Amajyaruguru: Dore imishinga bafata nk’iy’ingezi bagezeho mu myaka 30 ishize u Rwanda rwihoboye
Mu rugendo rw’Imyaka 30 ishize u Rwanda rwibohoye, ugendeye ku bikorwa bikubiye mu nkingi zirimo iy’Ubukungu, Imibereho myiza n’Imiyoborere, ni byinshi abaturage bo mu Turere tugize Intara y’Amajyaruguru bemeza ko byahinduye imibereho yaho, ku buryo kuri bamwe iyo uganiriye, bakubwira ko iyo basubije amaso inyuma bagatekereza ukuntu u Rwanda rwari mu icuraburindi mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, batatekerezaga ko iterambere riri ku muvuduko nk’uwo ruriho ubu mu Turere iwabo ryari gushoboka.
Muri iyi nkuru Kigali Today yagendeye ku bikorwa bike mu by’ingenzi bamwe mu baturage bo muri iyo Ntara babona nk’inkingi ikomeye mu kubahindurira imibereho bagendeye ku byo byashyiriweho n’uko byahinduye imibereho yabo.
Abenshi bagiye bayibwira ko batabivuga ngo babirondore kuko ari byinshi, ariko bicye muri byo bakomojeho, nka kimwe cyangwa bibiri muri buri Karere, Kigali Today nibyo igiye kugarukaho.
Akarere ka Musanze
Ubukerarugendo, Ibikorwa remezo bihabarizwa nk’imihanda n’Imidugudu byazamukanye umuvuduko mwinshi.
Ku muntu wagerageza gusubiza amaso inyuma akibuka neza ukuntu ubukerarugendo bwari buhagaze mu myaka yo hambere ya 30 ishize, muri aka Karere abona ko hari ikintu kinini cyahindutse nk’uko abaturage babihamya; bukaba bugenda burushaho kurenga imbibi z’aka Karere ubwako, Igihugu no ku ruhando mpuzamahanga.
Aka Karere ka Musanze nk’ahantu hafite umwihariko w’ubukerarugendo bwubakiye ku gusura inyamaswa cyane cyane Ingagi muri Pariki y’Igihugu y’Ibirunga, iganwa n’umubare munini w’abaturuka imihanda yose ku Isi, abagatuye babwirata ko buri mu bintu bikomeye byabahinduriye imibereho, ahanini bashingiye ku madevise abukomokaho ahindukira akabyazwamo ibikorwa bizamura imibereho n’iterambere ryabo.
Urugero rwa bimwe ni nk’Umuhango wo Kwita Izina abana b’Ingagi uba buri mwaka, ukitabirwa n’abantu b’ingeri zinyuranye bo mu Rwanda n’abo ku ruhando mpuzamahanga biganjemo abubatse izina, ibyo birori bikunze kugira umwihariko buri uko umwaka utashye, bikaba bibera mu Murenge wa Kinigi bikinjiriza benshi agatubutse.
Mu nshuro zigera kuri 19 zose ibyo birori bimaze biba, byagiye bibanzirizwa no kumurikira abaturage ibikorwa begerejwe by’iterambere bikomoka kuri gahunda yo gusaranganya abaturiye Pariki umusaruro uyikomokaho (Revenue sharing).
Kamanzi Eric agira ati: “Batwubakiye ibigo by’amashuri birimo nk’icyitwa Nyabitsinde kiri mu Murenge wa Kinigi, ibyumba by’amashuri ku Rwunge rw’amashuri ya Nyange, n’ahandi. Ubu abana bacu bigira mu nyubako nziza kandi bisanzuye”.
Mu bindi bikorwa bitirengegijwe birimo imiyoboro y’amashanyarazi harimo n’uwerekeza ahitwa muri Rwandarushya mu Murenge wa Shingiro ureshya na Kirometero zikabakaba 10.
Ingano y’amafaranga yashorwaga muri ibyo bikorwa, ku ikubitiro yari kuri 5% ariko uko imyaka yagiye ishira, ubukerarugendo bukarushaho kwaguka bidasize n’ibipimo by’amadevise bwinjiza, maze ingano y’umusaruro usaranganywa abaturage ukomoka ku byinjijwe na Pariki irongerwa ishyirwa ku 10% ndetse mu mwaka w’Ingengo y’imari wa 2023-2024, RDB nk’Urwego rufite mu nshingano imicungire ubukerarugendo, rwageneye Akarere ka Musanze Miliyoni 381 mu bikorwa byari bitahiwe gushyikirizwa abaturage.
Kandi si abaturage bo mu Mirenge ikora kuri Pariki y’Igihugu y’ibirunga bungukira ku byiza bikomoka ku bukerarugendo bwaho bonyine, kuko nk’abahawe akazi nyirizina mu mirimo ikorerwa muri iyi Pariki umunsi ku munsi, abashinze amahoteri yaba aherereye mu gace iyo Pariki irimo n’ahandi, abayahawemo akazi, abakora mu rwego rw’ubwikorezi cyangwa gutwara abantu bakura ba mukerarugendo mu duce tumwe babajyana mu tundi, imiryango itegamiye kuri Leta ifatanya na RDB mu kubungabunga Pariki, Amakoperative y’abanyabukorikori n’imyuga, abakora ubuhinzi n’ubworozi, bose bahuriza ku kuba ubukerarugendo babufata nk’imbehe ibagaburira mu buryo bufatiye benshi runini.
Imishinga yo kubaka imihanda irimo n’iya kaburimbo ikomeje gushyirwa mu bikorwa hirya no hino by’umwihariko mu mujyi wa Musanze, iri mu byo abaturage berekena nk’ikimenyetso ntakuka cy’intambwe bateye mu guhindura isura y’uwo mujyi ikomeje kurushaho kuba nziza; atari mu mihahiranire n’imigenderanire gusa ahubwo no mu rwego rw’imiturire.
Mu mihanda myinshi yubatswe muri iyi myaka 30 ishize u Rwanda rwibohoye, abaturage bitsa cyane, ku kuntu mu makaritsiye harimo ahazwi nko mu ibereshi, Rusagara, kuri Karere, mu Cyanika, tête gauche (Soma tetagoshe), Nyamagumba, Susa, n’ahandi mbere y’icyo gihe hahoze imihanda y’ibitaka, bakagorwa n’ivumbi mu gihe cy’izuba, byagera no mu gihe cy’imvura ibyondo bikabashyira ku gitutu; ibi bikaba byarahindutse amateka nyuma y’aho muri utwo duce kimwe n’ahandi henshi tutagarutseho muri iyi nkuru, hashyizwe imihanda ya kaburimbo binyuze mu mishinga itandukanye harimo n’uwo Leta y’u Rwanda ikomeje gufatanyamo na Banki y’isi; iyo mihanda ikaba ireshya n’ibirometero bisaga 25 byashowemo asaga Miliyari 30 z’amafaranga y’u Rwanda.
Akarere ka Burera
Gahunda yo guhanga no gutanga akazi ku baturage (Job Creation), Ibitaro bya Butaro na Kaminuza ya UGHE.
Duhereye nko kuri gahunda ya Leta izwi nka “Job Creation” igamije gufasha abaturage guhanga akazi no kubona imirimo, iyi gahunda ngari ikubiyemo ibikorwa bitandukanye byafashije mu kuzana impinduka zifatika, zafashije abaturage kuzamura urwego rw’ubuzima, ubuhinzi, ibikorwa remezo imyuga n’ibindi.
Iyo uganiriye na benshi mu bo muri aka Karere biganjemo n’abahabaye cyangwa bahagendaga mbere y’imyaka 30 ishize u Rwanda rwibohoye, bakubwira uburyo mu bice byinshi byaho, imyumvire ya benshi bari barangamiye ibikorwa byo kwambukiranya umupaka mu buryo butemewe n’amategeko, bakishora muri magendu n’ibiyobyabwenge, ku buryo abiganjemo urubyiruko, nta nkindi bumvaga bashobora gukora kikabinjiriza kitari ibyo bikorwa.
Job creation aho iziye abenshi babonye imirimo ibinjiriza bituma bazibukira ibikorwa bitemewe, kandi iyo baguhaye ingero z’uburyo bamwe bahawe akazi mu mishinga yo gutunganya amaterasi, gukora imihanda, kwiga imyuga kandi bahembwa, impinduka mu buryo bw’imibereho zirivugira.
Muri aka Karere binyuze muri iyi gahunda, abaturage bo mu Mirenge ikora ku mupaka uhuza u Rwanda na Uganda, bubakiwe amavuriro y’ibanze (Poste de sante).
Ibitaro bivura indwara ya Kanseri bya Butaro bifatwa nk’igisubizo ku mubare munini w’abaturage, wari umaze imyaka n’imyaka uri mu gihirahiro kubera kutagira ibibegereye biri no ku rwego rwo gusuzuma, gupima no kuvura Kanseri, hiyongereyeho n’izindi ngendo bakoraga bajya kwivuriza ahandi indwara zinyuranye. Aho biboneye izuba muri aka Karere rero, bigatangira gutanga serivisi guhera mu mwaka wa 2012, abaturage biruhukije izo mvune.
Ibi bitaro byakira abatari munsi y’1800 ku mwaka, uretse gutanga ubuvuzi no kuba hari benshi byahaye akazi, ababituriye biganjemo abahinzi borozi, iyo bejeje umusaruro, babonera agatubutse ku biribwa bahagemura bitekerwa abarwayi.
Si ibyo byonyine kuko no muri gahunda yo guha ikaze imishinga y’abashoramari hanozwa ububanyi n’amahanga, abaturage bo mu Karere ka Burera bavuga ko nabo bayungukiyemo, ahanini bagendeye ku kuba i Butaro harubatswe Kaminuza Mpuzamahanga y’Ubuvuzi n’Ubuzima University of Global Health Equity (UGHE), kuri ubu itanga amasomo mu by’ubuvuzi yo ku rwego rwa za Kaminuza zanditse amazina ku ruhando mpuzamahanga harimo n’izo ku mugabane wa Amerika.
Iyo Kaminuza uretse kuba bishimira ko itanga ubumenyi ku bana b’u Rwanda n’abaturuka mu bindi bihugu byo ku mugabane wa Afurika n’indi migabane yo ku isi, abaturage bo muri aka Karere bahamya ko n’abana babo batigeze bahezwa kuyigamo, cyane ko nk’abo mu miryango ikennye ariko baba bafite amanota meza, bagiye bayihahamo ubumenyi cyane ko no mu ntego z’iyi Kaminuza ari utugeza imbere uburezi mu by’ubuvuzi kuri bose uhereye ku baturage b’agace ihereremo.
Akarere ka Rulindo
Damu ifata amazi yo mu kibaya cya Muyanza iri ku buso bwa hegitari 1100 ikaba ikora ku Mirenge ya Buyoga, Ntarabana, Mbogo, Cyinzuzi na Burega, abaturage bayirahira kuba isoko yo kubungabunga ubuhinzi buhakorerwa burimo ubw’imboga z’imiteja, inyanya, ibitunguru, urusenda na puwavuro hamwe n’imbuto nk’amapapayi, ibinyomoro, aho yabarinze kurumbya ibyo bihingwa nk’uko byahoze mbere itarubakwa.
Turimumahoro Valens umwe mu bahinzi bagaruka ku kuntu iyo Damu ibafitiye akamaro. Ati: “Twishyize hamwe muri za Koperative nk’abantu bahurira ku guhinga mu duce twegereye ahari iyi Damu yaba mu kibaya iherereyemo ndetse no mu bice by’imisozi. Idufatiye runini kuko mu kuyubaka, amatiyo amazi ayobokamo bagiye bayakwirakwiza mu mirima bakayataba mu itaka, noneho igihe cyagera tukuhira imyaka yacu mu buryo busaranganyije mu mirima, bigatuma ihora itoshye”.
Akomeza agira ati “Ubu igihe cy’izuba ntikikidutera guhangayika kuko amazi aba ahari. Imyaka yacu ntikirumba, tureza tukabona ibihagije turya, tugasagurira amasoko y’inaha hafi n’ayo mu mahanga”.
Miliyari zisaga 18 z’amafaranga y’u Rwanda niyo yashowe mu kubaka Damu ya Muyanza abaturage bamaze imyaka isaga 8 babyaza umusaruro. Nibura ingo zisaga ibihumbi 9 zibarizwamo abasaga ibihumbi 50 zikaba arizo zibarurwa ko zifite imirima yuhirwa n’iyi Damu.
Si Damu yonyine kuko n’iterambere ry’imihanda harimo n’uwa kaburimbo wa Base-Gicumbi, ukora ku bice by’imirenge igize aka Karere ka Rulindo harimo Umurenge wa Base, Cyungo, Rukozo, Cyisaro na Buyoga wavanye benshi mu bayituye mu bwingunge, ubuhahirane burushaho kunoga.
Akarere ka Gicumbi
Umushinga “Green Gicumbi Project” watangijwe muri ako Karere kuva mu mwaka wa 2019, ugamije gufasha aka Karere kwigobotora ingaruka zikomoka ku mihindagurikire y’ibihe uri mu by’ingenzi abaturage bahamya ko byabazamuye.
Muri ako Karere ka Gicumbi uruhare rwawo rwigaragariza mu gufasha abaturage kubungabunga ibidukikije no kuzamura ubukungu bushingiye ku buhinzi dore ko ugendeye nko ku mirimo yo gutunganya amaterasi abarirwa mu buso bwa hegitari zisaga ibihumbi 12, ababarirwa mu bihumbi bisaga 23 biganjemo abagore n’abakobwa bahawemo akazi.
Umwe mu banyamuryango ba Koperative yitwa KOPABEMU ikorera ubutubuzi bw’ibirayi, ingano n’ibishyimbo mu Murenge wa Rushaki agira ati: “Ubuhaname bw’imisozi twahingagaho mu kajagari uyu mushinga utaraza bwagiraga ingaruka ku buhinzi kuko nko mu gihe cy’imvura imyaka yose yatwarwaga n’isuri ntitugire na busa dusarura. Aya matarasi yaje ari igisubizo ku buryo ubu twongereye umusaruro ku buso”.
Aba baturage bavuga ko ibyawo bitagarukira aho kuko bigishwa no guhinga kijyambere binyuze mu gukoresha imbuto n’ifumbire bijyanye n’ubutaka bw’aho bahinga.
Muri iyi gahunda kandi hanatewe ikawa, icyayi, ibiti bivangwa n’imyaka n’ibifata ubutaka, ndetse ubu muri aka Karere hakomeje kubakwa imidugudu mu Mirenge ya Rubaya na Kaniga, mu rwego rwo kunoza imiturire yihanganira imihindagurikire y’ibihe. Ku rundi ruhande, abaturage borojwe inka n’andi amatungo magufi, bahabwa imbabura zirondereza ibicanwa n’ibindi.
Akarere ka Gakenke
Ibitaro bya Gatonde hamwe n’ibiro by’Akarere mu by’ibanze abaturage bari basonzeye.
Ibyo bitaro bya Gatonde byubatswe nyuma y’aho Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame asuye ako Karere mu 1999 no mu 2016 akabyemerera abaturage. Mu Murenge wa Mugunga byubatswemo, kuva byatangira gutanga serivisi ku babigana mu mwaka wa 2021, nyuma yo kuzura bitwaye miliyari 2 na Miliyoni zisaga 800 z’amafaranga y’u Rwanda, biganwa n’abaturage basaga ibihumbi 106 bo muri aka Karere by’umwihariko mu Mirenge irimo uwa Janja, Busengo, Muzo, Mugunga, Cyabingo na Rusasa.
Bamwe mu babigana bavuga ko n’ubwo akarere kabo ka Gakenke kari mu Turere tw’Igihugu tubarizwamo ibitaro byinshi dore ko uretse ibyo bya Gatonde hari n’Ibitaro bya Ruli n’Ibitaro bya Nemba, ariko ugereranyije n’imiterere y’aka Karere kagizwe n’imisozi miremire ihanamye, ibyo bitaro bindi byari bibitaruye, aho kubigeraho byabasabaga gukora ingendo zivunanye, ku buryo bamwe byabananiraga bagahitamo kurembera mungo.
Nyiraziraboneye agira ati: “Byaraturuhuye, ubu twivuza neza, ku gihe kandi bitworoheye. Nta muturage ukirembera mu rugo. Imvugo ya Perezida wacu muri iyi myaka 30 ishize u Rwanda rwibohoye, yakomeje kuba ingiro”.
Usibye urwego rw’ubuzima aba baturage birata, banagaragaza ko imyaka 30 isize ubuyobozi bwabo bukorera mu biro bijyanye n’icyerekezo, aho bamwe bakunze kumvikana mu mvugo yo gutebya bagira bati: “Iyo nyubako ni nka Paradizo ya Gakenke dukesha ubuyobozi bwiza”.
Impamvu y’ibi ni uko muri aka Karere umushinga w’inyubako iri kuri rwego rw’inzu nk’iyo igeretse inshuro ebyiri, igizwe n’ibyumba 56, byiyongeraho ibyumba mberabyombi byagutse, yubatswe ku musozi wo mu Kagari ka Rusagara yitegeye umusozi wa Kabuye, batari barigeze bayibona iwabo.
Abaturage bavuga ko baciye ukubiri no kwakirira mu mfundanwa ubuyobozi bwabo bwakoreragamo mbere, kuri ubu serivisi bakaba bazihabwa bisanzuye.
Muri rusange imishinga mike cyane Kigali Today yagarutseho muri iyi nkuru, yashowemo akayabo k’amamiliyari y’amafaranga y’u Rwanda, ndetse itanga akazi ku mubare munini w’abaturage nk’uko abenshi bagiye babyivugira kandi intego ibyo bikorwa byashyiriweho, zikomeje kurushaho gutanga umusaruro ufatika.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|