Amajyaruguru: Biyemeje gukosora ibitaragenze neza mu guha abaturage serivise inoze

N’ubwo kamwe mu turere tugize iyo Ntara kari ku mwanya wa kabiri (Gakenke) mu gihugu mu gutanga serivise nziza, Intara y’Amajyaruguru iza ku mwanya wa nyuma nk’uko byagaragajwe ubwo hamurikwaga Raporo y’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB).

Ni igikorwa cyabaye tariki 25 Ugushyingo 2022 mu Karere ka Musanze, cyitabirwa n’inzego z’ubuyobozi mu Ntara y’Amajyaruguru, Abayobozi b’Uturere tuyigize, abafatanyabikorwa barimo JADF n’abahagarariye amadini n’amatorero, ndetse n’abanyamabanga Nshingwabikorwa b’imirenge 89 igize iyo Ntara.

Ni ibiganiro byitabiriwe n'inzego z'ubuyobozi mu turere
Ni ibiganiro byitabiriwe n’inzego z’ubuyobozi mu turere

Mu kumurika icyo cyegeranyo cyavuye mu baturage bagaragaza ishusho y’uburyo babona imiyoborere n’imitangire ya serivise mu nzego zibegereye, byagaragaye ko Intara y’Amajyaruguru, n’ubwo yazamutse mu mpuzandengo hagendewe ku bipimo by’umwaka ushize, ko hari henshi bagifite ibibazo mu guha abaturage serivize inoze.

Inkingi eshatu zagendeweho mu gukora ubwo bushakashatsi, ni imiyoborere myiza, ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage.

Muri izo nkingi, aho Intara y’Amajyaruguru yakoze neza ni mu nkingi y’imiyoborere, aho byatangajwe ko ihiga izindi ntara, ariko mu bukungu no mu mibereho myiza y’abaturage amanita ajya hasi mu byiciro binyuranye.

Akarere ka Gakenke niko katabaye iyo ntara, aho ari aka kabiri ku rwego rw’igihugu kakurikiye akarere ka Rusizi, abaturage bashima cyane serivisi z’ubuhinzi kuri 69,8%, ubworozi 84,9%, ubuzima 87,0%, kwita ku batishoboye 80,8, isuku 84,6%, ubutabera 87,4% na serivisi zitangwa n’inzego z’ibanze 88,6%.

Mu mpinduka zagiye ziba bagendewe ku bushakashatsi bw’umwaka ushize, akarere ka Gakenke kazamutseho 5,3% aho kavuye kuri 75,2% kagera kuri 80,5, ako karere n’ubwo kagize impinduka ifatika mu miyoborere myiza, imibereho y’umuryango nyarwanda, mu buzima, mu mibereho myiza y’abaturage n’ahandi, ntigahagaze neza mu bikorwaremezo birimo imihanda n’amateme, bigaragara kandi ko abaturage benshi bagatuye batarasobanukirwa itumanaho rya internet.

Uyu mwaka wa 2022, ubwo bushakashatsi bwakorewe mu midugudu 714, mu midugudu 14837 igize u Rwanda.

Muri iyo ntara, Gakenke iza ku mwanya wa mbere ku mpuzandengo ya 80,5% ikaba iya 2 ku rwego rw’igihugu, Gicumbi ikaza ku mwanya wa 19 ku rwego rw’igihugu, iri kuri 75,6%, Rulindo ya 22 ku mpuzandengo ya 74,8%, Musanze ya 23 ku mpuzandengo ya 74,6% mu gihe Burera iza ku mwanya wa 28 ku muzandengo ya 71,7%.

Akarere ka Gakenke kashimiwe imitangire myiza ya serivise
Akarere ka Gakenke kashimiwe imitangire myiza ya serivise

Mu bibazo byateye Intara y’Amajyaruguru kuza ku mwanya wa nyuma, harimo imikorere mibi mu cyiciro cy’ubukungu, aho mu buhinzi habuze nta karere na kamwe kari mu ibara ry’icyatsi kibisi muri 75%, hatungwa agatoki mu imitangire mibi ya serivize mu buhinzi, mu bikorwaremezo, mu butaka, imiturire n’ibindi.

Iyo ntara yanenzwe kuba serivise z’ubuhinzi zidashimwa n’abaturage mu gihe ari intara ifatwa nk’ikigega cy’igihugu m’ubuhinzi, abaturage bagaragaza ko batabona imbuto n’inyongeramusaruro ku gihe, indwara zibasiye ibihingwa, servise z’abacuruza inyongeramusaruro, hanengwa n’ibura ry’amasoko y’umusaruro wabo waba uw’ibihingwa n’uwamata, aho uturere turi munsi ya 40%.

Bagaragaje kandi n’ikibazo cy’inganda zitunganya umusaruro zidahagije, ibyo bikiyongeraho imihindagurikire y’ikirere.

Ibikorwa remezo bidahagije (imihanda), na byo ni kimwe mu bidindiza serivise y’ubukungu, aho imihanda itagera ku baturage, bakabura uburyo bageza imyaka yabo ku isoko.

Serivisi y’ubutaka na yo yanenzwe cyane cyane muri gahunda yo guhererekanya ubutaka, aho mu turere twose tugize iyo ntara turi munsi ya 35%, hanengwa servise zijyanye n’imiturire, ahatunzwe agatoki imikorere mibi y’abakora mu by’ubutaka mu turere, aho usanga abaturage badafite amakuru ku ikoreshwa ry’ubutaka bwabo, iyo mikorere idahwitse igaterwa na ruswa.

Mu mibereho myiza y’abaturage impuzandengo y’igihugu ni 75,3 mu gihe Intara y’Amajyaruguru iri kuri 75,1, Gakenke iza ku mwanya wa mbere n’impuzandengo ya 82,7% mu gihe utundi turere turi hagati ya 70-74%, muri icyo cyiciro hashimwe uko imibereho y’umuryango nyarwanda ihagaze.

Icyateye Intara y’Amajyaruguru kuza ku mwanya mubi mu nkingi y’imibereho myiza, ni uburezi aho hakigaragara umubare munini w’abana batiga, imbogamizi zikaba ibikorwaremezo bidahagije aho abana bakora urugendo rurerure bajya ku mashuri, hakaba n’ikibazo cy’abafite ubumuga batabona uburyo bwo kwiga, hakaba n’imbogamizi ku myitwarire mibi ya bamwe mu barezi n’abayobozi b’ibigo by’amashuri.

Mu buvuzi harimo ikibazo cya serivise zo kutabonera imiti kuri mituweri abarwayi bakoherezwa muri farumasi, hakaba n’uburyo bwo kwita ku barwayi butanoze ndetse na serivise z’imbangukiragutabara zitanoze.

Umuyobozi wa RGB, Dr Usta Kaitesi
Umuyobozi wa RGB, Dr Usta Kaitesi

Umuyobozi wa RGB, Dr Usta Kaitesi, yavuze ko n’ubwo Intara y’Amajyaruguru iza ku mwanya wa nyuma, yazamuye urwego muri uyu mwaka, abasaba kongera imbaraga cyane cyane muri serivise z’ubukungu.

Ati “Urasanga mu miyoborere mu turere twose imikorere yarazamutse, ariko wajya muri serivise z’ubuhinzi, mu butaka n’ibidukikije ugasanga imitangire ya serivise yaramanutse, kandi nk’uko mubizi ni iyi ni Intara ifite ibikorwa byinshi by’ubuhinzi birebana n’ubutaka, igisabwa ni ubufatanyabikorwa bunoze”.

Umuyobozi w’Intara y’amajyaruguru, Nyirarugero Dancille yavuze ko bagiye gukosora ibitaragenze neza, ati “Dukurikije ishusho twagaragarijwe, ubuyobozi n’abafatanyabikorwa tugiye kureba ahari imbaraga nke hakosorwe cyane cyane mu buhinzi, mu bikorwaremezo n’ahandi, ku buryo mu mwaka utaha ibipimo bizaba bihagaze neza”.

Icyo cyegeranyo ngarukamwaka gikozwe ku nshuro ya 11, aho gikorwa muri gahunda ya Leta igamije gushyira umuturage ku isonga no kumuha ijambo mu bimukorerwa, kugira ngo agire uruhare mu miyoborere y’Igihugu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka