Amajyaruguru: Dore bimwe mu byo uturere twagezeho bigaragaza Kwibohora 27

Nk’uko bimeze hirya no hino mu gihugu, no mu Ntara y’Amajyaruguru haragaragara ibikorwa byakozwe na Leta ku bufatanye n’abaturage muri 2020/2021, mu rwego rwo kwibohora ubukene, bazamura iterambere ry’imibereho yabo.

Ibiro by'Akarere ka Gakenke
Ibiro by’Akarere ka Gakenke

Ni muri gahunda ya buri mwaka ijyanye no kwizihiza isabukuru ya 27 u Rwanda rwizihiza umunsi wo kwibohora, aho Kigali Today yanyarukira hirya no hino mu turere tw’Intara y’Amajyaruguru, ibagezaho ishusho ya bimwe mu bikorwa byazamuye imibereho y’abaturage.

Muri iyo Ntara no mu gihugu muri rusange, igikorwaremezo gihanzwe amaso cyane, ni Umudugudu w’icyitegererezo wa Kinigi wubatswe mu Murenge wa Kinigi mu Karere ka Musanze (IDP Model Village), urimo gutuzwamo imiryango 144.

Uwo mudugudu wabereyemo ibirori bwo kwibohora ku Cyumweru tariki 04 Nyakanga 2021, ukomeje gutangarirwa na benshi mu bawusura, icyaro cyahindutse umujyi ukomeye, ahimurirwa imiryango 144 y’abaturage bari batuye mu cyo twakwita akajagari cyangwa imiturire iciriritse, n’ubwo muri ako gace hafatwa nk’igicumbi cy’ubukerarugendo aho usanga ibirunga n’inyamaswa z’amoko menshi zikurura ba mukerarugendo zirimo ingagi zahogoje amahanga.

Umudugudu w'icyitegererezo wa Kinigi mu Karere ka Musanze
Umudugudu w’icyitegererezo wa Kinigi mu Karere ka Musanze

Ni agace k’amakoro aho umuturage ubwe atabashaga kubona ubushobozi bwo kwiyubakira inzu ikomeye kubera kubura itaka, gucukura umusarani wa metero na byo ntibyashobokaga, ibyo bikaba byaba nyirabayazana w’imiturire mibi ishobora no guteza ibibazo.

Ni mu gace kandi kagizwe n’ubutaka bwera, dore ko uwo wabaza ubwoko bwiza bw’ibirayi mu Rwanda nta washidikanya kuvuga “ibirayi bya Kinigi”, ni yo mpamvu Leta yafashe ingamba zo gutuza neza abo baturage mu kurengera ubwo butaka no kubarinda gutura nabi.

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Nuwumuremyi Jeannine, ni umwe mu bakozwe ku mutima n’ibyo bikorwa, aho yemeza ko ari kado abaturage bo mu Kinigi bahawe, ndetse yemeza ko uwo mudugudu ari inyongeragaciro mu bukerarugendo.

Ati “Abaturage bari batuye nabi mu kajagari, ariko ubu bubakiwe mu buryo bunoze, kandi murabizi ni mu gace kihariye k’ubukerarugendo kakagira n’ubutaka butunze benshi kubera ubwiza bwabwo. Uyu mudugudu uburyo uteye amabengeza, ni inyongeragaciro ku bukerarugendo kuko kuwusura nta gihombo kirimo”.

Umudugudu wa Kinigi
Umudugudu wa Kinigi

Arongera ati “Iyi ni impano ikomeye bahawe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, ni icyitegererezo cy’ukuntu mu Rwanda ruyobowe na Perezida Paul Kagame utekerereza Abanyarwanda, ubashakira ibyiza, iterambere rirambye, iki ni ikimenyetso simusiga cyerekana gahunda ye yo kwita ku baturage mu mibereho ya buri munsi, bivuze ko umuturage ari ku isonga, abaturage byabashimishije kuko aho bavuye, imiturire barimo ntabwo yari inoze”.

Ni umudugudu wuzuye utwaye Miliyari zisaga 25 z’Amafaranga y’u Rwanda, aho ugizwe n’inzu 144 zigenewe guturwamo, umuhanda wa kaburimbo w’ibirometero bisaga 16 n’indi iwushamikiyeho, ikigo nderabuzima gifite ubushobozi buhagije bwo kwakira abaturage, amashuri, agakiriro kagezweho, ibiraro by’amatungo magufi n’amaremare, ahazororerwa inkoko ibihumbi umunani n’ibindi.

Umujyi wa Musanze
Umujyi wa Musanze

Ni igikorwa cyashimishije abaturage bamaze gutuzwa muri uwo mudugudu, aho bemeza ko bahinduriwe ubuzima, bemeza ko ubuzima binjiyemo butandukanye n’ubwo babagamo dore ko imihanda y’uwo mudugudu ikikijwe n’amatara manini acanira umudugudu wose, bakaba barahawe na gaz, nk’uburyo bwo guteka hatangijwe ibidukikije.

Ibindi bikorwa bijyanye no kwibuhora biboneka i Musanze, hari umujyi uri kuvugururwa, aharangwaga n’utujagari mu gace k’ubucuruzi hakaba hamaze kubakwa imiturirwa, ndetse hubakwa n’imihanda mishya ya kaburimbo, aho kuvugurura uwo mujyi bigeze ku kigero kiri hejuru ya 70%.

Mu Karere ka Gakenke na ho muri gahunda yo kwibohora, ntibasigaye inyuma kuko bavuye mu nyubako ishaje biyubakira inshya yatwaye amafaranga y’u Rwanda asaga miliyari n’igice, ubu bakaba batekanye aho umuturage ahabwa serivisi yisanzuye.

Ibiraro binyuranye mu Karere ka Gakenke
Ibiraro binyuranye mu Karere ka Gakenke

Ni akarere kandi kitaye ku kwegereza abaturage amazi meza ahubwatswe imiyoboro inyuranye, hubakwa n’imihanda irimo iyo Perezida wa Repubulika yagiye yemerera abaturage, hubakwa n’ibiraro byangijwe n’ibiza bimaze gutwara agera kuri miliyoni 400 hatarimo ibyo basannye ndetse n’ibitaro bishya bya Gatonde Perezida yemereye abaturage byatangiye gutanga serivise.

Ako karere kandi kongereye ibyumba by’amashuri ku buryo bufatika, ahubatswe ibisaga 500 n’ubwiherero bwabyo, 16 muri byo byubakwa mu buryo bugeretse, ako akarere kazamura n’urwego rw’ubuhinzi bwa kawa, iyo mu karere ka Gakenke ikab iri mu zikunze ku ruhando mpuzamahanga.

Mu Karere ka Burera na ho ibyumba by’amashuri byarongerewe ahubwatswe 610 n’ubwiherero 850, hubwakwa n’amavuriro mato anyuranye mu mirenge yegereye umupaka aho abaturage batakibura aho baka serivise bajyaga kwaka mu gihugu cya Uganda.

Mu Karere ka Burera haherutse kumurikirwa amoko 19 y'imbuto y'ibishyimbo
Mu Karere ka Burera haherutse kumurikirwa amoko 19 y’imbuto y’ibishyimbo

Uretse n’ibyo byumba, hubatswe amahahiro abaturage begerezwa ibyo bakenera byabateraga kwambuka umupaka mu buryo bunyuranyije n’amategeko, ubu umushinga akarere kimirije imbere ni ukwiyubakira inyubako nshya y’akarere, bakava mu nyubako itabahesha icyubahiro.

Muri ako karere kandi hatejwe imbere n’ubuhinzi bw’ibishyimbo bya kijyambere, ahaherutse kumurikirwa ubwoko 19 bushya bw’ibishyimbo, hatezwa imbere n’ubuhinzi bwo mu bishanga.

Gicumbi nayo ntiyasigaye inyuma muri gahunda yo kwibohora, nyuma yo kwiyubakira inyubako y’akarere bagiye bubaka ibikorwaremezo binyuranye, birimo kubakira abaturage amavuriro mato mu kubarinda kwambuka umupaka.

Ba Mutimawurugo muri Gicumbi baremeza ko bihaza mu biribwa
Ba Mutimawurugo muri Gicumbi baremeza ko bihaza mu biribwa

Ibyumba 776 by’amashuri na byo byarubatswe birimo 8 byubatswe mu buryo bugeretse, hubakwa n’ubwiherero 1400, muri ako karere kandi ubuhinzi bw’ikawa bwariyongereye ku bufatanye bw’umushinga Green Gicumbi, ufasha akarere muri gahunda yo gutera ibiti mu kurinda ibidukikije no guhangana n’imihindagurikire y’ikirere, by’umwihariko hibandwa no k’ubuhinzi bwa kawa bwiyongereyeho hegitari 40.

Mu guharanira kugira umuryango utekanye, hashyizweho na gahunda yo kugenzura imihigo ya ba Mutima w’Urugo guhera mu midugudu, kugeza ku rwego rw’akarere, hakaba hakomeje n’umushinga wo kubaka uruganda rw’icyitegererezo rutunganya amata.

Mu Karere ka Rulindo, na ho mu bikorwa byo kwibohora bibanze ku kongera ibyumba by’amashuri ahubatswe ibyumba 400, ndetse hubakwa n’ibindi bikorwaremezo byiganjemo iby’amashanyarazi cyane cyane hakoreshejwe imirasire.

Ibitaro bya Gatonde
Ibitaro bya Gatonde

Rulindo kandi ni n’akarere kita ku bikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi, ahakorerwa imishinga inyuranye y’ubuhinzi bwa kijyambere, hakaba haratejwe imbere n’uburyo bwo gushakira abaturage amasoko anyuranye hanze y’igihugu, mu buhinzi burimo urusenda, icyayi, inkeri n’izindi mbuto zinyuranye zikomeje kuzamura iterambere ry’umuturage.

Ni akarere gafitanye ubufatanye n’imishinga inyuranye y’ubuhinzi n’ubworozi, irimo ishinzwe gushakira urubyiruko akazi nka R-Yes (Rural Youth Employment Support), waje gufasha urubyiruko mu kongerera agaciro umusaruro ukomoka ku buhinzi n’ubworozi.

Muri iyo mishanga kandi, harimo Spark Microgrant, k’ufatanya n’akarere mu koroza abaturage ingurube mu rwego rwo kuzamura imibereho yabo, ndetse n’umushinga Griffith Foods, ufasha akarere koroza inka abaturage.

Rulindo yateje imbere ubuhinzi bw'imbuto
Rulindo yateje imbere ubuhinzi bw’imbuto

Mu kugeza imibereho myiza ku baturage kandi, akarere ka Rulindo ku bufatanye n’umushinga Enabelin Rwanda, batanze amagare ku bafashamyumvire bahuguriwe guhugura abandi mu guteza imbere ubworozi bw’inkoko n’ingurube.

Nubwo uturere twagiye dukora ibikorwa binyuranye, imishinga imwe yagiye ikomwa mu nkokora n’icyorezo cya COVID-19 cyugarije isi, aho imbaraga nyinshi zagakoze ibindi bikorwa zakoreshejwe mu bukangurambaga bwo kwirinda icyo cyorezo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Harya ubwo Rubavu twamurika iki ra?

Jean Luke yanditse ku itariki ya: 6-07-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka