Amajyaruguru: Barinubira idindira ry’umuhanda Base-Kirambo-Butaro-Kidaho

Abaturage bo mu Karere ka Burera mu Ntara y’Amajyaruguru, baratangaza ko imirimo yo gutunganya umuhanda Base-Kirambo-Butaro-Kidaho ikomeje kudindira, yabashyize mu gihombo gikomeye.

Muri Centre ya Kirambo ni hamwe mu ho uyu muhanda uzanyura. Menshi mu mazu yahahoze yarasenywe
Muri Centre ya Kirambo ni hamwe mu ho uyu muhanda uzanyura. Menshi mu mazu yahahoze yarasenywe

Abo ni abiganjemo abari bafite amasambu, amazu y’ubucuruzi ku masantere yo mu mirenge y’Akarere ka Burera aho uyu muhanda ugomba kunyuzwa, n’abakoreshaga uwahahoze mu buhahirane.

Mu mwaka wa 2016 nibwo imashini zigenewe gukora uwo muhanda za Kampani ikora imihanda yitwa NPD zatangiye gutunganya igice cy’uyu muhanda gituruka Base-Kirambo-Butaro ariko iyo mirimo iza guhagarara mu mwaka wakurikiyeho wa 2017.

Muri icyo gihe, abibwiraga ko bagiye kubona kaburimbo yo kubaruhura imvune ikabazanira n’iterambere, icyizere cyabo cyagiye kiyoyoka. Umuturage wo mu Murenge wa Rwerere witwa Izabayo Belancille yagize ati: “Hari umurima wanjye nari mfite wegereye neza imbago z’umuhanda. Narawuhingaga ngakuramo imifuka ibiri y’ibiro ijana buri umwe, ubwo bakoraga uwo muhanda, basutse amabuye n’igitaka muri uwo murima, nsigara ntakibasha ntanemerewe kuwuhinga, kuko na n’ubu bikirunzemo”.

Ikibabaje uyu mugore w’imyaka 48 kurushaho, ni uko ubwo bazaga kubarira abandi, yashyiwe ku rutonde rw’abagomba guhabwa ingurane yihuse, ndetse asabwa ibyangombwa byose byari bikenewe, yizezwa ko ahabwa ingurane y’umutungo we bidatinze, ariko ngo imyaka ikabakaba ine irinze ishira atishyuwe.

Uretse abari bizeye ko uzoroshya ingendo, abaturage bari bafite inzu n’indi mishinga bakoreraga aho uyu muhanda wanyujijwe, ngo babihombeyemo cyane. Uwitwa Niyonzima yagize ati: “Guturuka kuri centre ya Base ugera muri centre ya Kirambo no kuharenga harimo centre z’ubucuruzi zisaga 10. Aho hose hahoze amazu y’ubucuruzi, twumvise ngo umuhanda uraje, amazu barasenya n’ubwo amwe beneyo bishyuwe, ariko hari abatarishyuwe. Wibaze abayakoreragamo uko babayeho ubu!”.

Aharunze igitaka n'umucanga hahoze imirima abaturage bahingaga none bihamaze imyaka ine nta kihakorerwa kindi
Aharunze igitaka n’umucanga hahoze imirima abaturage bahingaga none bihamaze imyaka ine nta kihakorerwa kindi

Iyo uganiriye n’abaturage bo mu gace uyu muhanda ugomba gucamo, ntibatinya kukubwira ko ahubwo aribwo wangiritse kuruta uko wari umeze mbere.

Umwe muri bo yagize ati: “Uko kuwuhagarika utarangiye byarawangije cyane. Hari aho bangije ibiraro, imvura iragwa amazi akava mu misozi iwukikije, akishakira inzira iyayobora mu masambu y’abaturage andi agakora ikidendezi mu muhanda rwagati, ukuzuramo ibyondo bitera ubunyereri ufite cyangwa uwateze moto, igare cyangwa imodoka ntaba akibashije kuhanyura”.

Akomeza ati: “Utuyira twaganaga mu ngo z’abaturage na two baradusibye, barangije barigendera badusiga ku gasi. Twibwiraga ko iterambere rituziye, none ahubwo byadusubije inyuma y’abandi, inzara ni yose turi mu gihirahiro tudashobora kubona uko dusobanura”.

Ubuyobozi bwaba ubwo ku rwego rw’Akarere ka Burera n’Intara y’Amajyaruguru kabarizwamo, bwakunze gutangaza ko uyu muhanda wakagombye kuba waramaze gukorwa, ariko iyo gahunda ikomwa mu nkokora no kuba Kampani ya NPD ikora imihanda yari yaratangiye imirimo yo gutunganya igice kimwe cy’uyu muhanda Base-Kirambo-Butaro ariko iyo mirimo ikaza guhagarara mu mwaka wa 2017, ku mpamvu byavuzwe ko zatewe n’amafaranga yabaye macye, ibyakurikiwe n’uko Leta yahise itangira gushakisha indi sosiyeti ikomeza iyo mirimo kugeza na n’ubu.

Umuyobozi w’Akarere ka Burera, Uwanyirigira Marie Chantal, na we yemera ko ikibazo cy’uyu muhanda gihangayikishije ubuyobozi burimo n’ubw’Igihugu, kandi ko buri gushakisha uko gikemuka.

Yagize ati: “Ikibazo kizwi hose kugera ku rwego rw’Igihugu, kandi ubuyobozi bwacu ntibwicaye, kuko bugishakisha uko ikorwa ry’uwo muhanda risubukurwa. Nkaba nasaba abaturage kwihangana, kuko bashonje bahishiwe. Nanabizeza ko tuzakomeza gukora ubuvugizi, kugira ngo turebe nibura ibikorwa bimwe na bimwe byoroheje dushobora kuba dufatanyije n’Ikigo RTDA nko kuba hari ibikorwa byoroheje twaba dukora, mu kuwurinda ko ubera abaturage inzitizi cyane nko muri ibi bihe tugiye kwinjiramo by’imvura”.

Umuhanda Base-Kirambo-Butaro-Kidaho wa kaburimbo uzaba ureshya na Km 63. Abaturage bawemerewe na Perezida Paul Kagame nyuma yo kumugaragariza ko bawusonzeye bitewe n’uko iterambere ry’Akarere rishingiye ku buhahirane bw’ibihingwa bukurwa mu duce tumwe bijyanwa ahandi hantu, irishingiye ku buvuzi kubera ibitaro bya Butaro, n’uburezi bushingiye kuri Kaminuza ya UGHE ryagendaga rirushaho gukura, bityo abaturage bakabona ko ryakongera umuvuduko mu gihe baba babonye umuhanda wa kaburimbo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ubutaha umunyamakuru ajye atanga ifoto y’ahantu hagaragaza umunda wangiritse cyane kandi harahari henshi hangiritse. Mwe rero mwifotoreye agace k’umuhanda kameze neza gusa.

Bank Moon yanditse ku itariki ya: 2-04-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka