Amajyaruguru: Bizihije Umunsi w’Intwari biyemeza gusigasira ibyo zaharaniye (Amafoto)

Kimwe n’ahandi mu gihugu, mu Turere twose tugize Intara y’Amajyaruguru, ku wa gatatu tariki 01 Gashyantare 2023, abaturage bifatanyije n’ubuyobozi mu nzego zitandukanye, kwizihiza Umunsi w’Intwari, bishimira ko ibyo u Rwanda rumaze kugeraho, bikomoka ku kwiyemeza, ubushake n’umurava byaranze izo ntwari z’u Rwanda.

Aho ibyo birori byabereye, wabaye umwanya wo kugaragaza uko gushyira hamwe no kutiganda, byaba mu by’ibanze mu gushyigikira umurage Intwari zasize.

RULINDO :

Ibirori byo kwizihiza uyu munsi mu Murenge wa Shyorongi byabimburiwe no gusura ibikorwa remezo bitandukanye, birimo urugomero rw’amashanyarazi ruri kubakwa ku mugezi wa Nyabarongo rwa Megawatt 42. Rwitezweho kuvana mu bwigunge bamwe mu baturage bataragerwaho n’amashanyarazi baho n’abo mu yindi Mirenge bihana imbibi, ndetse rukazakemura ikibazo cy’imyuzure yibasiraga uwo mugezi.

Urugomero rw'amashanyarazi rwitezweho gukura benshi mu bwigunge
Urugomero rw’amashanyarazi rwitezweho gukura benshi mu bwigunge

Mu kwizihiza ibi birori kandi mu Karere ka Rulindo, hanasuwe umuhanda Rwintare-Gitanda-Muvumu, urimo gutunganywa, ureshya na Km 11, uzoroshya ubuhahirane bw’abaturage bo mu Mirenge ya Shyorongi na Rusiga, cyane ko bagorwaga no kugeza umusaruro wabo ku masoko, ukazatwara amafaranga angana na Miliyari imwe n’igice.

Mu bindi byishimiwe, harimo no kuba imirire mibi mu bana igenda icika, binyuze mu bigo mbonezamikurire y’abana batoya, bishyirwaho, abana bato bakitabwaho bahabwa indyo yuzuye, bikabarinda no kwandagara mu mihanda.

Mu kwishimira ibyagezweho, banasuye kimwe mu bigo mbonezamikurire
Mu kwishimira ibyagezweho, banasuye kimwe mu bigo mbonezamikurire

Abayobozi ku rwego rw’aka Karere, batanze ubutumwa bushishikariza abaturage gusigasira ibyagezweho no kugira uruhare mu kubaka u Rwanda rutekanye, rutuwe n’abaturage bateye imbere mu bukungu n’imibereho myiza.

Abaturage bitabiriye ibi birori, akanyamuneza kari kose mu kwishimira ibikorwa bamaze kugeraho babikesha Intwari z'u Rwanda. Itorero ryasusurukije abitabiriye ibirori by'Umunsi w'Intwari mu mbyino zivuga ibigwi byazo
Abaturage bitabiriye ibi birori, akanyamuneza kari kose mu kwishimira ibikorwa bamaze kugeraho babikesha Intwari z’u Rwanda. Itorero ryasusurukije abitabiriye ibirori by’Umunsi w’Intwari mu mbyino zivuga ibigwi byazo
Abaturage bibukijwe uruhare mu kurinda ibyagezweho no guhanga ibishya
Abaturage bibukijwe uruhare mu kurinda ibyagezweho no guhanga ibishya

GICUMBI:

Mu Murenge wa Kaniga, ku Mulindi w’Intwari, nka hamwe mu habumbatiye amateka yihariye y’urugamba rwo kubohora Igihugu, ni ho habereye ibirori byo kwizihiza umunsi w’intwari z’u Rwanda.

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Dancille Nyirarugero, ari kumwe na Depite Ndoliyobijya Emmanuel n’inzego zishinzwe umutekano muri iyi Ntara n’Akarere, bifatanyije n’abaturage, ibirori bibimburirwa n’umukino wa nyuma w’umupira w’amaguru mu marushanwa y’Umurenge Kagame Cup, witabiriwe mu cyiciro cy’abagore b’ikipe y’Umurenge wa Nyamiyaga n’Umurenge wa Mutete n’icyiciro cy’abagabo b’ikipe y’Umurenge wa Rwamiko n’Umurenge wa Rushaki.

Basabanye mu mukino w'umupira w'amaguru
Basabanye mu mukino w’umupira w’amaguru

Mu butumwa yahatangiye, Guverineri Nyirarugero, yabwiye abaturage ko ibyo u Rwanda rwagezeho bitari gushoboka iyo hatabaho ubwitange bw’Intwari. Yavuze ko uru ari urugero abaturage bakwiye kureberaho, basigasira ibyagezweho kandi baharanira kubirinda kwangirika cyangwa gusubira inyuma.

BURERA:

Kuri uyu munsi w’Intwari wizihizwa ku nshuro ya 29, abo mu Karere ka Burera na bo bitabiriye ibirori, byabereye mu Murenge wa Butaro.

Ibiganiro bagejejweho, byashimangiye insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti: “Ubutwari mu Banyarwanda, Agaciro kacu” nk’intego buri wese akwiye gushingiraho, agaragaza umusanzu we mu kubaka Igihugu.

Umuyobozi w’Akarere ka Burera, Uwanyirigira Marie Chantal, yakomoje ku bikorwa by’amajyambere, birimo amashanyarazi, amazi meza amavuriro ndetse na Kaminuza biri ku rwego mpuzamahanga; aho yashimangiye ko bitari gushoboka iyo Intwari zititanga ngo zihagarike politike y’urwango n’amacakubiri byanagejeje u Rwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Aha yabwiye abaturage, cyane cyane urubyiruko, gutera ikirenge mu cy’intwari, barinda kandi babungabunga ibyo bikorwa by’iterambere, ari nako bashyira imbere guhanga ibindi bishya.

GAKENKE

Umuyobozi w’Akarere, abamwungirije, inzego zishinzwe umutekano hamwe na Depite Bitunguramye Diogène, bifatanyije n’abaturage, mu birori byabereye mu Murenge wa Rusasa.

Mu butumwa yahatangiye, Depite Bitunguramye yahamagariye urubyiruko kwigira ku butwari bwaranze Ingabo zabohoye Igihugu, kandi ko kuba gitekanye, giteye imbere, ari amahirwe n’uburyo bwiza, bashingiraho bagakomera ku bumwe, gukunda Igihugu no kwitabira umurimo unoze.

Aho ibi birori byabereye mu Turere tugize Intara y’Amajyaruguru, abaturage bashimangiye ko ibikorwa by’amajyambere bikomeje kwiyongera iwabo kandi urugendo rubegereza n’ibindi bagifitiye inyota, bakizera ko rugikomeje.

Imivugo n’imbyino, byasusurukije ababyitabiriye, bikubiyemo ubutumwa bushimangira ibigwi by’intwari, ibitekerezo n’ibikorwa byaziranze, ko ari byo byabohoye u Rwanda ingoyi y’ubukoroni, iy’ubutegetsi bubi no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994, ubu u Rwanda rukaba rwariyubatse, rutekanye kandi ruteye imbere.

Muri ibi birori banasabanye mu mukino w'umupira w'amaguru mu marushanwa y'Umurenge Kagame Cup
Muri ibi birori banasabanye mu mukino w’umupira w’amaguru mu marushanwa y’Umurenge Kagame Cup
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Burera mwakoresheje ifoto ya gakenke pe ntibihuye

Ukurikiyimfura michel yanditse ku itariki ya: 2-02-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka