Amajyaruguru: Abantu 103 barimo abanyamahanga bafashwe barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19

Ubwo Police yagenzuraga uburyo amabwiriza mashya yo kwirinda COVID-19 arimo kubahirizwa, mu ijoro ryo ku itariki 20 rishyira tariki 21 Ukuboza 2021, mu Karere ka Musanze hafashwe abantu 29, mu gihe mu Ntara yose y’Amajyaruguru abafashwe ari 103, bose barengeje amasaha yagenwe yo kuba bageze mu ngo.

Bafashwe barengeje amasaha yagenwe yo kuba bageze mu ngo
Bafashwe barengeje amasaha yagenwe yo kuba bageze mu ngo

Mu gihe abaturage bari bamenyereye ko isaha ya nyuma yo kuba bageze mu ngo ari saa sita z’ijoro, hari hashize iminsi itatu bamenyeshwejwe amabwiriza mashya yo kutarenza saa yine, nyuma y’uko icyorezo cya COVID-19 mu bwoko bushya bwitwa Omicron cyongeye gufata indi ntera.

Icyagaragaye ni uko hari abaturage batubahirije ayo mabwiriza nk’uko byagaragaye mu ijoro ryakeye, bagenda bagaragaza impamvu zinyuranye nk’uko Kigali Today yabitangarijwe na CIP Alex Ndayisenga, Ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu Ntara y’Amajyaruguru.

Yagize ati “Mu Karere ka Musanze hafashwe 29, mu ntara yose y’Amajyaruguru hafatwa 103, abenshi usanga harimo ukwirara bamwe bakavuga ko batamenye icyo amabwiriza mashya avuga, ariko tugasanga atari ukuri, kuko amabwiriza yarasobanuwe n’ubuyobozi butandukanye bwaba ubw’ibanze bubegereye”.

Arongera ati “Yasohotse no ku mbuga zitandukanye, ku maradio ndetse na Police yafashwe umwanya amabwiriza akimara gusohoka, ibwira abaturage kwitwararika aho saa tatu bagomba kuba bafunze ibikorwa byabo saa yine bakaba bamaze kugera mu ngo zabo”.

CIP Ndayisenga kandi yavuze ko abafashwe bose bafatiwe mu nzira bataha, ngo abantu 103 bafashwe mu Ntara y’Amajyaruguru ni umubare ugaragaza ko abaturage bagerageje kubahiriza amabwiriza bagereranyije n’imibare yagiye ifatwa mu minsi yashize.

Ati “Abantu 103 baraye bafashwe mu ntara yose n’ubwo na bo bidakwiye ko bafatwa barenze ku mabwiriza, ariko uwo mubare mu by’ukuri ni muto, turashimira muri rusange ko bagerageje kwitwara neza, ariko n’uwo mubare ntabwo twifuza ko waboneka. Amabwiriza akwiye kubahirizwa na buri wese kandi kuyarengaho nkana ntabwo bikwiye, kuko bitera ikwirakwizwa ry’icyo cyorezo”.

Yongeyeho ko ikigiye gukurikiraho nyuma yo gufatwa, barimo kwigishwa amabwirizwa n’ayo bavuga ko batazi neza bakayamenyera aho, nyuma bagacibwa amande yagenwe na Njyanama z’uturere bagasubira mu ngo zabo.

Ikindi bari gufashwa, ni ukureba ko abo bafashwe bose bakingiwe, mu gihe hagaragaye ko harimo abatarafashe inkingo bakazihabwa bagataha bikingije.

Uwo muyobozi abajijwe ku banyamahanga bagaragaye muri abo bahawe ibihano, yagize ati “Ni Abarabu batatu na bo bafashwe, bo baravuga ko batinze mu mirimo yabo y’ubucuruzi bagashiduka amasaha yabafashe, ariko nyine Umunyarwanda wese cyangwa umunyamahanga uri ku butaka bw’u Rwanda, ayo mabwiriza na bo arabareba”.

Mu butumwa bwa CIP Ndayisenga, yasabye abaturage kubahiriza amabwiriza ashyirwaho yo kwirinda COVID-19, avuga ko yashyizweho mu rwego rwo kubungabunga ubuzima bw’abaturage, abasaba kuba bageze mu ngo zabo mu masaha yagenwe kandi abibutsa kwikingiza kandi byuzuye, bagafata inkingo zose zagenwe kugira ngo barinde ubuzima bwabo kandi bajye no mu bikorwa byabo bya buri mutsi batekanye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka