Amajyaruguru: Abayobozi ba PFS bahawe mudasobwa zo kubafasha gukemura ibibazo by’abacuruzi

Kuri uyu wa 04 Kamena 2015 Ihuriro ry’Ubuyobozi bwite bwa Leta n’abikorera mu Rwanda (RPPD) ryahaye abayobozi b’Urugaga rw’Abikorera (PSF) bo mu Ntara y’Amajyaruguru mudasobwa eshanu zizabafasha muri gahunda nshya ya SMS Application iri huriro ryatangije ngo bajye bashobora kwakira ibibazo by’abacurizi.

SMS Application ni gahunda izakorerwa kuri terefone aho abacuruzi bazajya batanga ibibazo byabo hanyuma bikakirwa n’abayobozi ba PSF bakabiganiraho ku buryo n’ibikeneye ubuvugizi bategura inama bagahuriramo n’abo bireba bakabiganiraho.

Abahagarariye abikorera bemeza ko mudasobwa bahawe zizabafasha mu biganiro byo gukemura ibibazo.
Abahagarariye abikorera bemeza ko mudasobwa bahawe zizabafasha mu biganiro byo gukemura ibibazo.

Buri muyobozi wa PSF mu turere tw’Amajyaguru yahawe mudasabwa izashyirwamo iyo application.

Innocent Mujiji wari uhagarariye RPPD mu muhango wo gutanga mudasobwa ku bayobozi ba PSF avuga ko uretse kuba mudasobwa batanze zizafasha abagenerwabikorwa ari n’umwanya mwiza wo guhura n’abafatanyabikorwa batandukanye bo mu Ntara y’Amajyaruguru barebera hamwe ibimaze kugerwaho kuva iri huriro ryatangira mu mwaka wa 2012.

Bahamya ko kuva RPPD yatangira bamaze kugera kuri byinsho harimo no kuba ngo inama bakora zimaze guhindura byinshi.

Mu turere twa Musanze na Huye ngo ibiganiro nk’ibi byatumye hari imisoro igabanyirizwa abacuruzi bato bari basanzwe basora imisoro iri hejuru.

Mu Karere ka Rubavu, ho ngo byafashije abagore bakoreraga mu buryo bw’akajagari bakaza kwishyira hamwe bagashinga koperative ibafasha mu bucuruzi bwabo bwo kwambukiranya imipaka.

Nubwo hari ibyo bagezeho mu gihe gito bamaze batangiye ariko ngo bafite imbogamizi z’uko abafatanyabikorwa bose batarabasha kubyumva kimwe kuri gahunda ya SMS Application batenganya gutangiza ku mugaragaro hakaba hakorwa ubugangurambaga kugira ngo bose babashe kubyumva ku buryo yazatanga umusaruro yitezweho.

Umuyobozi Wungirije w’Urugaga rw’Abikorera mu Karere ka Burera, Clemance Ufitinema, avuga ko za mudasobwa bahawe zizabafasha gutegura ibiganiro bahereye ku makuru bazajya baba bahawe n’abikorera bityo bikazatuma akazi kabo karushaho kugenda neza ari na ko bakomeza kwitezimbere.

Nubwo ubusanzwe nta mbogamizi zidasanzwe bahuraga na zo mu kazi kabo ka buri munsi, Ufitinema asobanura ko mudasobwa bahawe zije kubunganira mu kazi kabo ku buryo ibintu byose bigiye kurushaho kujya bigenda neza.

RPPD ubusanzwe n’ihuriro rihuza ubuyobozi bwite bwa Leta n’abikorera mu Rwanda kugira ngo baganire ku bibazo by’ubucuruzi biri hagati yabo banabishakire umuti.

Iri huriro ngo rituma kandi habaho impinduramatwara mu bucuruzi kugira ngo bashobore guteza imbere ubukungu bw’igihugu.

Abdul Tarib

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka