Amajyaruguru: Abayisilamu bizihije umunsi wa Eidil-Fit’ri basabwa kwirinda no kurinda abandi Covid-19

Abayoboke b’Idini ya Islam bo mu Ntara y’Amajyaruguru bifatanyije n’abandi mu isengesho ryo kwizihiza umunsi mukuru wa Eidil-Fit’ri mu gitondo cyo ku wa Kane tariki 13 Gicurasi 2021.

Abayisilamu bizihije umunsi w'Ilayidi bibutswa kwirinda no kurinda abandi Covid-19
Abayisilamu bizihije umunsi w’Ilayidi bibutswa kwirinda no kurinda abandi Covid-19

Ni umunsi uhuriranye n’ingamba zo kwirinda icyorezo Covid-19, ibyatumye ahantu hose isengesho ryabereye, bikorwa mu buryo bwubahirije amabwiriza yo kwirinda iki cyorezo.

Abayisilamu bo mu mujyi wa Musanze n’inkengero zawo batarenga 400 ni bo bahuriye mu isengesho bakoreye ku kibuga cya GS Muhoza II. Bari babukereye, bambaye imyambaro ibaranga kandi ikeye, bikwije kandi bambaye udupfukamunwa neza.

Uyu munsi w’Ilayidi ngo ni umunsi usobanuye byinshi kuri bo nk’uko babibwiye Kigali Today. Ali Muhirwa, umwe muri bo, yagize ati: “Ni umunsi mwiza kandi usobanuye byinshi cyane kuri twe. Tuba twishimiye ko turangije igisibo cy’iminsi 30 tuba tumaze tutanywa tutarya, twirinda ibyaha cyangwa guteshuka, kugira ngo turusheho kwiyegereza Imana. Ni n’umwanya udufasha kurushaho kwitekerezaho, dusaba Imana ngo idufashe gutandukana burundu n’ikibi, no kuyisaba imbaraga zo gukomeza ibyiza”.

Mu mujyi wa Musanze n’ubwo umubare w’abitabiriye isengesho ry’umunsi w’Ilayidi wari muto ugereranyije n’ibihe byabanjirije umwaduko w’icyorezo cya Covid-19, Abayisilamu bishimiye imbaraga Leta ikomeje kugaragaza mu kurinda abantu iki cyorezo, kandi ngo bafite icyizere ko ubutaha umubare w’abitabira isengesho uzaba ari munini kuruta ubu.

Umwe muri bo yagize ati: “Twasengeye kuri iki kibuga turi abantu 400 mu gihe mbere ya Covid-19 twabaga turenga 1500. Umwaka ushize bwo n’abo bacye tuvuga ntitwabashije guhurira hamwe dutya kubera ko twari muri Guma mu Rugo. Turabishimira Leta kuba yaduhaye ayo mahirwe, kandi bigaragara ko hari impinduka nziza, biduha icyizere ko n’umwaka utaha tuzakora isengesho nk’iri turi benshi kurushaho”.

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Nuwumuremyi Jeannine, yasabye Abayisilamu gukomeza kurangwa n’ibikorwa bifitiye igihugu akamaro. Yagize ati: “Umuyisilamu mwiza igihugu gikeneye, ni ubera abandi urugero kandi uharanira kwirinda no kurinda abandi. Ibyo tumaze gukora mu kwirinda ko Igihugu cyacu kigana ahabi ni byinshi kandi dukeneye ko buri musilamu wese akomeza kubigiramo uruhare. By’umwihariko uru rugamba turiho rwo kubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo, twese duharanire kugitsinda”.

Umuyobozi w'Akarere ka Musanze Nuwumuremyi Jeannine yabasabye gukomera ku ndangagaciro z'imyitwarire myiza
Umuyobozi w’Akarere ka Musanze Nuwumuremyi Jeannine yabasabye gukomera ku ndangagaciro z’imyitwarire myiza

Uretse isengesho ry’Ilayidi rihuza Abayisilamu ku munsi nk’uyu, uba ari n’umwanya wo gusabana no gufasha abakene. Ariko muri iki gihe icyorezo kigihari, Abayisilamu bakanguriwe kuwizihiza, buri wese ari mu muryango we, kandi birinda ubusabane.

Umuyobozi wungirije w’Idini ya Islamu mu Rwanda Sheikh Nshimiyimana Saleh yagize ati: “Ubundi mbere ya Covid-19, byari bimenyerewe ko dutumira abavandimwe n’inshuti, abayisilamu n’abatari bo; bakaza tugasabana mu ngo zacu, tukidagadura. Ariko bitewe n’ikibazo gihari twese tuzi cya Covid-19, buri wese arasabwa kuguma iwe mu rugo rwe, yirinda kugendagenda ngo ave mu rugo rumwe ajye mu rundi gusangira n’abo asanzeyo, kuko ushobora kujya mu rugo rw’umuntu yirinze, ukakimwanduza cyangwa we yaba yaracyanduye akakikwanduza. Ni ibyo kwitwararika rero”.

Umuyobozi w'Akarere ka Musanze, Nuwumuremyi Jeannine, yari yambaye muri ubu buryo
Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Nuwumuremyi Jeannine, yari yambaye muri ubu buryo
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka