitewe n’ubufasha bwa Croix-Rouge.

Nyirazuba Marie Claire ati “Croix-rouge yadukuye mu mashyamba, irareba iti aba bantu ko bari batunzwe n’inyamaswa bahigaga none barabaho bate, itugurira amasambu turahinga twasarura tukarya. Ibirayi birahari, ibigori ingano n’ibindi, abana bacu bari barataye amashuri bariga”.

Arongera ati “Ubundi nacungaga abandi baturage bejeje nkajya mu murima nkabyiba, ariko ubu nditunze, Croix-Rouge ntacyo itadukoreye. Yaduhaye inka, intama, iduha imashini zidoda iranazitwigisha, ibiraka turabibona turadodera amashuri”.

Abasigajwe inyuma n'amateka barishimye nyuma yo gukurwa mu mashyamba Croix-Rouge ibubakira umudugudu
Abasigajwe inyuma n’amateka barishimye nyuma yo gukurwa mu mashyamba Croix-Rouge ibubakira umudugudu

Mugenzi we witwa Nzakirishaka JMV ati “Umuryango wa Croix-Rouge wampaye inka kugira ngo mve mu bukene njye mu iterambere nk’abandi, icyo nyitezeho ni iterambere rirambye. Ibyaye kabiri noroje undi mukene, ngomba gukomeza kuyifata neza kugira ngo mbone amata, ifumbire mpinge imboga abana barye neza”.

Arongera ati “Nta cyizere nari imfite cyo korora inka, twe abasigajwe inyuma n’amateka twiberaga mu ishyamba dutunzwe no guhiga inyamaswa. Ubuzima bumeze neza gusa bwabanje kuntonda kubera kubaho mu buzima ntamenyereye bwo korora, ariko inka ni nziza nsigaye ngenda mbiratira abandi nti nanjye noroye inka, ndi bosi nywa amata”.

Ntabwo Croix-Rouge y’u Rwanda yafashije abaturage mu kubona amasambu n’amatungo gusa, kuko yagiye no mu burezi ifasha abana batishoboye kwiga mu mashuri abanza kugeza ku rwego rwa Kaminuza, nk’uko umwe muri bo ugiye gusoza amasomo muri Land Survey muri INES-Ruhengeri witwa Nyiraminani Delphine abivuga.

Ati “Iwacu twari abakene ba bandi bo hasi, ku buryo mama yazindukaga ajya guca inshuro akaduhahira kuko papa atakiriho, nari umuhanga ariko inzozi zo kwiga zari zararangiye ariko umubyeyi wanjye akomeza kundwanirira. Iyo ntagira Croix-Rouge ntabwo mba ngeze aha, nari kuva mu ishuri nkandagara nkaba ikirara, ariko Croix-Rouge yarantabaye imfata ngeze mu mwaka wa kane w’amashuri yisumbuye muri 2014, none ndimo kurangiza kaminuza”.

Nzakirishaka JMV umwe mu basigajwe inyuma n'amateka yavuze ko atigeze agira inzozi zo gutunga inka, none Croix Rouge yaramworoje
Nzakirishaka JMV umwe mu basigajwe inyuma n’amateka yavuze ko atigeze agira inzozi zo gutunga inka, none Croix Rouge yaramworoje

Avuga ko Croix-Rouge yakomeje kwita ku muryango we w’abantu batandatu, aho yagiye ibaha ibiribwa, ibikoresho byo mu rugo n’ibindi.

Mu Karere ka Burera na Gicumbi nk’uduce twibasiwe n’ibiza, na bo Croix-Rouge yarabatabaye n’inkunga y’Amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni 40, buri muryango ugenda uhabwa amafaranga agera ku bihumbi 150 agenewe ubukode bw’inzu, kubaka ubwiherero n’ibindi.

Umwe mu bahawe imfashanyo nyuma yo gusenyerwa n’ibiza witwa Sebikari Thomas wo mu murenge wa Kinoni, ati “Icyo nshimira Croix-Rouge, ni uko nahuye n’ibiza ikandwanaho bampa ibiribwa n’amafaranga asaga ibihumbi 140 byo kwifashisha. Nafasheho make ngura ihene imwe none dore zimaze kuba enye, mu myaka ibiri ndaba nitunze, iyi Croix-Rouge nzayitura nanjye mfasha abakene”.

Uretse izo mfashanyo zitangwa mu batishoboye n’abahuye n’ibiza, Croix-Rouge ikomeje gutanga matola mu rwego rwo gufasha servisi nziza ku bagana ibitaro n’ibigo nderabuzima hatangwa n’amasabune mu rwego rwo gukaza isuku hanirindwa COVID-19.

Umuyobozi wa Croix-Rouge y'u Rwanda mu Ntara y'Amajyaruguru, Simango Maxime, yishimiye uburyo ibikorwa bya Croix-Rouge bikomeje guhindurira abaturage ubuzima
Umuyobozi wa Croix-Rouge y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru, Simango Maxime, yishimiye uburyo ibikorwa bya Croix-Rouge bikomeje guhindurira abaturage ubuzima

Ni muri urwo rwego hatanzwe matela 100 mu bitaro bya Ruhengeri zizifashishwa no mu bigo nderabuzima bifite ibibazo by’ibiryamirwa, hatangwa matola 100, mu Karere ka Burera aho umuhango wo kuzakira wabereye mu Kigo nderabuzima cya Rwerere, hanatangwa izindi matola 100 mu Karere ka Gicumbi, aho zaherekejwe n’uducupa 720 tw’amasabune y’amazi.

Dr Muhire Philbert, Umuyobozi w’ibitaro bya Ruhengeri, ubwo yakiraga iyo nkunga yashimiye cyane Umuryango wa Croix-Rouje, avuga ko iyo nkunga ije ikenewe muri ibyo bitaro.

Yagize ati “Ndashimira cyane Croix-Rouge iduhaye ubufasha bukomeye buje kunganira ubushobozi twari dufite, burya kugira ibitanda 318 bikenera imifariso abarwayi bagomba kuryamaho kandi bakaryama neza bisaba ubwunganizi. Ni ubufasha bukomeye cyane dushima bityo bikaba bije kudufasha gufata neza abarwayi n’abarwaza batugana, turi mu cyorezo bidusaba gukaraba cyane, aya masabune duhawe aradufasha kuturinda indwara zinyuranye, bidufasha kunoza isuku y’aho tuba”.

Ni inkunga yashimwe n’ubuyobozi bw’utwo turere twa Musanze, Burera na Gicumbi, aho bwemeza ko igobotse ingengo y’imari y’uturere yajyaga ku bikoresho binyuranye muri gahunda y’ubuzima, nk’uko byatangajwe na Kamanzi Axelle, Visi Meya wa Musanze na Mwanangu Théophile, Visi Meya wa Burera bombi bashinzwe imibereho myiza y’abaturage, biyemeza kubungabunga ibyo bikoresho.

Nyiraminani Delphine ati ndimo gusoza amasomo muri INES-Ruhengeri kubera Croix-Rouge mu gihe ntigeze ngira inzozi zo kwiga kubera ubukene
Nyiraminani Delphine ati ndimo gusoza amasomo muri INES-Ruhengeri kubera Croix-Rouge mu gihe ntigeze ngira inzozi zo kwiga kubera ubukene

Umuyobozi wa Croix-Rouge y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru, Simango Maxime, avuga ko yishimiye uburyo ibikorwa bya Croix-Rouge bikomeje guhindura ubuzima bw’abaturage.

Yagarutse no ku bufasha bagenda baha ibitaro n’ibigo nderabuzima, ati “Turi mu bihe bya Covid-19, niba abagana amavuriro rimwe na rimwe batabasha kuryama neza bikaba byabatera kwegerana, iyo utanze matola icyo kiba gikemutse. Ibirebana n’amasabune byo birivugira abantu bakeneye kugira isuku, bakeneye gukaraba neza intoki kugira ngo babashe kwirinda COVID-19”.

Uwo muyobozi avuga ko abagenerwabikorwa bahawe ubufasha, cyane cyane ku bijyanye n’ibiza aho muri iyi myaka ishize Croix-Rouge yatanze asaga miliyoni 40 mu turere twa Gicumbi na Burera mu kubakura mu bibazo bagize bijyanye n’ibiza.

Dr Muhire Philbert Umuyobozi w'ibitaro bya Ruhengeri yashimiye Croix-Rouge
Dr Muhire Philbert Umuyobozi w’ibitaro bya Ruhengeri yashimiye Croix-Rouge

Yasabye abagenerwabikorwa kubungabunga ubwo bufasha, aho yavuze ko bukwiye gufatwa neza bukazifashishwa mu gihe kirekire, asaba n’abaturage kwirinda indwara mbere yo kwivuza.

Ati “Ubu bufasha dutanga buba burimo n’isomo, ntabwo umuturage yakagombye kwishimira kuza kuryama kuri matola ahubwo yafata umwanzuro mbere kugira ngo atayivaho. Turabasaba kwirinda muri byose babungabunge ubuzima bwabo, tuzakomeza kubaba hafi uko ubushobozi bungana, ariko icyo tubasaba mbere na mbere birinde kurusha kwivuza”.

Ubuyobozi bwa Croix-Rouge bwasuye imiryango y'abasigajwe inyuma n'amatega bwafashije mu Murenge wa Nyange muri Musanze
Ubuyobozi bwa Croix-Rouge bwasuye imiryango y’abasigajwe inyuma n’amatega bwafashije mu Murenge wa Nyange muri Musanze
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka