Amajyaruguru: Biyemeje kurushaho kurwanya amacakubiri no gusigasira Ubumwe bw’Abanyarwanda

Amajyaruguru ni Intara ikundwa na benshi haba abayituye n’abayisura. Ni ahantu hazwiho amahumbezi no mu bihe by’izuba (icyi), ibyo bigatuma benshi baturutse hirya no hino mu gihugu ndetse no ku migabane itandukanye y’isi bafata urugendo bakaza kuharuhukira.

Mu Turere twose tw'Amajyaruguru haherutse kubera ibiganiro ku kurandura amacakubiri no kwimakaza gahunda ya Ndi Umunyarwanda, no gusigasira Ubumwe n'Ubudaheranwa bw'Abanyarwanda
Mu Turere twose tw’Amajyaruguru haherutse kubera ibiganiro ku kurandura amacakubiri no kwimakaza gahunda ya Ndi Umunyarwanda, no gusigasira Ubumwe n’Ubudaheranwa bw’Abanyarwanda

Ni Intara ikungahaye ku byiza nyaburanga byinshi bikurura ba Mukerarugendo, muri ibyo byiza ku isonga hakaza Pariki y’igihugu y’ibirunga icumbikiye ingagi, ikiremwa gitera benshi kuva kure bakaza kuzisura.

Ni Intara izwiho imisozi miremire harimo Ibirunga, umusozi wa Kabuye mu Karere ka Gakenke aho uwawugezeho aba yitegeye hafi ibice byose bigize Igihugu, hakaba ibiyaga by’umwihariko ibyiswe impanga ari byo Burera na Ruhondo. Ni ho usanga n’ishyamba rya Nkotsi na Bikara aho abami bose b’u Rwanda bimikiwe, hakaba ibuye rya Bagenge, ubuvumo n’ibindi.

Ni ho hantu uzasanga ubutaka bwera bisabye ifumbire nke, ahari amakoro akungahaye ku ifumbire ry’umwimerere, hakaba iwabo w’igihingwa cy’ibirayi, hakanahingwa ibireti n’ibindi.

Nubwo iyo Ntara ivugwamo ubwo bukungu, mu minsi ishize yagaragayemo amacakubiri, ubuyobozi bukuru bw’Igihugu bukaba bwarabikurikiraniye hafi birakumirwa bitarafata intera ndende, kuko bihabanye n’icyerekezo Igihugu kiganamo.

Mu myaka ya za 1997-2000, nibwo iyo Ntara yugarijwe n’ibibazo by’intambara y’Abacengezi, aho mu kuyihosha uretse kwifashisha intwaro, hifashishwa na gahunda zitandukanye zifasha abaturage guhindura imyumvire mu rwego rwo guhangana n’iyo ntambara.

Izo gahunda zirimo ubukangurambaga bugamije gukomera ku bumwe bwabo birinda guha icyuho abashaka kongera gusenya igihugu cyari gitangiye kwiyubaka, abaturage basabwa gukomera ku bumwe, ubworoherane ubwiyunge.

Na n’ubu iyo mvugo iracyakoreshwa muri iyo Ntara aho umuyobozi ubasuye abasuhuza mu mvugo igira iti “Nimugire Amahoro”, na bo bagasubiza bati “Ubworoherane ubumwe n’ubwiyunge”, iyo mvugo igasozwa n’amashyi.

Mu Majyaruguru haragaragara inyandiko zisaba abaturage gukomera ku bumwe n'ubwiyunge
Mu Majyaruguru haragaragara inyandiko zisaba abaturage gukomera ku bumwe n’ubwiyunge

Hirya no hino mu Ntara y’Amajyaruguru by’umwihariko mu mujyi wa Musanze n’inkengero zawo, haragaragara ibyapa ku mihanda n’ahantu hahurira abantu benshi, bikangurira abaturage Ubworoherane, Ubumwe n’Ubwiyunge, aho ndetse bimwe mu bikorwa binini muri iyo Ntara byagiye byitirirwa ayo mazina agize icyo cyivugo.

Urugero ni Sitade y’umupira w’amaguru mu Karere ka Musanze yiswe ‘Stade Ubworoherane’ nk’uburyo bwo gushimangira ko uwinjiye muri iyo sitade wese agomba kurangwa n’ubworoherane.

Ntabwo mu gushishikariza abaturage kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda byagarukiye kuri iyo mvugo, kuko mu kurushaho kwibutsa abaturage ububi bwa Jenoside n’ingengabitekerezo yayo, bahawe n’ikindi cyivugo.

Icyo cyivugo kiragira kiti “Ingengabitekerezo ya Jenoside, tuyirandurane n’imizi yayo yose, ishye ikongoke ubuziraherezo”.

Rucagu Boniface wabaye Perefe wa Ruhengeri, ukunze kwitirirwa iyo mvugo, ntiyemeranya n’abayimwitirira, aho avuga ko iyo mvugo yayigejeje ku baturage mu buryo bwo kubagezaho ubutumwa bwa Leta yari imutumye ku bayobozi.

Ati “Ndi nde se wo kwitirirwa ubwo butumwa? Kandi disi abantu benshi bazi ko ari ibyanjye, kandi biri mu itegeko nshinga, Ubworoherane, Ubumwe n’ubwiyunge, ni umurongo wa Leta yanyohereje kubayobora, nanjye nshyira mu bikorwa ibyo natumwe”.

Iyi myumvire yacengeye mu baturage, bumva ko ubumwe ari wo musingi w’iterambere n’imibereho myiza yabo, biba n’intandaro yo gutsinda intambara y’abacengezi yari yugarije ako gace.

Burya ngo kwigisha ni ugihozaho, nyuma y’uko abaturage bigishijwe ko ubworoherane ubumwe n’ubwiyunge ari wo musingi w’iterambere ryabo, hashobora kuba harabayeho ukudohoka mu buyobozi abaturage ntibakomeze kubyibutsa.

Nibwo muri Nyakanga 2023, humvikanye inama idasanzwe y’Abakono mu Murenge wa Kinigi, Akarere ka Musanze aho yari yatumiwemo abasaga 800 baturutse hirya no hino mu gihugu, ndetse batora n’umutware wabo.

Ni kimwe mu byakanguye ubuyobozi, bubona ko iryo tsinda rishobora guteza ibibazo no kudindiza intera Igihugu cyari kigezeho y’Ubumwe n’Ubudaheranwa bw’Abanyarwanda binyuze muri gahunda ya Ndi Umunyarwanda, bitandukanye na Ndi Umukono.

Nibwo bamwe mu bitabiriye iyo nama bagiriwe inama yo kwirinda ayo macakubiri yo kurema ayo matsinda, ashobora gutanya Abanyarwanda, ntibyarangirira aho kuko abayobozi bamwe mu turere tugize Intara y’Amajyaruguru birukanwe bashinjwa guteshuka ku nshingano zabo zo gufasha abaturage gusigasira ubwo bumwe.

Mu birukanwe harimo Komite Nyobozi yose y’Akarere ka Musanze, Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke, Umuyobozi w’Akarere ka Burera, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Amajyaruguru n’abandi.

Uretse iryo tsinda ry’abiswe abakono, muri iyo Ntara hagiye hatahurwa andi matsinda aganisha ku macakubiri, aho byagiye bigaragara ko aheza bamwe.

Nibwo hashyizweho Inama y’ihuriro ry’Ubumwe n’ubudaheranwa bw’Abanyarwanda, igamije kurebera hamwe uko Ubumwe n’ubudaheranwa mu turere tugize Intara y’Amajyaruguru, no gufata ingamba zo kurushaho kubusigasira hirindwa icyo ari cyo cyose cyabuhungabanya.

Ni muri urwo rwego iryo huriro ryari riyobowe na Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice ryagiye risura uturere twose tugize iyo Ntara, aho basanze hamwe na hamwe ubumwe bw’Abanyarwanda bwaragiye buhungabana.

Urugero twatanga ni mu Karere ka Gicumbi, aho mu kiganiro Guverineri Mugabowagahunde yagiranye n’itangazamakuru, basanze ngo hari amatsinda atandukanye avangura abaturage, atunga agatoki cyane cyane amadini n’amatorero.

Guverineri Mugabowagahunde Maurice
Guverineri Mugabowagahunde Maurice

Yagize ati “Muri aka Karere, haracyari ibibazo bikomeye cyane byo guhakana no gupfobya Jenoside, cyane cyane aho usanga bigera mu rubyiruko, bikagera mu bayobozi ndetse no mu Bihayimana, bakigisha bavuga ko habaye Jenoside ebyiri cyangwa Double Genocide, ibyo ugasanga bibangamiye ubumwe bw’Abanyarwanda ugasanga ndetse n’izo nyigisho zabo zirasenya aho Igihugu cyari kigeze”.

Arongera ati “Hari kandi amashyirahamwe, ibimina n’ibindi usanga byubaka bihereye ku matsinda uko abantu bavutse, aho bakomoka, imiryango migari yumva ko yashyiraho amashyirahamwe yabo, ndetse n’inzego zifata ibyemezo zumva ko zasimbura izashyizweho na Leta”.

Uwo muyobozi yatanze urugero ku ishyirahamwe ry’abiyise “Abasuka” rikorera mu Murenge wa Giti, aho ngo rikora n’urugomo rigashaka gukuraho inzego z’ubuyobozi zashyizweho na Leta.

Ati “Hano i Gicumbi, hari ibyo twabonye nk’ibishya aho baduhaye urugero rw’abitwa Abasuka bo mu Murenge wa Giti, bafashe umunsi umwe bakora urugendo bavuga ko bagiye gusimbura Umukuru w’Umudugudu”.

Mu nama Ubuyobozi bw’Intara y’Amajyaruguru buherutse kugirana n’abanyamakuru bakorera muri iyo Ntara, Guverineri Mugabowagahunde yagarutse kuri icyo kibazo cy’amacakubiri, avuga ko hari Umurenge wo mu Karere ka Musanze wavuzwemo amatsinda arenga 20.

Ati “Nagize umugisha udasanzwe, kubera ko ubwo nari maze icyumweru mpawe inshingano zo kuyobora iyi Ntara, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yaje kumfasha muri iki kibazo, tuhava gihawe umurongo natwe twiyemeje kuva muri ibi byadutanyaga, byatumaga duhugira mu matiku n’amacakubiri bigatuma turangara, iterambere rikaducika”.

Arongera ati “Ntibyarangiriye aho, hari ibyo twasabwe gukora aho buri Karere kakoze isesengura kareba ibibazo bikarimo bibangamiye ubumwe ubwiyunge n’ubudaheranwa by’abatuye iyi Ntara, dufite urutonde rurerure muri buri karere, yewe n’ababyihishe inyuma bose turabazi dufite amazina yabo”.

Akomeza agira ati “Aho byari bifashe intera tubona bikomeye, navuga nko mu Murenge wa Kimonyi, mwumvise ko ho hari udutsiko turenga 20 nk’uko umuyobozi w’Umurenge yari yabitugaragarije, twagiyeyo tugamije gusenya utwo dutsiko, kandi twavuyeyo dufashe umurongo ubona ko byatanze umusaruro”.

Uwo muyobozi avuga ko bahise bashyiraho umurongo wo kujya mu turere twose bigisha Ndi Umunyarwanda, ibyo biganiro bikaba byaramaze gukorwa mu turere twose tugize Intara y’Amajyaruguru aho byasorejwe ku rwego rw’Intara ku itariki 05 Ukuboza 2023.

Guverineri Mugabowagahunde asaba abayobozi mu nzego zitandukanye zikorera mu turere tugize Intara y’Amajyaruguru, gukomeza gusigasira Ubumwe n’Ubudaheranwa bw’Abanyarwanda no kubakira kuri "Ndi Umunyarwanda isano muzi dusangiye", no kubisakaza ku baturage.

Abatuye Intara y’Amajyaruguru babivugaho iki?

Nyuma y’ibyo bibazo byavuzwe muri iyo Ntara, Kigali Today yegereye abaturage bo mu Karere ka Musanze, bagira icyo babivugaho.

Abenshi baremeza ko ayo makosa agenda agaragara kuri bamwe adakwiye kwitirirwa abaturage bose, basaba ko uwo bigaragayeho ahanwa ku giti cye aho kucyitirira abaturage bose.

Usengimana Geoffrey ati “Ntabwo byatwitirirwa, niba ayo matsinda afite imigambi mibi nahanwe, ariko ntibitwitirirwe twese, niba ari Abakono bakoze ibyo, twe ntibitureba babibazwe ukwabo, twe turajwe ishinga no gukora kugira ngo tuzamure imiryango yacu n’igihugu, abo ntibakwiye kutwitirirwa rwose”.

Arongera ati “Ayo matsinda asenya ubumwe yagaragaye mu Majyaruguru ni Umukobwa umwe atukisha bose, rwose ntihagire ubeshya ko mu Majyaruguru nta bumwe dufite burahari, soma no kuri iki cyapa haranditse ngo Banyarwanda Banyarwandakazi nimugire amahoro, Ubworoherane ubumwe n’ubwiyunge, rwose twimereye neza twubatse ubumwe, niba umukobwa akoze ikosa ntiwagenda uvuga ngo abakobwa bose bo mu Rwanda ni abanyamakosa, oya rwose mu Majyaruguru dufite ubumwe”.

Uwitwa Ngendahimana Ravy we yagize ati “Oya ntabwo ariko bimeze, niba habayeho agatsiko ntabwo kakwitirirwa, icyaha ni gatozi, niba mu Ntara y’Amajyaruguru hari akagari cyangwa umudugudu ugaragayemo ingengabitekerezo ya Jenoside cyangwa ivangura, ntibivuze ko abaturage bose mu Karere ka Musanze ari abanyamakosa, mu Majyaruguru ubumwe n’ubwiyunge birahinda, nta kibazo dufite”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka