Amajyaruguru: Abantu 519 bahawe amahugurwa yo kurwanya inkongi

Polisi y’u Rwanda, ishami rishinzwe ubutabazi no kurwanya inkongi z’umuriro, ku wa Kane tariki ya 10 Werurwe 2022, ryahuguye abakozi 519 bakora mu isoko rya Musanze (Musanze Modern Market) no mu Bitaro bya Gatonde biherereye mu Karere ka Gakenke

Ayo mahugurwa y’umunsi umwe yahawe abakozi 473 bakora muri serivisi zitandukanye mu isoko rya Musanze, na 46 baturutse mu bitaro bya Gatonde bagizwe n’Abaganga, Abaforomo, Abakora amasuku ndetse n’abashinzwe umutekano muri ibyo Bitaro.

Abahuguwe basobanuriwe ibitera inkongi, amoko y’inkongi n’ibigize inkongi. Beretswe uko bakwitabara igihe inkongi ivutse, bakayizimya bakoresheje bimwe mu bikoresho harimo za kizimyamuriro n’uburingiti butose.

Umuyobozi w’ishami rya Polisi rishinzwe ubutabazi no kurwanya inkongi, ACP Paul Gatambira, yavuze ko aya mahugurwa agamije guha ubumenyi abantu batandukanye, ku gukumira inkongi no kuyirwanya mu gihe ibaye.

Yagize ati “Abahugurwa basobanurirwa ibitera inkongi kugira ngo babyirinde, tubereka uko bakwitabara bagahunga mu gihe habaye inkongi, tunabereka uburyo ibikoresho bizimya umuriro bikoreshwa n’uburyo batabara abantu mu isoko cg no mu Bitaro, haramutse habaye inkongi."

ACP Gatambira yakomeje avuga ko abakozi bakora ahantu hahurira abantu benshi nko mu isoko, mu bitaro n’ahandi bazakomeza guhugurwa kugira ngo bahabwe ubumenyi bwisumbuye, mu gukumira inkongi zaba izikomoka kuri gaze, ku mashanyarazi n’undi muriro uwo ari wo wose kuko inkongi zangiza byinshi.

Nyuma y’amahugurwa Polisi yasuye hamwe mu hantu hashobora guteza inkongi muri iryo soko rya Musanze ndetse no mu Bitaro bya Gatonde, nyuma abayobozi bagirwa inama y’ibyo bakwiye gukosora, nk’uko urubuga rwa Internet rwa Polisi y’u Rwanda rubitangaza.

Umwe mu bahuguwe witwa Habib Mpoyi, yashimiye Polisi y’u Rwanda kuba yarabateguriye aya mahugurwa kuko hari byinshi bungukiyemo batari bazi.

Ati "Nabonye uko wakoresha ikiringiti, uzimya gaze itombotse. Ntabyo nari nzi ariko banaduhaye turazimya kandi biroroshye. Ikindi sinarinzi uko ikizimyamuriro gikora n’uburyo gikoreshwa, ariko ubu nanjye nakwigisha abandi."

Abaturage bakangurirwa guhamagara Polisi kuri telefoni: 111,112 cyangwa bagahamagara kuri 0788311224 mu gihe habaye inkongi y’umuriro bityo bigafasha Polisi gutabara bwangu hatarangirika byinshi.

Mu Ntara y’Amajyaruguru umuturage aramutse ahuye n’ikibazo cy’inkongi, cyangwa akeneye ubundi butabazi yahamagara kuri telefoni 0788311024.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka