Amajyaruguru: Abantu 72 bafatiwe mu ishyamba basenga mu buryo butemewe

Abaturage 43 bo mu Karere ka Gakenke n’abandi 29 bo mu Karere ka Musanze, bafatiwe mu ishyamba mu masaha y’ijoro basenga mu buryo bunyuranyije n’amategeko, bamwe muri bo batabwa muri yombi.

Basengeraga mu ishyamba mu Karere ka Gakenke
Basengeraga mu ishyamba mu Karere ka Gakenke

Ni nyuma yo kurenga ku mabwiriza ya Leta y’u Rwanda, abuza abantu guhurira ahantu hanyuranye ari benshi, amabwiriza areba n’insengero zose aho zasabwe kuba zihagaritse gusengerwamo, mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya Coronavirus cyugarije isi.

CIP Alexis Rugigana, Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, yatangarije Kigali Today ko abo baturage bafashwe mu mu kwabu Polisi yakoze mu ijoro rishyira tariki 21 Werurwe 2020, hagamijwe kureba ko amabwiriza ya Leta abuza abantu benshi guhurira hamwe mu kwirinda COVID-19, yubahirizwa.

Yavuze ko mu gitondo cyo kuri uyu wa gatandatu tariki 21 Werurwe 2020, mu Murenge wa Ruli mu Karere ka Gakenke, Polisi y’u Rwanda ikorera kuri Sitasiyo ya Ruli ku bufatanye na Dasso n’ubuyobozi bw’Umurenge wa Ruli, basanze abaturage 43 barimo abana bane bibumbiye mu itorero ryitwa ‘Itorero ry’Intumwa y’Imana’ mu ishyamba basenga.

Iryo torero riyobowe na Icyoyangeneye Innocent, ngo ntiryemewe n’amategeko nk’uko CIP Alexis Rugigana yabitangarije Kigali Today.

Yagize ati “Iryo torero ryitwa Itorero ry’intumwa riyobowe n’uwiyita Bishop Icyoyangeneye Innocent, ntiryemewe n’akarere dore ko no ku itariki 5 Kamena 2019, Ubuyobozi bw’akarere bwamwandikiye bumubwira ko ritemewe”.

Abo baturage, nyuma yo kuvanwa mu ishyamba aho basengeraga, bibukijwe uburyo bwo kwirinda Coronavirus basabwa gusubira mu ngo zabo, uretse umuyobozi wabo witwa Icyoyangeneye Innocent, umwarimu wabo witwa Hababaririmana Silidio n’umunyamabanga witwa Nsabimana Alphonse bashyikirijwe RIB Sitasiyo ya Ruli.

Mu Karere ka Musanze kandi, kuri Sitasiyo ya Polisi ya Muhoza hafungiye abaturage 29 bo mu Murenge wa Gataraga, nyuma yo gufatirwa mu ishyamba banyuranya n’amabwiriza ya Leta ajyanye no kwirinda icyorezo cya Coronavirus, aho bitwaje ko bari mu masengesho.

CIP Alexis Rugigana yavuze ko iryo torero rikomeje kurenga ku nama ryagiriwe n’ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze mu Ukuboza 2019, nyuma yuko bubandikiye bubahagarika.

Umuvugizi wa Polisi yashimiye abaturage bakomeje gutanga amakuru buyitungira agatoki abo bakomeje kurenga ku mabwiriza ya Leta, atanga n’ubutumwa bukangurira abaturage kwirinda icyorezo cya Coronavirus.

Aba ni bamwe mu basengeraga mu Murenge wa Gataraga mu Karere ka Musanze
Aba ni bamwe mu basengeraga mu Murenge wa Gataraga mu Karere ka Musanze

Yagize ati “Ubuyobozi bw’akarere bwagiye butanga amatangazo bumenyesha abaturage ko gusenga abantu ari benshi bitemewe, kandi ko n’insengero zifunze. Ikindi ni uko ubuyobozi bukuru bw’igihugu, bwadusabye ko abantu babujijwe guhurira ahantu hamwe ari benshi”.

Akomeza agira ati “Tumaze iminsi tubivuga no mu masoko no muri gare, tubuza abantu kwegerana. Twazindukiye no mu gikorwa cyo kureba ko mu modoka abantu bagenda neza, ntawe ugenda uhagaze. Ni gahunda ya Polisi kandi izakomeza, turakangurira abantu kwirinda icyo ari cyo cyose cyatuma abantu bahura ari benshi, mu rwego rwo gukumira icyorezo cya Coronavirus”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Rwose uwo mugabo wiyitirira itorero ry’intumwa siwe uriyoboye riyobowe na Bishop mushya uwo itorero ryashizeho rero uwo mugabo nakurikiranwe rwose.

alias yanditse ku itariki ya: 22-03-2020  →  Musubize

Ariko bariya bapasteri bazi icyo CORONAVIRUS ari cyo? Ntibabizi. Bazi se ko Leta niba ifashe icyemezo ko batagomba kukivuguruza? Barabizi?Abakristo babo se bazi ko amahanga yugarijwe?
Polisi nibafashe. Ibigishe. Kubafunga siwo muti. Umuntu arajya mu buvumo gusenga amazi akamusangamo akamwica urunva ari we? Abapasteri barabayobya. Babafunge ari uko bongeye. Buriya wasanga bariya Bapasteri-ba bishop-bazi ko ari Leta irwanya amadini. Bigisha ko ari Leta yanga Yesu. Ngo ni Satana. Buriya kubera ubujiji wasanga ariko barimo kwigisha abantu bucece mu ibanga. Ahubwo Leta ibafashe ibahe amahugurwa.

Emmanuel yanditse ku itariki ya: 22-03-2020  →  Musubize

Buriya Pastor wabateranyije ngo basenge,icyo yari ashyize imbere ni ICYACUMI.Abantu 29 nibamuha Icyacumi,umushahara we w’ukwezi uraba ubonetse.Ikibazo nuko babeshya abayoboke babo ngo amafaranga babaha agenewe Imana!!!Nubwo hari Coronavirus,ntabwo twahagaritse gusenga.Tujya hamwe turi abantu 2 cyangwa 3 tugasenga.Pastor cyangwa Padiri si ngombwa.N’ubundi ntabwo ari Imana yabashyizeho.Muli iki gihe ushatse wese ashinga idini,akiyita Pastor,Bishop cyangwa Apotre,mu rwego rwo gushaka imibereho.Mwabonye ko n’Abagore benshi basigaye bashinga amadini,nyamara bible ibuza Abagore kuyobora insengero nkuko 1 Timote 2:12 na 1 Abakorinto 14:34,35 havuga.Birababaje kubona abantu batakigira isoni zo “kugoreka” bible kugirango barye amafaranga y’abayoboke babo.Iyo udatinya Imana,ntabwo uba uri umukristu.

karekezi yanditse ku itariki ya: 21-03-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka