Amajyaruguru: Abagore n’urubyiruko bo muri FPR bari kuremera abasizwe iheruheru na Jenoside

Urugaga rw’Abagore n’Urugaga rw’Urubyiruko zombi zishamikiye ku muryango wa FPR-Inkotanyi mu Ntara y’Amajyaruguru, ziri mu gikorwa cyo gufata mu mugongo abakecuru n’abasaza basizwe iheruheru na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ibi ni bimwe mu byahawe imiryango 25 yasizwe iheruheru na Jenoside
Ibi ni bimwe mu byahawe imiryango 25 yasizwe iheruheru na Jenoside

Ni mu gihe Abanyarwanda bari mu gihe cy’iminsi ijana yo kwibuka ku nshuro ya 26 Jenoside yakorewe Abatutsi. Ku ikubitiro icyo gikorwa cyatangiriye ku miryango 25 itishoboye y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, icyo gikorwa kikaba cyatangirijwe mu Murenge wa Muko mu Karere ka Gicumbi.

Icyo gikorwa cyabaye ku itariki 20 Kamena 2020, cyakoze ku mitima abo bageze mu zabukuru basizwe iheruheru na Jenoside, aho bavuga ko nubwo banyuze mu bibazo bikomeye, ubu bagaruye icyizere cy’ubuzima, bashimira ubuyobozi bwiza bubazirikana burangajwe imbere na FPR-Inkotanyi, nk’uko bamwe muri bo babitangarije Kigali Today.

Umwe muri abo bafashijwe witwa Nyiramatabaro Marie yagize ati “Namugajwe na Jenoside ntemba mu mukoki bamaze kumaraho abanjye, mba aho nkashima abayobozi, nkashima Perezida Paul Kagame wanteretse muri uru rwego ankuye mu rupfu. Nabanje kuba mu nzu mbi, rukarakara itemba bakambwira ngo nyivemo, nti ntayo nzavamo niba ari ugupfa nzapfira hano, bukeye Gitifu wa Muko yo kabyara araza ati iyi nzu iteye ubwoba, bahita banyubakira inziza”.

Arongera ati “Iyi mfashanyo mumpaye igiye kumfasha kurya neza, sinkibasha guhinga ariko ubu ndishimye, FPR ni umuryango mwiza Mutagatifu, n’ubu kuba umuntu akiriho ni FPR”.

Abenshi bakomeje gushimira ubuyobozi bwiza burangajwe imbere na FPR, aho ubu bemeza ko icyizere cyo kubaho cyagarutse, ubu bakaba bafashwa ndetse bose bakishimira ko batujwe mu nzu zijyanye n’igihe.

Nyirahabimana Eurelie ati “Nabayeho mu buzima bubi, Jenoside yatwaye uwo twashakanye, icyo gihe ndasenyerwa mererwa nabi n’udupfubyi nari nsigaranye mbura ahantu ntucyura, mbura icyo kubagaburira mbura aho kuba.”

Arongera ati “Ubu mbayeho neza mu nzu nziza. Ibi biribwa munzaniye ndabyakiriye, Umubyeyi Kagame n’intumwa ze zimpojeje amarira narize mu gihe nabagaho mu buzima bubi. Umuryango wa FPR wankuye ahaga icyo nawushimira ni ukujya nsengera ubuyobozi bwiza bw’igihugu, kuko Kagame ibintu yakoze ni Imana yamuduhaye”.

Karori Kayiramahe we yagize ati “FPR yarandokoye none impaye ibyo kurya, ibi biribwa munzaniye ndabishimye”.

Perezida w’urugaga rw’abagore ku rwego rw’Intara y’Amajyaruguru Mujawayezu Leonie, na Perezida w’urugaga rw’urubyiruko Byiringiro Robert, bavuga ko igitekerezo cyo gufasha imiryango yarokotse Jenoside, bakigize bagamije kugira uruhare mu kwibuka no gufata mu mugongo abagizweho ingaruka na Jenoside no mu rwego rwo gutegura umunsi wo kwibohora uzizihizwa ku itariki 04/07/2020.

Mujawayezu Leonie aira ati “Uburyo iki gitekerezo cyaje, nk’ingaga zombi abagore n’urubyiruko, twabonye ko muri iyi minsi ijana yo kwibuka, ko twagira uruhare muri gahunda yo kwibuka, kandi dufasha abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi nibura muri iki gihe tubafate mu mugongo.

Duhitamo kubazanira ibyo kurya n’ibindi bikoresho ndetse n’imyenda, ariko tunakomeza tubereka ko bari mu gihugu kibakunda, kugira ngo bakomeze bagire icyizere cyo kubaho ariko tunitegura umunsi wo kwibohora”.

Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Mujawamariya Elisabeth, yashimiye umuryango wa FPR Inkotanyi uburyo ukomeje kwita ku batishoboye by’umwihariko abarokotse Jenoside aho bibubakamo icyizere cy’ubuzima bumva ko igihugu kibakunda kandi ko kibitayeho, anibutsa abagenewe ubufasha n’abaturage muri rusange gukomeza kwitegura umunsi wo kwibohora bishimira ibyiza byagezweho.

Mu karere ka Gicumbi Ubufasha bwatanzwe n’izo ngaga zombi zishamikiye ku muryango wa FPR-Inkotanyi burasaga miliyoni imwe igizwe n’imfashanyo y’ibiribwa, imyambaro n’ibikoresho binyuranye by’isuku, hiyongeraho n’ubwisungane mu kwivuza ku miryango 23.

Ni mu gihe no mu karere ka Gakenke, habereye icyo gikorwa hatangwa inka ifite agaciro k’amafaranga ibihumbi 180 y’u Rwanda, hatangwa n’ibiribwa ndetse n’ibikoresho by’isuku, igikorwa kikazakomeza mu turere twose tugize Intara y’Amajyaruguru.

Urugaga rw’abagore n’urubyiruko baherutse no gutangiza n’ibikorwa by’imiganda idasanzwe yo gufasha imiryango yahuye n’ibiza mu Ntara y’Amajyaruguru, ahazubakwa inzu 5 nibura imwe muri buri karere, ndetse n’ubwiherero aho bizatahwa ku munsi wo kwibohora.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka