Amajyaruguru: Ba mudugudu bashya biyemeje kutazatenguha Perezida wa Repubulika bahagarariye

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Nyirarugero Dancille, yibukije abayobozi bashya batangiye inshingano zo kuyobora imidugudu 2,744 yo mu turere tugize Intara ayoboye, ko bahagarariye Perezida wa Repubulika, abasaba kunoza neza inshingano bahawe zo gukorera abaturage, na bo bamwizeza ko batazatenguha uwabatumye.

Ihererekanyabubasha mu Karere ka Gicumbi
Ihererekanyabubasha mu Karere ka Gicumbi

Ni mu muhango w’ihererekanyabubashya ku bayobozi b’imidugudu bacyuye igihe, n’ababasimbuye bagiye kumara manda y’imyaka itanu, wabaye hirya no hino mu gihugu ku wa kabiri tariki 26 Ukwakira 2021, ku rwego rw’Intara y’Amajyaruguru, uwo muhango ubera mu mudugudu wa Karunyura, mu Kagari ka Kabeza mu Murenge wa Cyuve mu Karere ka Musanze.

Guverineri Nyirarugero yabwiye abayobozi bashya ko mu gihe cyose bazagendera ku bitekerezo n’umurongo mwiza wa Perezida Paul Kagame, ko nta kabuza inshingano bahawe bazazisohoza neza, aho yemeza ko Perezida wa Repubulika ari urugero rwiza rw’Umuyobozi wita ku baturage.

Yagize ati “Mwibuke ko aho mugiye kuyobora muhagarariye Umukuru w’igihugu cyacu, nkawe umukuru w’umudugudu uhagarariye Perezida wa Repubulika mu mudugudu wawe. Ibyo uzakora byose tekereza uti ese nk’umuntu uhagarariye Umutoza w’ikirenga, uko abaturage banjye mbafashe ni nk’uko umutoza w’ikirenga yifuza ko abaturage baba bameze uyu munsi?”

Arongera ati “Tuzi twese urukundo Perezida wa Repubulika akunda abaturage, nibyo nawe ukwiye kugenderamo, n’ubitekereza ukumva ko uhagarariye Perezida wa Repubulika bizakurinda, bizatuma uhora uri inyangamugayo, uhora wihesha agaciro, nugendera muri uwo murongo abaturage bazagukunda”.

Umuyobozi wa Kungo ucyuye igihe (ibumoso) n'umusimbuye mu muhango w'ihererekanyabubasha
Umuyobozi wa Kungo ucyuye igihe (ibumoso) n’umusimbuye mu muhango w’ihererekanyabubasha

Ati “Kwirinda amanyanga y’uburyo bwose, muzirikane icyerekezo cy’igihugu gifite ihame ry’Umuturage ku isonga, mwirinde kumuhutaza mumutege amatwi, ibyo mushoboye mubikemure ibibarenze mutange amakuru kubabakuriye”.

Uwo muyobozi yasabye abacyuye igihe kutajya kure y’ababasimbuye, aho abasaba gutanga ubujyanama, barangwa n’ubufatanye, asaba n’abashya gukaza ubukangurambaga mu gushyira mu bikorwa gahunda za Leta, kandi baharanira gusigasira icyizere abaturage babagiriye babatora”.

Ni ijambo ryashimishije abo bayobozi b’imidugudu bari bitabiriye uwo muhango, baba abacyuye igihe n’abatangiye inshingano nshya, aho bizeza Umukuru w’igihugu impinduka iganisha ku kuzamura iterambere mu midugudu bashinzwe, baharanira no kubaka icyizere mu kuba urugero rwiza nk’abantu bahawe inshingano zo guhagararira Umukuru w’igihugu.

Murekatete Clemantine, Mudugudu ucyuye igihe mu mudugudu wa Kungo mu kagari ka Kabeza mu murenge wa Cyuve i Musanze ati “Umudugudu wa Kungo uri mu midugudu ntangarugero mu Karere ka Musanze kubera ibikorwa twagezeho bizamura iterambere ry’umuturage, ni umudugudu ufite amashuri mu byiciro binyuranye, imihanda myiza, abaturage hafi 100% bafite umuriro, byose tubikomora kuri Perezida wa Repubulika, ndasaba abadusimbuye gukomereza aho twari tugeze, cyane cyane bahashya abajura batobora amazu, bakomeza kurandura n’ikibazo cy’abana bata ishuri”.

Guverineri Nyirarugero yasabye abatowe gukurikiza urugero rwa Perezida Paul Kagame
Guverineri Nyirarugero yasabye abatowe gukurikiza urugero rwa Perezida Paul Kagame

Banganyira Christophe wamusimbuye ati “Kuva uyu munsi ikibazo cya serivisi mbi kibaye amateka muri uyu mudugudu, ruswa irarangiye, ni iherezo ry’abajura kuko buri sibo irashyiraho abantu bane bagomba kuyirinda, nta mwana tuzongera kubona azerera, bose barajya ku ishuri. Kuba duhagarariye Perezida wa Repubulika mbiha agaciro gakomeye cyane, ntabwo turi abakorerabushake basanzwe, urumva kuba uri umukorerabushake uhagarariye Perezida wa Repubulika bidutera akanyabugabo”.

Niyinzima Alexis ucyuye igihe mu mudugudu wa Butorwa ll mu Murenge wa Kinigi, yavuze ko ubunararibonye akuye muri manda eshatu, bumwemerera kuba umujyanama mwiza w’abayobozi bamusimbuye, avuga ko yiteguye gukomeza gushaka icyazamura iterambere ry’igihugu.

Ntawera Crycelle wafashe inshingano nshya zo kuyobora uwo mudugudu ati “Ndashimira Perezida Paul Kagame ataraza abantu baravugaga ngo uruvuze umugore ruvuga umuhora abagabo bakaduhondagura, ariko Kagame kuva agezeho yarabihagaritse k’ubw’ibyo kuba yarampayue agaciro nk’umugore nkaba ngiye kuyobora umudugudu wa Butorwa ya kabiri ndashimira Leta y’ubumwe bw’abanyarwanda kandi sinzigera mutenguha.

Urangije manda n'umuyobozi mushya mu midugudu yo mu Karere ka Gakenke biyemeje gufatanya
Urangije manda n’umuyobozi mushya mu midugudu yo mu Karere ka Gakenke biyemeje gufatanya

No mu karere ka Burera ku bayobozi bashya akanyamuneza kari kose, aho bemeza ko bagiye gukorera abaturage barushaho kubateza imbere.

Habumuremyi Ignace umwe mu bagize komite nyobozi mu mudugudu wa Gasebeya ati "Ubuyobozi bwiza bw’igihugu cyacu burangajwe imbere na Nyakubahwa Paul Kagame, imiyoborere ye myiza, politiki ye nziza na gahunda ze nziza z’iterambere n’imibereho myiza ni byo nkingi ya mwamba y’amatora meza tugira mu gihugu cyacu."

Undi mu bagize Komite Nyobozi nshya y’Umudugudu wa Gasebeya witwa Nyiramahirwe Fortunée, ati “Nk’ushinzwe imibereho myiza nzashyira imbaraga mu guteza imbere isuku n’isukura, ndwanye imirire mibi n’igwingira n’ibindi byabangamira imibereho myiza y’abaturage, nzirikana icyizere nagiriwe”.

Mu Karere ka Gakenke na ho habaye ihererekanyabubasha
Mu Karere ka Gakenke na ho habaye ihererekanyabubasha

Intara y’amajyaruguru igizwe n’imidugudu 2744 igabanyijwe mu turere dutanu tugize iyo ntara, aho akarere ka Musanze kagizwe n’imidugudu 432, Gakenke ikagira imidugudu 617, Burera 571, Rulindo 494 mu gihe Gicumbi ifite imidugudu 630.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka