Amajyaruguru: Diaspora Nyarwanda yiyemeje guteza imbere urubyiruko binyuze mu bworozi
Abanyarwanda baba mu mahanga biyemeje gufasha urubyiruko rwo mu Ntara y’Amajyaruguru muri gahunda y’ubworozi bw’amatungo magufi, hagamijwe kuruhangira imirimo no kurukura mu bukene.

Ku ikubitiro amafaranga y’u Rwanda angana na Miliyoni n’igice, ni yo yahawe ubuyobozi bw’Intara y’Amajyaruguru. Agiye kuba yifashishwa mu makoperative y’urubyiruko, mu gihe hagitegerejwe raporo y’Intara igaragaza urubyiruko ruri mu makoperative noneho hakoherezwa ubundi bufasha.
Abanyarwanda baba mu mahanga bavuga ko biyemeje gushyigikira urubyiruko mu bworozi bw’amatungo magufi nyuma yo kubona ko yororoka vuba n’umusaruro ukiyongera kurusha amatungo maremare nk’uko Kigali Today yabitangarijwe na Murenzi Daniel uhagarariye Abanyarwanda bose baba mu mahanga.
Ati“uyu munsi ni ugutangiza umushinga ku rubyiruko ruke rwamaze kwishyira hamwe, ariko kandi dufite ubukangurambaga bukomeye mu rubyiruko kuko byagaragaye ko amatungo magufi yororoka byihuse, niyo mpamvu tugiye gukangurira urubyiruko hirya no hino kwitabira icyo gikorwa”.

Ubwo uwo mushinga watangirizwaga mu Murenge wa Shingiro tariki 29 Ukuboza 2018, mu muganda rusange hubakirwa abatishoboye bo muri uwo murenge, ku ikubitiro amafaranga miliyoni imwe n’igice yatanzwe na Diaspora nk’imbanzirizamushinga, andi akazatangwa hamaze kunozwa raporo igaragaza amakoperative y’urubyiruko akeneye ubufasha mu Ntara y’Amajyaruguru.
Murenzi Daniel avuga ko gufasha urubyiruko ari bimwe mu bikorwa Diaspora igiye gushyiramo imbaraga kuko byagaragaye ko kubura icyo rukora birushora mu ngeso mbi kandi rufite imbaraga n’ubwenge byakubaka igihugu.
Ati “gufasha ni igikorwa cyacu nk’Abanyarwanda baba mu mahanga bifuza ko iterambere ry’igihugu rikomeza kwiyongera, kubera ko hari ubufatanye dufitanye n’Intara y’Amajyaruguru, twasanze tugomba gufasha urubyiruko gukora rugatera imbere”.
Akomeza agira ati“guhangira urubyiruko imirimo bizarurinda ubunebwe n’ingeso ruharanire gukora bityo n’igihugu kirusheho gutera imbere”.

Abasaga 300 bo muri Diaspora nyarwanda biyemeje gukora ihuriro rigamije gushyigikira iterambere ry’u Rwanda n’iry’Intara y’Amajyaruguru by’umwihariko. Itsinda ry’abantu 20 bo muri iryo huriro ni bo bitabiriye umuhango wo gutangiza umushinga wo gufasha urubyiruko muri gahunda y’ubworozi bw’amatungo magufi, ahazibandwa ku ngurube n’inkoko.
Diaspora ivuga ko igikorwa cy’ubufasha kitazagarukira mu mishinga y’urubyiruko gusa, kuko hakenewe n’ubufasha mu mibereho myiza y’abaturage, nko kububakira inzu, kubatangira umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza n’ibindi.
Guteza imbere imishinga y’urubyiruko ni igikorwa cyishimiwe na Gatabazi JMV, Umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru aho avuga ko uwo mushinga w’ubworozi Diaspora nyarwanda yatangiye kugeza ku rubyiruko uje gukemura ibibazo byo kubura akazi mu rubyiruko.
Ati“Abanyarwanda baba mu mahanga buri gihe baba bafite igihugu cyabo ku mutima, twumvikanye ko bazafasha urubyiruko mu Ntara y’Amajyaruguru. Hatanzwe miliyoni imwe n’igice kandi ni igikorwa kizaguka kikagera ku rubyiruko rwinshi, ibibazo twari dufite ku rubyiruko birakemutse”.

Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|