Amajyaruguru: Abahoze mu mashyamba ya Congo bishimiye uko babayeho

Abahoze mu mitwe yitwaje intwaro mu mashyamba ya Repubulika Iharanura Demokarasi ya Congo (RDC), bo mu Ntara y’Amajyaruguru, barishimira uburyo Leta ikomeje kubafasha kuzamura iterambere ryabo, nyuma yo kwigishya imyuga inyuranye, bakaba bahawe n’igishoro kibafasha kunoza iyo mishinga.

Bize imyuga inyuranye ku buryo ubu bakora bakiteza imbere
Bize imyuga inyuranye ku buryo ubu bakora bakiteza imbere

Mu mezi atatu basoje amasomo, ku ikubitiro 72 mu Ntara y’Amajyaruguru bamaze guhabwa amafaranga ibihumbi 120 kuri buri umwe, aho bemeza ko n’ubwo bicuza igihe bataye cy’imyaka 26 baba mu mashyamba, ubuzima bumaze kugaruka nyuma y’uko bakiriwe neza mu gihugu cyabo.

Abahawe ayo mafaranga ni abasoje amasomo mu kigo cy’amahugurwa cya Mutobo mu cy’icyiciro cya 67, mu muhango wayobowe na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, tariki 24 Gicurasi 2022 wari wabijeje ko ubuyobozi buzababa hafi.

Mu kanyamuneza ubwo bashyikirizwaga ayo mafaranga, bavuze ko bakimara kugera iwabo bakiriwe neza ndetse basanga hari byinshi bakorera mu turere batuyemo, aho mu mishanga inyuranye, bamwe muri bo bamaze kugura amatungo maremare n’amagufi, bakaba bemeza ko amafaranga ibihumbi 120 bahawe, agiye kubunganira muri byinshi bari bakeneye mu mishanga yabo nk’uko babitangaje.

I Mutobo bahigiye n'ibyo gukora amazi ubu bikaba bibinjiriza
I Mutobo bahigiye n’ibyo gukora amazi ubu bikaba bibinjiriza

Umwe ati “Tukigera iwacu twashatse icyo twakora, twaguze inka kugira ngo twirinde indwara ziterwa n’imirire mibi mu miryango yacu, tubone n’ifumbire izo nka zinabyare umushinga urusheho kwaguka. Aya mafaranga duhawe agiye kudufasha kwiteza imbere ku buryo tuzagera mu ntera ishimishije. Turashimira Leta y’u Rwanda uburyo yatwakiriye tumaze imyaka irenga 26 mu buzima bubi, iyi nkunga turayishimye cyane”.

Undi ati “Leta ndayishimira cyane, ifite intumbero nziza kandi yita ku baturage bayo itarobanuye, by’umwihariko nkatwe tuvuye hanze mu mashyamba ntabwo itwishisha idufata kimwe n’abandi twasanze, turishimye cyane”.

Abo baturage barakangurira abakiri mu mashyamba ya Congo gutahuka, bagaharanira kuzamura iterambere ryabo n’iry’Igihugu.

Umwe ati “Abari mu mashyamba bakagombye kumva ijwi ryanjye Sammuel, ribabwira ko bagombye guhita batahuka bakaza bakareba ubuzima bwiza turimo, nabo bakareba ukuntu bakomeza ubuzima bwabo, igihe nataye mba mu mashyamba ndacyicura”.

Abasubijwe mu buzima busanzwe mu cyiciro cya 67
Abasubijwe mu buzima busanzwe mu cyiciro cya 67

Undi ati “Abakiri mu mashyamba twabashishikariza gutaha, kuko ibyo bibwira ngo nta mahoro ari mu Rwanda barababeshya. Twasanze mu Rwanda nta kibazo, twakiriwe neza kandi turaharanira kuzamura igihugu mu iterambere”.

Komiseri muri Komisiyo y’Igihugu yo gusezerera abasirikare no kubasubiza mu buzima busanzwe mu ntara y’Amajyaruguru, Col Rtd Fred Nyamurangwa, yasabye abahoze mu mashyamba ya Congo ubufatanye, mu kubaka umutekano no kuzamura iterambere ry’Igihugu.

Yagize ati “Ubwo basezererwaga batahanye amafaranga ibihumbi 60, turababwira tuti ni mugende murebe amahirwe ari ho mutuye, kugira ngo nyuma y’amezi atatu bongere bafashwe kunoza imishinga yabo. Leta y’u Rwanda yashyizeho umurongo ngenderwaho, aho abo batuye, ibireba abandi Banyarwanda nabo birabareba, gusa turabasaba ubufatanye tutiyibagije ko nk’abasirikare icya mbere ari umutekano, mumenye ko icya kabiri ari ugufatanya n’abandi Banyarwanda kubaka Igihugu no kwiyubaka”.

Komiseri Col Rtd Fred Nyamurangwa
Komiseri Col Rtd Fred Nyamurangwa

Abahoze mu mitwe yitwaje intwaro mu mashyamba ya Congo basezerewe mu cyiciro cya 67 bagera kuri 700, aho bazafashishwa Amafaranga y’u Rwanda agera kuri miliyoni umunani mu rwego rwo kubafasha gukora imishinga inyuranye ibateza imbere.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka