Amajyaruguru: Abakuwe muri nyakatsi bagifite amazu adahomye arahomwa bidatinze

Guverineri w’intara y’amajyaruguru atangaza ko bitarenze ukwezi kwa mbere umwaka wa 2013 abaturage baturiye ibirunga bakuwe muri nyakatsi ariko bakaba baba mu mazu adahomye, bagiye kwegerezwa itaka ryo guhoma amazu yabo.

Akomeza avuga ko abaturage nibabona itaka hafi bazahita batangira guhoma ku buryo mu mpera z’ukwezi kwa kabiri 2013 ikibazo cy’amazu adahomye y’abakuwe muri nyakatsi kizaba cyarangiye.

Ahagaragara amazu adahomye y’abakuwe muri nyakatsi ni mu murenge wa Shingiro, Gataraga, Musanze, Kinigi, Nyange na Cyuve mu karere ka Musanze ndetse no mu mirenye ya Cyanika, Kagogo, Gahunga, na Rugarama mu karere ka Burera.

Ahagaragara ikibazo gikomeye muri iyo mirenge, ni muri Shingiro na Gataraga. Aho hazashyirwa imbaraga nyinshi nk’uko Guverineri Bosenibamwe abivuga. Hifashishijwe imodoka abatuye iyo mirenge bagerezwa itaka.

Mu duce duturiye ibirunga two mu turere twa Burera na Musanze nta taka rihaboneka ryo gukatamo icyodo cyo guhoma amazu. Ubutaka bwaho bugizwe n’amakoro gusa.

Ibyo byatumye bamwe mu baturage batuye ako gace baba mu mazu adahomye. Ubuyobozi bw’utwo turere bugerageza gufasha abo baturage hifashishijwe umuganda, aho abaturage bikorera itaka bakanahomera bagenzi babo.

Hamwe na hamwe umuganda ntuhagije ku buryo bisaba akarere gukoresha izindi ngufu kugira ngo ikibazo cy’amazu adahomye y’abakuwe muri nyakatsi kirangire.

Bosenibamwe Aimé uyobora intara y’amajyaruguru, yatangarije Kigali Today ko babifashijwemo na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) ndetse na Minisiteri y’Ibikorwa Remezo (MININFRA) icyo kibazo kigiye gukemuka.

Norbert Niyizurugero

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka