Amajyaruguru: Amadini n’amatorero yihaye umukoro wo kurandura amakimbirane mu miryango

Abagize Umuryango w’ihuriro ry’abayobozi b’amadini n’amatorero mu Rwanda witwa “Rwanda Religious Leaders Initiative”, bari mu mahugurwa mu turere tunyuranye tw’igihugu agamije kurwanya amakimbirane akorerwa mu miryango, by’umwihariko ihohoterwa rikorerwa abagore n’abana.

Amadini n'amatorero yiyemeje kurandura ikibazo cy'amakimbirane yugarije imiryango
Amadini n’amatorero yiyemeje kurandura ikibazo cy’amakimbirane yugarije imiryango

Ubwo basozaga amahugurwa yahuje bamwe mu bayoboke b’Amadini n’Amatorero agize uwo muryango mu Ntara y’Amajyaruguru ku itariki 01 Gicurasi 2021 yaberaga mu Karere ka Musanze, bagaragaje ingamba zinyuranye bazagenderaho bakumira amakimbirane akomeje kugaragara mu miryango hirya no hino mu gihugu.

Pasteri Matabaro Mporana Jonas, uhagarariye Rwanda Religious Leaders Initiative mu Ntara y’Amajyaruguru, yavuze ko ayo mahugurwa agamije guha Abanyamadini n’Amatorero imbaraga n’ubumenyi mu kurwanya ihohoterwa ribera mu miryango, bagira uruhare mu kubaka igihugu no kukirinda ihohoterwa.

Ati “Iyo ihohoterwa riri mu muryango n’abawukomokamo bose bagira ibibazo, ibibazo bikaba ku baturanyi babo n’igihugu muri rusange, igihugu kirimo ihohoterwa ntikiba gihari, ariko mu mahugurwa twabonye uyu munsi turashima ko u Rwanda rwahisemo inzira yo guca burundu ihohoterwa, tukaba twafashe ingamba zo kurwanya ihohoterwa tukaritsinda dukoresheje imbaraga zacu duhabwa n’ukwemera kwacu n’imbaraga Leta ibishyiramo”.

Ni amadini n’amatorero asaga 25 yo mu Ntara y’Amajyaruguru yari ahagarariwe muri ayo mahugurwa, arimo Kiliziya Gatolika, Anglican, Islam, Evangelical Restauration Church n’andi.

Ni amahugurwa yabereye mu karere ka Musanze
Ni amahugurwa yabereye mu karere ka Musanze

Bamwe mu bahuguwe bashinzwe ubwo bukangurambaga mu madini basengeramo bazwi ku izina ry’aba Champions, baravuga ko bungutse ubumenyi bunyuranye bagiye gusangiza abandi mu rwego rwo kurandura burundu amakimbirane n’ihohoterwa rikorerwa mu miryango.

Kiyobe Aline usengera muri Zion Tample yavuze ko iryo hohoterwa aribona kenshi, yiyemeza kugira umusanzu atanga mu kurikumira aharanira kubona imiryango itekanye izira amakimbirane.

Ati “Nasobanukiwe neza ihohoterwa icyo ari cyo, tubona ko abenshi by’umwihariko abagore bahohoterwa bakabihisha, bakagira ipfunwe ryo kubigaragaza, ibyo bigatuma rirushaho kwiyongera. Ngiye gutanga umusanzu wo gukumira ihohoterwa mu miryango nigisha abaturage kwegera inzego zibishinzwe mu kwirinda ko byatera impfu zinyuranye zigenda zigaragara hirya no hino mu gihugu”.

Bishop Alpfed Gatabazi Umwe mu bayobozi muri Rwanda Religious Leaders Initiative, yavuze ko uwo muryango washinzwe hagamijwe kubaka umuryango utekanye uzira amakimbirane, cyane cyane mu guteza imbere umugore n’umwana w’umukobwa n’undi mwana wese udafite kirengera.

Uwo muvugabutumwa, yavuze ko hari guhugurwa abantu benshi bazifashishwa mu kugera ku mubare munini w’abaturage, hagamijwe kurandura burundu amakimbirane abera mu miryango, izo nyigisho zikazakomeza hirya no hino mu gihugu.

Ati “Ni inzira ndende, gusa tugomba guhugura abantu benshi bashyitsa ijwi ryabo muri rubanda, ni inzira ndende ariko tugomba guhozaho, uyu munsi twakoreye i Musanze, ariko turateganya gutanga izi nyigisho mu turere dutanu, ariko kandi icyo twifuza nuko izi nyigisho zizakomeza kugeza u Rwanda rugeze kuri gahunda zuzuye z’umuryango utarimo ibibazo”.

Ubuyobozi bwite bwa Leta, burashima ibikorwa by’Amadini n’Amatorero mu kubaka umuryango Nyarwanda, aho Leta yizeye ko inyigisho zo mu mahugurwa bakomeje guhabwa zifasha benshi mu kwirinda amakimbirane yugarije ingo aterwa n’imitungo, kutizerana n’ibindi, nk’uko Kigali Today yabitangarijwe na Manzi Jean Pierre, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muhoza.

Ati “Mu miryango hari amakimbirane menshi ashingiye ku mitungo, kutizerana k’uburere bw’abana, turashimira abahuguwe kandi twizera ko ubumenyi bahawe buje gufasha abantu benshi, tukaba twiteze ko tugiye kubaka ingo zitekanye kandi zibereye u Rwanda. Turabasaba ko bagera hirya no hino, badusure no mu mirenge tubereke ingo zifite ibibazo, bafite ubunararibonye n’ubushobozi bwo guhindura ingo tukubaka imiryango itekanye”.

Zimwe mu ngamba abahuguwe bafashe, zirimo gutegura ingendoshuri mu bigo binyuranye birebana no gukemura ibibazo by’ihohoterwa n’amakimbirane mu miryango birimo Isange One Stop Center, hagamijwe kumenya imikorere y’ibyo bigo, no kugirana amasezerano y’imikoranire mu gukemura amakimbirane akorerwa mu miryango.

Biyemeza kandi gukora imfashanyigisho zizifashishwa mu gusubiza ibibazo bibangamiye sosiyete Nyarwanda, biyemeza nk’abanyamadini n’amatorero gukorera hamwe mu gutuma ubutabera bugera ku warenganye, hakorwa ubuvugizi bwihuse aho Polisi itageze Abanyamadini n’Amatorero bagakora ubuvugizi bwihuse, biyemeza no gukurikirana amakuru y’uwahohotewe kugeza ahawe ubutabera bunoze aho bazajya bifashisha ikoranabuhanga.

Abo bahuguwe kandi biyemeza kujya gushaka abafite ubumenyi mu bijyanye n’isanamitima, hagamije guhangana n’ikibazo cy’amakimbirane kibangamiye igihugu.

Rwanda Religious Leaders Initiative, Umuryango ufite icyicaro mu mujyi wa Kigali, umaze imyaka isaga itanu ishinzwe aho ukorana n’amadini n’amatorero mu gihugu hose nyuma y’uko ishingiwe mu Karere ka Musanze, ushingwa mu rwego rwo kumvikanisha ijwi ry’amadini n’amatorero mu kubaka umuryango nyarwanda ariko bigakorwa ku bufatanye n’ubuyobozi bwite bwa Leta.

Nyuma ya Musanze, ayo mahugurwa agiye gukomereza mu turere dutanu aritwo Gatsibo, Kicukiro, Gasabo, Nyamasheke na Rubavu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka