Amajyaruguru: Biteguye Inama ya CHOGM bashyira imbaraga mu isuku n’isukura

Ku wa Mbere tariki 6 Kamena 2022, mu Turere twose tugize Intara y’Amajyaruguru, hatangijwe icyumweru cy’ubukangurambaga, bugamije gukangurira abaturage gushyira imbaraga mu kwimakaza umuco w’isuku n’isukura, mu rwego rwo kurushaho kunoza imyiteguro y’Inama ya CHOGM, iteganyijwe kubera mu Rwanda mu minsi iri imbere.

Bakoze isuku mu muhanda no mu nkengero zawo
Bakoze isuku mu muhanda no mu nkengero zawo

Mu Karere ka Musanze, aho ubu bukangurambaga bwatangirijwe ku rwego rw’Intara y’Amajyaruguru, abaturage bifatanyije n’Umukuru w’Intara y’Amajyaruguru Dancille Nyirarugero, wari kumwe n’inzego zirimo n’izishinzwe umutekano ku rwego rw’iyi Ntara, aho bafatanyije kuvugurura amazu y’ubucuruzi, bayasiga amarangi, gusukura umuhanda wa kaburimbo unyura muri iyi centre, banatema ibyatsi, byari ku nkengero zawo.

Abaturage Kigali Today yahasanze, bari bafite ibyishimo byo gufatanya n’abayozi muri ibi bikorwa, bafata nko kubatera ingabo mu bitugu, cyane cyane muri iyi minsi u Rwanda rwitegura kwakira inama ya CHOGM, yitezweho kuzitabirwa n’abateganya kuzagenderera kano gace.

Abikorera bo mu Ntara y'Amajyaruguru biyemeje ko inama ya CHOGM izasanga baramaze kuvugurura inzu z'ubucuruzi
Abikorera bo mu Ntara y’Amajyaruguru biyemeje ko inama ya CHOGM izasanga baramaze kuvugurura inzu z’ubucuruzi

Mukahirwa Esther, wo mu Kagari ka Nyonirima, yagize ati: “Nawe urebye ukuntu Abapolisi n’Abasirikari bakomeye ku rwego rwo hejuru, baje kwifatanya natwe bari kumwe na Guverineri na Mayor bacu. Nabonye uko bari baciye bugufi, bafata amasuka, imyeyo, ibitiyo na za kupakupa, binjira mu bigunda, bajya gufatanya natwe gutema ibi byatsi. Barangiza bakanagerekaho gufata imyeyo bagakubura”!

Ati: “Twe nk’abaturage, bidutera ishema n’imbaraga zikomeye, bituma duha agaciro uko kwiyoroshya, no kumva neza ko ntacyo tutashobora dufatanyije. Bituma na babandi baba barigize intashoboka mu kwitabira isuku, basa n’abakangutse, bikayigira iyabo, kuko baba babona ko dushyigikiwe”.

Ibikorwa nk’ibi, byatangirijwe muri aka Karere ka Musanze, byabereye no mu tundi turere twose tugize intara y’Amajyaruguru. Abaturage bakaba bagiye kumara icyumweru, bibanda ku kunoza isuku y’aho batuye, iy’imyambaro no ku mubiri.

Abo mu isantere y'ubucuruzi yo mu Murenge wa Kinigi bashimishijwe no kwifatanya n'abayobozi mu bikorwa byo kubungabunga isuku
Abo mu isantere y’ubucuruzi yo mu Murenge wa Kinigi bashimishijwe no kwifatanya n’abayobozi mu bikorwa byo kubungabunga isuku

Ni mu gihe abikorera na bo, bazagira uruhare rufatika mu kuvugurura amazu, by’umwihariko y’ubucuruzi, ari hirya no hino, ndetse n’ahahurira abantu benshi nko mu masoko, bayasiga amarangi, kugira ngo birusheho kugaragaza isura nziza y’uduce tugize iyi Ntara.

Ni ubukangurambaga buhuriweho n’Ubuyobozi bwite bwa Leta, Urugaga rw’Abikorera, Polisi, Ingabo z’u Rwanda n’izindi nzego zitandukanye mu Ntara y’Amajyaruguru.

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Dancille Nyirarugero, yasobanuye ko babuteguye, bagamije kunoza imyiteguro y’Inama ya CHOGM. Ariko kandi, ngo ni no gushishikariza abaturage, kugira umuco w’isuku mu buryo buhoraho.

Yagize ati: “Ikigamijwe ni ukwimakaza umuco w’isuku n’isukura, duhereye mu ma centre y’ubucuruzi n’ahandi hakorerwa ubucuruzi. Turitabira kuvugurura inyubako zishaje, zigasigwa amarangi, kugira ngo zirusheho gusa neza. Usibye ibi kandi, isuku yo mu ngo z’abaturage na yo, tubibutsa ko ari ingenzi, binajyanye no kwita ku yo ku mubiri, iy’ibikoresho n’ahandi hadukikije. Nanone kandi ntibe ya suku izitabwaho mu gihe runaka, cyarangira ngo bayihagarike. Turifuza ko bayikomeza, bakayigira umuco uhoraho”.

Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru, Nyirarugero Dancille, yakanguriye abaturage kugira umuco w'isuku mu buryo buhoraho
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Nyirarugero Dancille, yakanguriye abaturage kugira umuco w’isuku mu buryo buhoraho

Yanabibukije ko umuco w’isuku udakwiye gutanduna no kwishyura ubwisungane mu kwivuza ku gihe.

Yagize ati: “Kwishyura mituweri hakiri kare, muri iki gihe tunitegura kwinjira mu mwaka ukurikiyeho wayo, ni ngombwa, kugira ngo n’ugize ikibazo cyo kurwara, atagerwaho n’ingaruka zo kurembera mu rugo. Ni yo mpamvu ubu bukangurambaga bugamije kwita ku isuku, twabuhuje no gushishikariza abaturage kwishyura mituweri, nk’imwe mu nkingi za mwamba, mu gutuma ubuzima bwabo bubungabungwa”.

Abaturage, bagaragaza ko izi gahunda zombi, kimwe n’izindi basabwa kugiramo uruhare, bazumva neza kandi biteguye kuzigira izabo, kuko zibubaka zikanubaka igihugu.

Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru Nyirarugero(wambaye ingofero y'ibara ry'ubururu)wari kumwe n'Umuyobozi wa Polisi mu Ntara y'Amajyaruguru CSP Francis Muheto na Mayor Ramuli bafatanyije gusiga inzu z'abaturage
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Nyirarugero(wambaye ingofero y’ibara ry’ubururu)wari kumwe n’Umuyobozi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru CSP Francis Muheto na Mayor Ramuli bafatanyije gusiga inzu z’abaturage
Mu byo abaturage basabwe harimo no kwibungabungira umutekano no kuba buri wese agomba kuba ijisho rya mugenzi we
Mu byo abaturage basabwe harimo no kwibungabungira umutekano no kuba buri wese agomba kuba ijisho rya mugenzi we
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka