Amajyaruguru: Abantu 21 batawe muri yombi bakekwaho ubujura
Abantu 21 bakekwaho icyaha cyo kwiba abaturage babambuye ibyo bafite mu ntoki, cyangwa batoboye inzu mu Turere twa Musanze na Gakenke mu Ntara y’Amajyaruguru, batawe muri yombi, biturutse ku mukwabu Polisi yakoze mu Mirenge imwe n’imwe y’utu Turere, hagamijwe kurwanya icyaha cy’ubujura.

Abo bantu biganjemo urubyiruko, barimo 15 bo mu Karere ka Musane bakekwaho gushikuza abantu ibintu mu ntoki nk’amasakoshi, telefoni n’ibindi, bakaba babukoreraga mu Mirenge ya Muhoza, Cyuve na Musanze; mu gihe abandi 6 bafatiwe mu Mirenge ya Nemba, Gakenke na Mataba yo mu Karere ka Gakenke, bo bikekwa ko batoboraga inzu z’abaturage, bakiba ibikoresho ndetse n’ibiribwa.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru SP Jean Bosco Mwiseneza, yagize ati “Bafashwe ubu bari mu maboko ya Polisi. Abo mu Karere ka Gakenke bafungiwe kuri Polisi Station ya Gakenke mu gihe abo mu Karere ka Musanze bo bafungiwe kuri Polisi Station ya Muhoza. Iperereza rigamije kumenya uburyo ibyo byaha bakekwaho babikoragamo, aho ibyo bakekwaho kwiba byarengeye ndetse n’abo bafatanyaga ryahise ritangira”.
Ati “Icyo dukangurira abaturage ni ugukomeza kujya badutungira agatoki, kugira ngo abakora ibyaha nk’ibyo by’ubujura bamenyekane bafatwe kandi bahanwe hakiri kare”.
SP Mwiseneza yakanguriye abaturage kureka ubujura bakayoboka indi mirimo, cyane ko hari uburyo bwinshi Leta yashyizeho bworohereza abantu gukora bakiteza imbere.
Ati “Ubujura uretse kuba ubwabyo ari n’icyaha gihanwa n’amategeko, ni n’igisebo ku muntu wese ubwishoramo, nyamara yakabaye agira ibindi abyaza umusaruro, binyuze mu mucyo. Hari amahirwe y’ibikorwa byinshi bitanga imirimo Leta yashyizeho y’uburyo bwose bushoboka, bufunguriwe buri wese. Igikwiye ni uko abantu babuyoboka bakiteza imbere, batarangamiye kwiba iby’abandi”.
Mu mirenge itandukanye y’uturere twa Musanze, Gakenke n’utundi tugize Intara y’Amajyaruguru cyane cyane mu bice by’imijyi, abaturage bakunze kugaragaza impungenge batewe n’ubujura bukozwe mu buryo busa n’ubwo aba bafashwe bakekwaho, hiyongereyeho ubw’amatungo, imyaka ihinze mu mirima bagasaba ko buhagaragara, bagahamya ko ari ikibazo kibateye inkeke.
Ohereza igitekerezo
|
Mwiriwe neza!
Abo bantu bakekwaho ubujura icyaha nikibahama bazakanirwe urubakwiye¡
I
Musanze dukunda amakuru meza mutugezaho! Murakoze