Amajyaruguru: Dore ishusho y’ibikorwa byatashywe muri gahunda yo #Kwibohora28

Nk’uko byagenze hirya no hino mu gihugu, ku itariki ya 04 Nyakanga 2022 aho u Rwanda rwizihiza ku nshuro ya 28 isabukuru yo kwibohora, hatashwe bimwe mu bikorwa byubatswe mu ngengo y’imari y’umwaka wa 2021/2022 yarangiranye na Kamena 2022.

Hari ibikorwa remezo binyuranye byubatswe birimo ibitaro, imihanda, ibiraro, ibigo nderabuzima, imidugudu y’icyitegererezo, inyubako z’amagorofa mu mijyi inyuranye, ibiro by’utugari n’imirenge n’ibindi.

Ni muri urwo rwego no mu turere dutanu tugize Intara y’Amajyaruguru, kuri iyi sabukuru y’imyaka 28 y’ukubohora u Rwanda, hakozwe imihango yo gutaha ibyo bikorwa remezo.

Rulindo

Mu ngengo y’imari ya 2021/2022, Akarere ka Rulindo kubatse ibikorwaremezo binyuranye, byiganjemo ibiraro n’ibigo nderabuzima.

Ikiraro gishya cyuzuye mu Karere ka Rulindo cyatwaye asaga miliyoni 120
Ikiraro gishya cyuzuye mu Karere ka Rulindo cyatwaye asaga miliyoni 120

Mu kwizihiza umunsi wo kwibohora ku rwego rw’akarere ka Rulindo umushyitsi mukuru wari Guverineri Nyirarugero Dancille, byabimburiwe no gusura ahasinyiwe amasezerano y’amahoro ya Kinihira, yasinywe ku itariki ya 25 Nyakanga 1993 hagati ya FPR na Leta yariho.

Umunsi mukuru wo kwibohora usize kandi abanyarulindo, by’umwihariko abatuye mu Murenge wa Kinzuzi bamwenyura, nyuma y’uko bubakiwe Ikigo nderabuzima cy’umurenge wa Kinzuzi, nk’umwe rukumbi mu mirenge igize Akarere ka Rulindo utari ufite ikigo nderabuzima.

Ni ikigo nderabuzima kigiye guha serivisI abaturage 24,964 barimo 17,105 bo mu Murenge wa Kinzuzi, n’abandi baturuka mu mirenge ihana imbibi nawo ariyo Burega, Masoro na Ntarabana, kikaba cyuzuye gitwaye 495,802,359 FRW.

Ni inyubako izatangirwamo serivisi zinyuranye zirimo ahavurirwa abana, ahavurirwa abakuru, ahatangirwa serivisi z’inkingo, kuboneza urubyaro, ahasuzumirwa ubwandu bwa VIH/SIDA, aho ababyeyi babyarira, ahagenewe abivuza bari mu bitaro n’ahandi.

Ni igikorwa remezo abaturage bishimiye nyuma y’imyaka myinshi bajya kwivuza bakoze urugendo rw’amasaha arenga abiri bajya i Remera, ababyeyi bamwe bakabyarira mu nzira nk’uko babivuze.

Ubwo hatashwaga ikiraro umuturage yisanzuye kuri Meya wa Rulindo Mukanyirigira Judith
Ubwo hatashwaga ikiraro umuturage yisanzuye kuri Meya wa Rulindo Mukanyirigira Judith

Nyirangendahimana Béatha ati “Twishimye cyane iterambere ryatugezeho, umubyeyi azajya afatwa n’inda aze hano, twari duhangayikishijwe no kubona ivuriro hafi, twabagaho duhangayitse tujya kwivuriza i Remera aho nk’umusore uzi kugenda yahakoreshaga amasaha abiri n’igice. Ibaze rero nk’umubyeyi ugiye kubyara, abagore benshi bagiye babyarira mu nzira”.

Mu Karere ka Rulindo kandi hatashywe ibiraro byo mu kirere bitatu bihagaze akabakaba miliyoni 400, aho ikiraro kimwe cyagiye gitwara Miliyoni zisaga 120.

Abaganiriye na Kigali Today ubwo hafungurwaga ku mugaragaro ikiraro gihuza Umurenge wa Ntarabana na Masoro, gitandukanya ya Nyirabukinga na Rusine, bavuze ko bajyaga bahura n’ibibazo bikomeye ndetse abana benshi ngo bagiye babangamirwa no kwiga kubera kubura inzira, dore ko abaturage bemeza ko hari bamwe bahasize ubuzima.

Ni ibiraro bifite uburambe byibura bw’imyaka 50, ubu mu Karere ka Rulindo hakaba hateganywa kubakwa ibiraro 10 bizajya binyurwaho n’abantu ibihumbi 70, ahamaze kuzura bine, mu ngengo y’imari y’umwaka utaha hakazubakwa ibindi bitatu.

Burera

Ibikorwa bitatu by’ingenzi byatashwe mu karere ka Burera bifite agaciro ka 2,696,000,000 FRW.

Muri ibyo bikorwa, harimo igishanga cya Kamiranzovu giherereye mu Murenge wa Butaro cyamurikiwe abaturage.

Mu Karere ka Burera Ingabo zishimiye ibyo abiga imyuga bagezeho
Mu Karere ka Burera Ingabo zishimiye ibyo abiga imyuga bagezeho

Ni igishanga cyatunganyijwe ku buso bwa hegitari 450 giha abaturage 300 akazi, ubu kikaba gihingwamo n’abagize amashyirahamwe abiri yibumbiyemo abanyamuryango 1800, aho kugitunganya byatwaye 1,240,000,000 FRW.

Hatashywe kandi inyubako igeretse (Etage) y’Ikigo cy’amashuri cya Bushenga giherereye mu Murenge wa Bungwe gifite ubyumba umunani, yuzuye itwaye 640,000,000 FRW.

Hatashywe n’ishuri ry’imyuga (Cyanika TVET School) riherereye mu Murenge wa Cyanika ryakira abana 238, barimo abiga ubwubatsi n’amashanyarazi aho yuzuye itwaye 816,000,000FRW.

Gicumbi

Akarere ka Gicumbi mu bikorwa byubatswe harimo umudugudu w’icyitegererezo ugiye gucumbikira imiryango 40 yabagaho ituye mu manegeka, wubatswe mu Kagari ka Nyamiyaga mu Murenge wa Rubaya, aho wuzuye utwaye asaga 1,648,000,000 FRW.

Akarere ka Gicumbi katashye n'ibindi bikorwaremezo birimo TVET Cyumba
Akarere ka Gicumbi katashye n’ibindi bikorwaremezo birimo TVET Cyumba

Uwo mudugudu wubatswe mu buryo burinda imirasire y’izuba kubera amabati adasanzwe usakaje, ukaba wubatswe kandi mu buryo bubungabunga ibidukikije binyuze mu matafari awubatse, uburyo bwihariye ubwiherero bwubatse, n’ibindi.

Abaturage bagiye kuwimukiramo bishimye, dore ko abenshi bahawe akazi mu bikorwa by’izo nyubako.

Abatuye Akarere ka Gicumbi bishimiye ibyo bagezeho
Abatuye Akarere ka Gicumbi bishimiye ibyo bagezeho

Akarere ka Gicumbi katashye kandi ibindi bikorwa remezo birimo TVET Cyumba yigisha ububaji n’ubukanishi na TVET Mukarange yigisha ububaji n’amashanyarazi, ikaba ifite abanyeshuri 278 barimo abahoze ari abarembetsi 66, bishimira imibereho barimo itandukanye n’iyo bahozemo.

TVET Mukarange yigisha ububaji n'amashanyarazi ifite abanyeshuri 278
TVET Mukarange yigisha ububaji n’amashanyarazi ifite abanyeshuri 278

Nyuma yo gutaha ku mugaragaro ibikorwa by’iterambere n’imibereho myiza byagezweho, Abanyagicumbi bakomeje kubyishimira mu mikino, aho urubyiruko mu bagabo n’abagore bakinnye imikino ya nyuma y’igikombe bamaze iminsi bahatanira mu mupira w’amaguru.

Musanze

Mu Karere ka Musanze hatashywe inyubako 14 z’imiturirwa ikorerwamo ubucuruzi mu mujyi wa Musanze, hanashimirwa abikorera bo muri ako karere ndetse n’abandi bafatanyabikorwa bakomeje kuzamura imibereho myiza n’ubukungu bw’abaturage mu bagore no mu bagabo.

Imwe mu magorofa 14 yatashwye mu mujyi wa Musanze
Imwe mu magorofa 14 yatashwye mu mujyi wa Musanze

Ku bw’ibikorwa by’indashyikirwa bikomeje kugaragara mu Karere ka Musanze, kashimye ubufatanye bw’Urugaga rw’abikorera (PSF) muri ako karere, nk’uko byavuzwe n’umuyobozi wako, Ramuri Janvier, washimiye Ingabo zahoze ari iza RPA-Inkotanyi zabohoye Igihugu, bityo akarere ka Musanze kakaba kamaze kugera ku bikorwa byinshi byiza by’iterambere, kubera imiyoborere myiza irangajwe imbere na Perezida Paul Kagame.

Amagorofa 14 mu mujyi wa Musanze yatashywe ku mugaragaro
Amagorofa 14 mu mujyi wa Musanze yatashywe ku mugaragaro

Mu bindi bikorwa byatashywe mu Karere ka Musanze, harimo amavuriro mato yubatswe mu mirenge ya Nyange mu Kagari ka Kamwumba, hagamijwe kwegereza abaturage serivisi z’ubuzima.

Mu murenge wa Gashaki kandi hatashwe inyubako y’ibyariro ‘Maternité’, hagamijwe gufasha abagore kwirinda ingendo bakoraga bagana ivuriro.

Ibyumba by'amashuri bishya 24 muri GS Byangabo mu Karere ka Musanze
Ibyumba by’amashuri bishya 24 muri GS Byangabo mu Karere ka Musanze

Uretse kandi ibyo bikorwa remezo bijyanye n’ubuzima, mu Murenge wa Busogo hatashywe inzu 90 zubatwe mu buryo bwa (2 in 1), zubakiwe imiryango 90 yakuwe mu manegeka hafi y’igishanga cya Mugogo, hanatahwa n’ibyumba by’amashuri bishya 24 muri GS Byangabo byubatswe mu buryo bugeretse (etage), hatahwa ikiraro mu Murenge wa Rwaza n’ibindi.

Ni ibirori byasojwe n’umupira w’amaguru wahuje abacuruzi bakorera mu mujyi wa Musanze n’abakozi b’Akarere ka Musanze.

Gakenke

Imbangukiragutabara yahawe Akarere ka Gakenke
Imbangukiragutabara yahawe Akarere ka Gakenke

Mu bikorwa byingenzi byatashywe mu Karere ka Gakenke ku isabukuri y’imyaka 28 yo kwibohora mu muhango wabereye mu Murenge wa Mugunga ku rwego rw’akarere, birimo umuhanda Gicuba-Janja.

Hatashywe kandi Umuyoboro w’amashanyarazi mu Murenge wa Mugunga, imihanda uhuza imirenge, ibitaro bya Gatonde bimurikirwa Imbangukiragutabara byahawe na Perezida Kagame.

Umuhanda Gicuba-Janja wo mu Karere ka Gakenke watashywe ku mugaragaro
Umuhanda Gicuba-Janja wo mu Karere ka Gakenke watashywe ku mugaragaro

Akarere ka Gakenke kakaba kiyemeje gutangiza ubukangurambaga bwihariye ku bufatanye n’Abafatanyabikorwa, hashakwa ibisubizo birambye byo kurwanya igwingira mu bana n’ikibazo cy’indwara ziterwa n’imirire mibi, hanakangurirwa ababyeyi kwita ku bana bari mu mirire mibi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka