Amajyaruguru: Abaturage bishimiye uko bayobowe ariko haracyari ibyo kongeramo imbaraga
Ubushakashatsi bwakoze n’Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe Imiyoborere myiza mu mwaka ushize bwashyizwe ahagaragara kuwa 27/03/2014, buragaragaza ko abaturage bo mu ntara y’Amajyaruguru bishimiye imikorere y’ubuyobozi bwabo n’ubwo hari ahakwiye kongerwa imbaraga ngo birusheho kuba byiza.
Ubu bushakashatsi bwitwa “ Citizen report card” bwakorewe mu gihugu hose, habazwa abaturage ibihumbi 11 bwibanze ku nkingi z’iterambere n’imiyoborere, butanga igipimo cy’uko abaturage babona imiyoborere ibaboneye.
Prof. Shyaka Anastase uyobora Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe Imiyoborere (Rwanda Governance Board/RGB) wamuritse ibyavuye muri ubu bushashakatsi mu karere ka Musanze, yavuze ko ubuyobozi bwiza ari ubuha ijambo abaturage kuko aribo bukorera bakagira uruhare mu bibakorerwa.

Yagize ati: “Mu rwego rwo kunoza imiyoborere, ni ngombwa ko abaturage, Abanyarwanda bagira ijambo n’uruhare mu kugena no gusuzuma ibibakorerwa no kubikosora.”
Abaturage bo mu turere tw’intara y’Amajyaruguru bishimiye gahunda zashyizweho na Leta nka Girinka, guhuza ubutaka, guhinga igihingwa kimwe cyatoranyijwe kuko zishyirwa mu bikorwa neza kandi ngo bakazigiramo uruhare ku kigereranyo kiri hejuru ya 60% nk’uko ibipimo bya RGB bibyerekana.
Nk’uko ubushashakatsi bubigaragaza, abaturage bishimiye kandi imitangire ya serivisi mu buzima, uburezi no mu butabera.
Ubu bushakashatsi bugaragaza ariko ko abaturage bari munsi ya 25% gusa aribo bishimira serivisi zijyanye no kubona amasoko y’umusaruro wabo, kugena abagenerwabikorwa ba VUP ndetse n’ibikorwaremezo nk’amashanyarazi n’imihanda. Abandi barenga 75% ngo babajijwe basanga bitari ku rwego rushimishije, bakifuza ko byakongerwamo imbaraga.

Bamwe mu bayobozi baganiriye na Kigali Today bavuze ko ibyo abaturage bagaragaje muri ubwo bushakashatsi bigaragaza ishusho yabo n’aho bagomba kongera imbaraga kugira ngo bikosoke.
Guverineri w’intara y’Amajyaruguru, Bosenibamwe Aimee, nawe witabiriye kumurika ubu bushakashatsi yashimye uko bwakozwe no kuba bugaragaza intambwe nziza yatewe mu miyoborere ariko ngo haracyari abayobozi badashaka gukoresha imbaraga nyinshi mu guhindura imyumvire y’abaturage bigatuma babahutaza.
Ati “Turacyafite abayobozi bahutaza abaturage. Abandi bagaragara nk’abadafite ubushobozi bwo guhindura imyumvire y’abaturage no kwemera kuvunika kugira ngo bahindure imyumvire y’abaturage bacu.
Harimo na bamwe badashaka kuvunika kugira ngo abaturage batubonemo icyizere. Dukwiye kwemera gukoresha imbaraga nyinshi no kwicisha bugufi imbere ya rubanda bikaranga buri wese muri twe.”

Icyemezo cyo gukora ubu bushakashatsi cyavuye mu mwiherero w’abayobozi wabaye mu mwaka wa 2011 wanzuye ko abaturage bagomba guhabwa ijambo mu isuzumwa ry’imihigo bagatanga amanota bakurikije uko babona ubuyobozi bubaha serivisi.
Nshimiyimana Leonard
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|