Amajyaruguru: Dore bimwe mu bibazo bitegereje abayobozi bashya b’uturere

Tariki 19 Ugushyingo 2021 uturere 27 mu gihugu twaraye tumenye abagize Komite Nyobozi nshya igiye kuyobora muri manda y’imyaka itanu.

Muri ayo matora, hari umwihariko wagaragaye mu Ntara y’Amajyaruguru, aho mu bayobozi b’uturere batanu, umwe ari we wagarutse mu buyobozi, bane bakaba ari bashya muri izo nshingano zo kuyobora Akarere.

Umujyi wa Musanze mu Ntara y'Amajyaruguru ni umwe mu bigaragaza iterambere ry'iyi Ntara
Umujyi wa Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru ni umwe mu bigaragaza iterambere ry’iyi Ntara

Kigali Today yarebye kuri bimwe mu bibazo abayobozi bashya mu turere tugize Intara y’Amajyaruguru bagiye guhangana na byo mu rwego rwo guharanira iterambere n’imibereho myiza y’abaturage.

Gakenke

Mu Karere ka Gakenke, Nizeyimana Jean Marie Vianney watorewe kuyobora ako karere, aje gukorera mu nyubako nziza y’akarere imaze umwaka umwe yuzuye aho yatwaye asaga miliyari n’igice.

Ni kimwe mu bizamworohereza akazi, dore ko agiye no kuyobora akarere asanzwe azi neza, nyuma y’uko yari Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Ruli.

Ibibazo bimwe na bimwe asanze mu Karere ka Gakenke, harimo icy’imirire mibi, aho ako karere kakomeje gutungwa agatoki mu kugira abana benshi bagwingiye kandi ari akarere gakungahaye ku biribwa.

Ikindi kibazo nk’akarere k’imisozi, usanga ikibazo cy’imiturire kigoranye, aho ako karere kakunze kwibasirwa n’ibiza by’imvura kugeza ubwo muri Gicurasi 2020 ibiza bitewe n’imvura nyinshi byahitanye abantu umunani bo mu muryango umwe bo mu Murenge wa Rusasa, bisenya amazu, ibiraro n’ibindi bikorwa remezo.

Kugeza ubu ibyo bibazo, byaba iby’igwingira byaba n’iby’ibiza, byashyizwemo imbaraga n’ubuyobozi bucyuye igihe aho byari biri kugenda bikemuka. Ibiraro hafi ya byose byari byarangiritse byamaze gusanwa, ndetse n’imibare y’abana bagaragayeho ikibazo cy’igwingira igenda igabanuka.

Meya mushya Nizeyimana JMV asimbuye Nzamwita Déogratias wari uzwiho kwiyoroshya, gukunda akazi, kwegera abaturage no kumva ibibazo byabo, ibi bikaba byari byaramuhaye igikundiro ku baturage, dore ko ari na we muyobozi uciye agahigo ko kumara igihe kirekire ku buyobozi bw’akarere kingana na manda ebyiri n’igice.

Ni umuyobozi kandi n’ubuyobozi bukuru bw’igihugu bwagiye bushima imikorere ye, aho na Perezida wa Repubulika ubwo yasuraga ako karere mu myaka ishize mu ijambo rye yasabye Meya Nzamwita Deogratias kujya amugezaho ibibazo by’akarere bitamusabye kubanza guca mu zindi nzira.

Ikindi kizafasha umuyobozi mushya w’Akarere ka Gakenke, ni uko asanze Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Niyonsenga Aimé François na we wamaze gutorerwa indi manda.

Musanze

Ramuli Janvier ni we muyobozi mushya watorewe kuyobora Akarere ka Musanze, asimbuye Nuwumuremyi Jeannine wari umaze imyaka itarenze itatu kuri ubwo buyobozi.

Ramuli azi neza akarere agiye kuyobora kuko yari asanzwe ashinzwe abinjira n’abasohoka mu Ntara y’Amajyaruguru, akaba kandi agiye gukorana n’abamwungirije batari bashya muri izo nshingano, aho Kamanzi Axelle wari Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage yongeye kugirirwa icyizere aratorwa, ndetse na Rucyahana Mpuhwe Andrew wari Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu yasubiye muri izo nshingano.

Meya Ramuli Janvier agiye kuyobora Akarere gaherereye mu gice kizwiho gukorerwamo ubukerarugendo nka kimwe mu byo ubukungu bw’igihugu bushingiyeho, nk’akarere kakira abashyitsi banyuranye baza bakurikiye amahumbezi yaho, ndetse basura n’ingagi nk’ubukungu budapfa kuboneka ahandi.

Umukru w’Igihugu Paul Kagame ntiyahwemye kugaragaza impungenge afitiye ako gace, cyane cyane abwira abayobozi kwibanda ku isuku muri ako karere.

Muri manda ishize, hari byinshi byagiye bikosorwa mu gusukura umujyi, hongerwa imihanda n’inyubako zijyanye n’icyerekezo aho bigeze hafi kuri 70%, mu gace k’ubucuruzi ahari inzu ziciriritse hakazamurwa imiturirwa, ndetse n’umujyi mu nkengero z’imihanda hakikizwa indabo ku buryo nk’umuntu umaze umwaka atagera mu mujyi wa Musanze, iyo ahageze ahita atungurwa.

Bimwe mu byishimirwa mu karere ka Musanze ni nk’Umudugudu w’icyitegererezo wa Kinigi wuzuye utwaye amafaranga y’u Rwanda agera kuri Miliyari 26, ukaba ucumbikiye imiryango 144 y’abantu bari batuye mu buryo bubangamye.

Meya Ramuli ategerejweho gukemura ikibazo cy’umutekano w’abantu n’ibyabo udahagaze neza mu mujyi wa Musanze, ahakomeje kugaragara ikibazo cy’amabandi atobora amazu n’ayitwaza ibyuma akambura abaturage, mu gihe nyamara ari umujyi wakira ingeri zinyuranye z’abantu bava mu mpande zose z’isi baje kureba ibyiza nyaburanga bitatse u Rwanda.

Hari abavuga ko kugeza ubu cyane cyane mu duce turimo ahitwa Gashangiro na Yawunde nta muturage ukiraza televisiyo (Flat) mu ruganiriro (salon) kubera amabandi. Bamwe ngo bajya kuryama televiziyo bakaziraza hafi y’igitanda. Hari n’abaturage benshi bagiye bagaragaza ko amabandi yabateye akabasanga aho barara akabambura, bagira amahirwe akabasiga amahoro.

Ikindi kibazo ni icy’umubare munini w’abana b’inzererezi bakigaragara mu mujyi wa Musanze, aho bwira bakajya gukambika mu biraro bigize uwo mujyi, hakaba hari kugaragara n’umubare minini n’abaturage basabiriza bagaragaza ibibazo by’ubukene.

Meya Mushya wa Musanze kandi ategerejweho gukemura ibibazo by’abaturage badahabwa ingurane ahubakwa ibikorwa remezo binyuranye, aho usanga umuhanda warubatswe ariko imiryango inyuranye igashyirwa mu manegeka iriturirwaho itaka, ku buryo muri ibi bihe by’imvura bakunze kugaragaza ko barara hanze kubera gutinya ko inzu zabagwaho.

Abaturiye ikibuga cy’indege na bo bamaze imyaka isaga itanu mu rujijo, aho bamwe babujijwe kubaka babwirwa ko bazahabwa ingurane bakimurwa, ariko amaso yeheze mu kirere.

Ikindi gikwiye gushyirwamo imbaraga ni ugukangurira abayobozi b’ibigo by’amashuri gukaza umutekano w’abana, dore ko hakomeje kugaragara umubare minini w’abana basinda n’abanywa ibiyobyabwenge bakabikora basohotse mu bigo mu buryo butazwi ku buryo no mu bajura bafatwa usangamo abanyeshuri baba bagiye kwiba bahishe umwambaro w’ishuri.

Ikindi gitegereje Umuyobozi mushya w’Akarere ka Musanze ni umushinga wo kubaka Convention Centre ya Musanze, umushinga wizwe n’abari muri manda icyuye igihe, ndetse no gukurikirana umushinga wo kubaka ibitaro bya Ruhengeri umaze imyaka itanu abaturage bawishyuza ubuyobozi. Uyu mujyi uracyakenewemo ibikorwaremezo binyuranye birimo inzu zigezweho, imihanda, amazi n’amashanyarazi.

Burera

Burera ni Akarere kakomeje kugirira icyizere umuyobozi wako Uwanyirigira Marie Chantal, aho bongeye kumutorera indi manda mu gihe abamwungirije babiri, ushinzwe ubukungu n’ushinzwe Imibereho myiza y’abaturage bose bakuweho hagatorwa abashya.

Uwanyirigira Marie Chantal ni umuyobozi uzwiho gukurikirana cyane, akamenya uburyo abaturage be babayeho kuva ku mudugudu kugeza mu karere. Azwiho kandi kwicisha bugufi no kumva abaturage be, agakunda gukorana n’itangazamakuru cyane, aho arisubiza adategwa kubera ko aba yakurikiranye amakuru y’ibibera mu karere ayoboye.

Muri manda y’imyaka itanu, agiye kuyoborana na Visi Meya ushinzwe Ubukungu Nshimyimana Jean Baptiste, na Visi Meya ushinzwe Imibereho myiza y’abaturage Mwanangu Theophile. Bategerejweho gukemura ibibazo binyuranye birimo umushinga wo kubaka inyubako nshya y’akarere uzatwara asaga miliyari eshatu wamaze gutangizwa ushyirwaho ibuye ry’ifatizo mu mezi ashize, nyuma y’uko ari kamwe mu turere tugikorera mu cyahoze cyitwa Komini.

Meya Uwanyirigira kandi yitezweho gukemura ibibazo binyuranye byagiye bigaragara muri ako karere, birimo imishinga yagiye itwara akayabo k’amafaranga y’abaturage ariko ntigerweho.

Muri iyo mishinga, harimo Hoteli y’Akarere ka Burera yubatse ku nkombe z’ikiyaga cya Burera yatwaye asaga miliyoni 500, ikaba imaze imyaka isaga itanu ifunze, nyuma y’uko yashyizwe ku isoko inshuro ebyiri ikabura abaguzi.

Hari kandi n’inyubako z’umushinga w’uburobyi ku kiyaga cya Burera, umaze imyaka igera ku icumi warahagaze, aho inzu zamaze kwangirika ndetse n’ubutaka bwakorerwagamo uwo mushinga bukaba bupfa ubusa ibyo abenshi bafata nk’igihombo.

Hari n’ikibazo cy’abarembetsi bakijya kuvana ibiyobyabwenge mu bihugu by’abaturanyi, ibyo bikaba bikomeje kuba ikibazo ku rubyiruko rukomeje kwishora mu biyobyabwenge ari nako bamwe bagenda bahaburira ubuzima, gusa icyo kibazo kikaba gikomeje gushakirwa umuti, aho hakomeje gutangwa imirimo muri VUP ku basaga 1000.

Gicumbi

Abagize komite nyobozi y’akarere ka Gicumbi, yaba Meya, na ba Visi Meya bombi, bose ni bashya, aho Nzabonimpa Emmanuel yatorewe koyobora ako karere asimbuye Ndayambaje Felix, akaba yungirijwe na Uwera Parfaite ushinzwe iterambere ry’ubukungu, na Mbonyintwari Jean Marie Vianney ushinzwe imibereho myiza y’abaturage.

Kuba abo bayobozi bose ari bashya, hari umwanya bizabasaba mu kumenyera ako karere kanini cyane, dore ko kagizwe n’imirenge 21 kakaba aka mbere mu gihugu gafite imirenge myinshi.

Uwo muyobozi wari usanzwe ashinzwe imirimo rusange mu Karere ka Gatsibo, inshingano yari amazeho imyaka isaga ine, aje guhangana n’ikibazo cy’abarembetsi binjiza ibiyobyabwenge mu Rwanda babikuye mu gihugu cya Uganda, gihana imbibi n’ako karere.

Ategerejweho kandi kwakira Abanyarwanda banyuranye bagaruka baturutse muri Uganda, aho akenshi boherezwa mu Rwanda bakorewe iyicarubozo, bamwe bakubiswe bambuwe n’ibyabo.

Ikindi kibazo kibangamiye abatuye akarere ka Gicumbi, ni ukutagira imihanda y’imigenderano, aho usanga usohotse mu mujyi wa Gicumbi ahura n’ibibazo byo kwinjira mu mirenge asesera, kubera kutagira imihanda y’imigenderano aho n’iyari ihari mike yamaze kwangizwa n’ibiza.

Nzabonimpa asimbuye Ndayambaje Felix wari uzi gukorana cyane n’itangazamakuru, aho yatangaga amakuru mu gihe cyose akenewe.

Rulindo

Abagize Komite nyobozi y’akarere ka Rulindo bose ni bashya, aho Judith Mukanyirigira ari we watorewe kuyobora ako karere, akaba yungirijwe na Mutsinzi Antoine ushinzwe iterambere ry’Ubukungu na Mutaganda Théophile ushinzwe imibereho myiza y’Abaturage.

Ubuyobozi bushya bwitezweho gukemura ibibazo binyuranye, birimo guhangana n’ibiza bikomeje kwibasira ako karere k’imisozi miremire, kongera ibikorwa remezo birimo n’inyubako y’akarere igaragara ko ari nto, ariko kandi bagakemura n’ikibazo cy’ibirarane by’abarimu bo muri ako karere bakunze kugaragaza ko babuze ubuvugizi bikabaviramo kwamburwa.

Ahandi hakwiye gushyirwa imbaraga n’ubuyobozi bw’akarere ka Rulindo, ni mu mitangire y’Amasoko, aho byagaragaye ko hakiri ikibazo, amwe mu masoko akaba ahabwa abatujuje ibisabwa, ibyo bikadindiza iterambere ry’akarere.

Urugero ni nk’aho Komisiyo ishinzwe kugenzura imikoreshereze y’imari n’umutungo by’igihugu (PAC), iherutse guhata ibibazo ubuyobozi bw’akarere, ku mitangire y’isoko ryo kubaka umuhanda Rwintare-Gitanda-Muvumo, ryatanzwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Ikibazo abo bayobozi bose b’uturere tugize Intara y’Amajyaruguru bahuriyeho, ni ikijyanye n’abangavu bakomeje guterwa inda imburagihe, aho byagaragaye ko imibare y’abangavu baterwa inda izamuka umunsi ku wundi, hakabaho gukingira ikibaba bamwe mu basambanya abangavu bikozwe na bamwe mu bayobozi n’ababyeyi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Muduhe nicyegeranyo nkiki kivuga kuntara yiburengerazuba

Nteziryayo samuel yanditse ku itariki ya: 23-11-2021  →  Musubize

Burera hakenewe umuhanda wa kaburimbo BASE_BUTARO rwose hitaweho iryo terambere rirakenewe.

Alias yanditse ku itariki ya: 22-11-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka